Ubukene muri EAC: Ibihugu byose birimo amadeni y’imisanzu, u Burundi bwo nta n’idolari bwishyuye

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 16 Werurwe 2017 saa 07:02
Yasuwe :
0 0

Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EALA) yagaragaje ko ibikorwa byawo biri mu bihe bitoroshye by’ubukene kuko ibihugu biwugize bitishyurira igihe imisanzu iwubeshaho, kugeza n’aho u Burundi bwo nta n’idolari na rimwe buratanga mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017.

Umwaka w’ingengo y’imari wa 2016/2017, buri gihugu cyari cyiyemeje gutanga amadolari ya Amerika 8 378 108 ariko imibare yagaragarijwe mu Nteko rusange ya EALA yateraniye i Kigali kuri uyu wa Kane, igaragaza ko kugeza kuwa 13 Werurwe 2017 hari hamaze kwishyurwa ari ku kigero cya 44.51% cya 41 890 538 $ yagombaga gutangwa.

Iyo mibare yerekana ko Kenya imaze kwishyura 4 395 707 USD ahwanye na 52.47%, Tanzania yishyuye 2 553 203 $ ( 30.41%), Uganda yo yishyuye 7 668 419 $ ( ahwanye na 91.53%), u Rwanda rwishyura 4 027 316 $ (48.08%) naho u Burundi nta n’idolari na rimwe bwatanze.

Umuyobozi wa EALA, Dan Fred Kidega, yagaragaje ko ari ikibazo gikomeye, gikeneye gukemurwa n’ibihugu bigize EAC kugira ngo ibikorwa byayo bibashe kugenda neza.

Si uyu muyobozi gusa, abadepite batandukanye bagiye bagaruka kuri iki kibazo, bibaza uko EAC yajya ikora imisanzu idatangwa.

Depite Nancy yagize ati "Nta muryango ushobora gukora kandi ingengo y’imari igomba gutangwa n’igihugu idatangirwa ku gihe."

Aha yavuze ko hari ibibazo mu kuba ibihugu byatanga imisanzu, atanga urugero kuri Uganda iza imbere mu gutanga imisanzu muri EAC, avuga ko bikurikiranwa na Minisiteri ushinzwe ibikorwa bya EAC bigatuma byihuta, ariko ahandi bigaca mu nzira ndende.

Yavuze ko hari ikibazo kuba nta gihugu gifite ikirarane, ku buryo hari ibifite ikirarane hejuru ya 50% ku buryo ari imbogamizi ku bikorwa bigamije ukwihuza kw’ibihugu. Anakomoza ku kuba na bo batabona neza ibyo bagenerwa.

Yagize ati "Nk’ubu tumaze iminsi hano, nta mafaranga twemererwa yo guterana twahawe kandi twarakomeje dukorana umuhate n’ubushake, kandi dufite imiryango. Ubu tugiye gusoza uyu munsi ni uwa nyuma kandi nta na makuru twahawe ko icyo kibazo kiraza kubonerwa umuti."

Depite Mike Ssebalu we yavuze ko ikibazo gikomeye ari ukuba hari igihugu kitaranatanga ifaranga na rimwe, ashima nibura ibihugu byagiye binagaragaza ubushake bwo gutanga imisanzu.

Depite Mlengani yatanze igitekerezo ko nko ku birebana na EALA buri igihugu cyajya gihemba abadepite bacyo, ariko Depite Martin Ngoga avuga ko ikibazo cy’ubushobozi kitareba EALA gusa ahubwo ari inzego zose.

Gusa Perezida wa EALA, Kidega, yunzemo ko inzego zose zidahabwa ingengo y’imari yose inyujijwe mu bunyamabanga bwa EALA ku buryo ikibazo kitari ku bantu bose mu buryo bumwe.

Depite Dora Byamukama we yavuze ko EAC izahora igorwa no kugira abakozi beza mu gihe amafaranga yayo ataboneka, ndetse ngo nta na banki yazabizera ngo ibahe inguzanyo kandi izi neza ko amafaranga bagenerwa atazaboneka.

Depite Mlengani yunzemo ati"Ni ikimwaro kubona nka AU, umuryango munini cyane yarabashije kubona uburyo bwo gutera inkunga ibikorwa byayo, ariko umuryango muto bikatunanira."

Perezida wa EALA, Daniel Fred Kidega, yumva ibitekerezo bya bagenzi be
Depite Nancy niwe wazamuye ibiganiro kuri gahunda yo gutera inkunga ibikorwa bya EAC
Depite Odette Nyiramirimo uhagarariye u Rwanda muri EALA atanga ibitekerezo
Depite Shy-Rose Bhanji uhagarariye Tanzania muri EALA

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza