Uburezi n’ubuzima bigiye guhabwa umwihariko mu ishyirwa mu bikorwa rya SDGs muri Afurika

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Kamena 2019 saa 03:59
Yasuwe :
0 0

Nyuma y’imyaka itatu umugabane wa Afurika utangiye gushyira mu bikorwa intego 17 z’iterambere rirambye (SDGs), imbaraga nyinshi zigiye gushyirwa mu burezi, ubuzima n’ubuhinzi kuko byagaragaye ko ari ishingiro ry’izindi ntego.

Muri Nzeri 2015 nibwo Umuryango w’Abibumbye wemeje intego 17 z’iterambere rirambye, nyuma y’uko hari hasojwe iz’ikinyagihumbi, MDGs.

Izi ntego zikaba zibumbiye mu mirongo migari y’iterambere mu bukungu hagamijwe kurandura ubukene, guteza imbere ubwubahane hagati y’imigabane no gukorera hamwe ntawe usigaye inyuma, ibi bikaba byarahujwe n’icyerekezo 2063 kigamije kwigira kwa Afurika.

Isuzuma ry’ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika (SDGC/A) nyuma y’imyaka itatu izi ntego zishyirwa mu bikorwa, ryerekana ko hari intego zimwe ziri ku rwego rwiza ariko hakiri izindi nyinshi cyane bigaragara ko bikomeje uko biri ubungubu zitazagerwaho.

Rigaragaza ko nubwo nta makuru ahari afatika cyangwa se ibipimo bigenderwaho kugira ngo abantu bamenye uburyo ibihugu birimo gushyira mu bikorwa SDGs, ayahari yerekana ko intego eshatu muri 17 ari zo Afurika yageraho bikomeje gutya.

Ni mu gihe izindi 10 kuri 13 umuntu yabonera ibipimo biragaragara ko bikiri inyuma, bikomeje uko bimeze ubu zitazagerwaho.

Umuyobozi wa SDGC/A, Dr Belay Begashaw, yavuze ko kuwa 12-14 Kamena 2019, u Rwanda ruzakira inama yo gutekereza ku rugendo rw’imyaka itatu rwa SDGs, kurebera hamwe ibyuho n’imbogamizi no kureba uko hafatwa ingamba zo kugera ku ntego mu myaka 12 isigaye.

Yavuze ko icyuho mu gushora imari muri izi ntego muri Afurika kiri hejuru nyamara ari wo mugabane ukiri inyuma, aho usanga abarenga 40% ari bo bafite amashanyarazi, abagera kuri 42% bafite ikibazo cy’imirire mibi ndetse bari mu bukene.

Dr Begashaw yatangaje ko bakurikije uko ishyirwa mu bikorwa SDGs rimeze, bahisemo kwibanda ku ngingo eshatu ari zo; ubuzima, uburezi n’ubuhinzi hagamijwe kwihaza mu biribwa, ikaba ari imirongo migari izaganirwa mu nama.

Ati “Hari iby’ingenzi bikeneye gukorwa muri SDGs nko mu buzima, uburezi, ubuhinzi, kwihaza mu biribwa, ibi niwo musingi ubungubu. Niyo twagera ku zindi ntego za SDGs ariko tutageze ku burezi, tutohereje abana ku ishuri mu gihe gikwiye, tutongereye ubushobozi urwego rw’ubuzima, twumva ntacyo twaba tugezeho”.

Yavuze ko izi ntego zisaba 14% by’umusaruro mbumbe wa Afurika (GDP), bivuze ko birenze 70% by’ingengo y’imari buri mwaka. Iyi mibare nayo ikaba yerekana ko bigoye kuko igihugu kitashora aya mafaranga yose mu bintu bitatu kandi hari ibindi bikenewe nk’umutekano, ishoramari n’ibindi.

Muri Afurika, ibihugu bibiri kuri bitatu ku bijyanye n’ibipimo by’imibereho y’abaturage, ibijyanye n’uburezi, ubuzima n’amafaranga abaturage binjiza usanga bikiri inyuma cyane biri mu rwego rwo hasi.

Muri Afurika, 40% by’ingo nibo bafite amashanyarazi, abafite imirire mibi muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara ni 23.2% mu gihe muri EAC, umuturage umwe muri atabasha kubona ibyo kurya bihagije.

Mu burezi abana bitabira kujya kwiga hejuru ya 90% ariko ireme ry’uburezi riri hasi, mu buzima hagabanyutse impfu z’abana ariko Afurika iracyafite imibare iri hejuru, akaba ari yo mpamvu izi ngingo zigiye gushyirwamo imbaraga mu gushaka ubushobozi.

Afurika mu cyuho cya miliyari zirenga 500$ zo gushyira muri SDGs

Hari byinshi bituma intego za SDGs zidashyirwa mu bikorwa birimo n’amafaranga akenewe aho usanga nta buryo buhamye buhari bugaragaza uburyo aya mafaranga azaboneka n’abazabigiramo uruhare.

Ndahiro Donald, umujyanama mu kigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, mu bijyanye n’ubuhinzi no kwihaza mu biribwa, avuga ko buri mwaka uyu mugabane ufite icyuho kiri hagati ya miliyari 500$ na miliyari 1200 $, arenga ku ngengo y’imari kugira ngo izi ntego zigerweho.

Ati “Icyo cyuho kirarenga miliyari 500 z’amadolari zishobora no kwikuba kabiri ku mwaka muri Afurika, ubundi iyi niyo ngengo y’imari y’inyongera yakagombye kuboneka buri mwaka kugira ngo intego zishoboke”.

Ubwo yatangizaga ku mugaragaro ikigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Perezida Kagame yavuze ko igisubizo cyo gutera inkunga ibikorwa muri SDGs, bizageza Afurika ku iterambere rirambye, kigomba kuzava mu bikorwa by’ubucuruzi, ubugiraneza, Guverinoma no mu bantu barajwe ishinga n’imibereho myiza y’abaturage.

Ati “Izi ntego mpuzamahanga ntizigomba gufatwa nka gahunda y’abandi, ahubwo zibonwe nk’izihuza ibyerekezo by’iterambere ry’ibihugu.”

Yongeyeho ko kubigeraho hakenewe gukoresha amasomo y’ingenzi yavuye mu ntego z’ikinyagihumbi zirangiye, by’umwihariko mu guteza imbere uburinganire n’ubumenyi n’ikoranabuhanga. Hari kandi guteza imbere ubukungu no guha umwanya abikorera.

Ingengo y’imari yari gukoreshwa yari guturuka mu bufatanye n’imiryango mpuzamahanga, ibijyanye n’imisoro, gufatanya n’abikorera n’izindi ngamba zitandukanye zirebana n’ubukungu.

Ibigo by’imari nk’amabanki y’iterambere, akaba yitezweho kuba umusemburo w’ishyirwa mu bikorwa rya SDGs.

Dr Begashaw avuga ko uburezi, ubuzima n'ubuhinzi bigiye guhabwa umwihariko muri SDGs
Ndahiro avuga ko ingengo y'imari yo gushyira muri SDGs muri Afurika ikomeje kuba imbogamizi

Amafoto: Ntare Julius


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza