Ubushinjacyaha bwagaruje asaga miliyari 1Frw mu 2016-2017 yari yaranyerejwe

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 11 Nzeri 2017 saa 02:39
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika y’u Rwanda, Jean Bosco Mutangana, yatangaje ko uru rwego rwagaruje miliyoni 101 z’ amafaranga y’u Rwanda yari yaranyerejwe mu mutungo wa Leta.

Ubwo Perezida wa Repubulika yatangizaku mugaragaro umwaka w’Ubucamanza mu Nteko Ishinga Amategeko kuri uyu wa 11 Nzeri 2017, Mutangana yavuze ko ubushinjacyaha bwakoze akazi gakomeye mu mwaka w’ubucamanza ushize.

Ku ikorwa ry’amadosiye y’abakewaho ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu, ubushinjacyaha bwakiriye amadosiye 1036 bukora 1013 angana na 97.8% muri aya madosiye kandi ikigero cyo kuyatsindiraho cyazamutse kigera kuri 80.2 kivuye kuri 79.5% by’umwaka w’ubucamanza washize.

Yagize ati “Umwaka ushize wa 2016-2017, ubushinjacyaha bwaregeye inkiko amadosiye arimo abantu 64 , abagera kuri 49 muri bo bahamwe n’icyaha cyo kunyereza umutungo wa Leta bategekwa gusubiza angana na miliyoni 101 Frw zirenga, banacibwa ihazabu ingana na miliyoni 175 Frw zirenga.”

Mutangana avuga ko by’umwihariko ubucamanza bwakurikiranye amadosiye y’abantu bakekwaho kugira uruhare mu kurigisa no gukoresha nabi inkunga zigenewe kuzamura imibereho myiza y’abaturage cyangwa se muri iyo mishinga harimo Girinka, VUP, ubwisungane mu kwivuza, amafumbire agomba gufasha abaturage kuzamura umusarueo mu buhinzi, SACCO n’izindi.

Mu bitaro bitandukanye mu gihugu abantu bagera kuri 93 bakurikiranyweho kunyereza umutungo w’igihugu batawe muri yombi, 68 bashyikirizwa inkiko, muri bo 38 barangije kuburanishwa, 17 bahamwe n’ibyaha bahabwa ibihano banategekwa gusubiza asaga miliyari imwe.

Ubushinjacyaha bwijeje Perezida Kagame ko buzakomeza gukurikirana abanyereza umutungo w’igihugu. Ubushinjacyaha kandi bwakurikiranye abanyereje umutungo w’igihugu bawuhisha mu mahanga, kuva muri Nyakanga 2016, kugeza Kamena 2017. Ubushinjacyaha bukuru bwasabye ubufatanye mu iperereza ibuhugu bigera kuri bitandatu.

Ubushinjacyaha bwakoze byinshi mu mwaka w’Ubucamanza urangiye

Umwaka ushize bwazamuye ikigero rusange cyo gukora amadosiye yinjira mu bushinjacyaha bukuru, kuko bwari bwateganyije gukora agera kuri 98% bugakora 99.1%, mu madosiye 35,509 bwakoze 35190. Ibi bikaba bigaragaza ko bwakemuye ikibazo cy’ibirarane.

Ubushinjacyaha bugaragaza ko gukora amadosiye menshi ariko ntibuyatsinde mu nkiko bidahagije , bukavugako hafashwe ingamba zitandukanye zo kuzamura ikigero ubushinjacyaha butsindiraho imanza mu madosiye bwaregeye inkiko.

Kuva muri Nyakanga 2016 kugera muri Kamena 2017, mu madosiye 21535 yaburanywe n’ubushinjacyaha bukuru, 21074 angana na 93.2% bwarayatsinze ubu intego ikaba ari iyo kuzagera ku kigero cya 94% muri uyu mwaka wa 2017/2018.

Ku bijyanye no kwihutisha ikurikiranwa ry’icyaha cy’abakekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, abahunze igihugu, amadosiye 302 y’abakekwaho yakorewe iperereza, muri yo 295 yarangirijwe iperereza 161 muri yo yakorewe inyandiko mu ikoranabuhanga yoherezwa mu bihugu 14 abakekwaho ibyaha barimo.

Ubushinjacyaha bwafatiye umwanzuro amadosiye 295 mu gihe bwari bwihaye gufatira umwanzuro amadosiye 250.

Umushinjacyaha wa Repubulika, Mutangana Jean Bosco

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza