Imurikagurisha rya The Vakantiebeurs ryatangiye ku wa 9 Mutarama rikazarangira tariki 13 Mutarama 2019, u Rwanda ruhagarariwe n’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi.
Ryitabirwa cyane n’ibihugu byo mu Burengerazuba bw’u Burayi aho kuri ubu u Rwanda ari kimwe mu bihugu 160 byaryitabiriye’ Iri murika ryitabirwa n’abasura barenga 100 000.
ibigo bikomeye byitabiriye birimo; Untamed Travelling, Lesotho Tourism, Mikrotalia Sektörden Haberles n’ibigo byo mu Rwanda nka Wildlife Tours – Rwanda.
Ku munsi wa mbere w’iri murikagurisha, IGIHE yaganiriye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Amb. Karabaranga Jean Pierre, avuga ko ari amahirwe akomeye kuri RDB n’abikorera muri uru rwego rw’ubukerarugendo mu Rwanda.
Yagize ati “Uyu mwaka twatangiranye imurika n’icyo nakwita nk’ubusabane, duhamagara ibigo byose binini byo mu Buholandi bicuruza ubukerarugendo ku Isi yose. Uyu mwaka twarabahamagaye kugira ngo tuze kubereka u Rwanda.”
Yakomeje agira ati “Twabagaragarije ko u Rwanda ari igihugu kigenda kiba cyiza kandi gifite ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo. Bagaragaje ko bakunze u Rwanda, hari uwo twaganiriye ambwira ngo tumushakire umufatanyabikorwa mu Rwanda. Rero ubu nabo bagiye gutanguranwa, guhitamo abantu bohereza gukora ubukerarugendo mu Rwanda”.
Muri iri murikagurishwa kandi u Rwanda rwashyizeho tombola y’ikigo cy’ubukerarugendo cyangwa umuntu ku giti cye ushobora kwegukana tike yo gusura u Rwanda muri gahunda ya ‘Rwanda Your Next Destination’.
Umuyobozi w’Ikigo Untemed Travel, Jozef Verbruggen, ni we watomboye itike yo kuzakora urugendo rwo gusura u Rwanda mu gihe cy’iminsi irindwi.
Jozef Verbruggen yabwiye IGIHE ko nubwo u Rwanda rufite ibikorwa byinshi by’ubukerarugendo birimo ikiyaga cya Kivu n’ibindi ruzwiho kugira ingagi zo mu birunga kandi rukwiye kuzishyiramo imbaraga kugira ngo zikomeze gukurura abakerarugendo.
Imibare ya RDB igaragaza ko mu 2017 u Rwanda rwinjije miliyoni $438 zivuye mu bukerarugendo, bijyanye n’intego ya Guverinoma yihaye ko mu 2024 inyungu ruvana mu bukerarugendo igomba kwikuba kabiri ikagera kuri miliyoni $800.
Ibi bikorwa by’imurikagurisha rigamije kumenyekanisha ubukerarugendo bw’u Rwanda byiyongera ku bikorwa bikomeye mu kubumenyekanisha birimo amasezerano rwasinye n’ikipe ya Arsenal ndetse na Filimi ya Rwanda: The Rayal Tour.



















































Amafoto: Karirima A. Ngarambe
TANGA IGITEKEREZO