Ubushinjacyaha bwahishuye imikoranire y’abayoboke ba FDU na Maj. Ntilikina uba mu Bufaransa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 21 Nzeri 2017 saa 06:42
Yasuwe :
0 0

Urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge kuri uyu wa Kane rwakomeje kuburanisha urubanza rw’abantu icyenda biganjemo abayobozi b’ishyaka FDU-Inkingi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, ubushinjacyaha buhishura ko bakorana na Major Ntilikina Faustin uba mu Bufaransa.

Abaregwa baburana ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo barimo Twagirimana Boniface uvuga ko ari Visi Perezida w’Ishyaka rya FDU Inkingi ritemewe mu Rwanda; Ndayishimiye Papias, Twagirayezu Janvier, Nsabiyaremye Gratien, Mbarushimana Evode, Gasengayire Leonille, Ufitamahoro Norbert, Twagirayezu Fabien na Nkiko Erneste.

Ubushinjacyaha bubarega kurema umutwe wa gisirikare utemewe no kugirira nabi ubutegetsi buriho mu Rwanda. Nyuma yo kwiregura kw’abaregwa, ubushinjacyaha bwabasabiye ko bafungwa by’agateganyo kubera uburemere bw’ibyaha bakekwaho, kuba bakwica iperereza, gusibanganya ibimenyetso, kwihisha ubutabera no gutoroka.

Umushinjacyaha yahishuye ko abaregwa bafunguwe babangamira iperereza rikorwa kuri Maj.Ntilikina bufatanyije n’ubutabera bw’u Bufaransa.

Yagize ati "Bafite imikoranire na Maj. Ntilikina Faustin uba mu Bufaransa, ari nawe uhuza ibikorwa by’iri tsinda ku rwego mpuzamahanga. Turimo gukorana n’ubutabera bw’u Bufaransa ngo Ntilikina afatwe akurikiranwe kuri ibi byaha na bagenzi be."

Imikoranire na bamwe mu bagize imitwe ya gisirikare irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda yanagarutsweho ku munsi wa mbere w’iburanisha, aho uvuga ko ashinzwe politiki na Sitati bya FDU-Inkingi, Nsabiyaremye Gratien, yahishuye ibiganiro yagiranaga n’abo muri FDLR.

Yabwiye urukiko ko yagiranye ibiganiro n’umwe mu barwanyi ba FDLR kuri Facebook witwa Ntiruhurwa Maurice, amukangurira kujya muri iri shyaka.

Ubushinjacyaha bushinja Nsabiyaremye gushishikariza abasore kwinjira mu mutwe wa gisirikare utemewe ugamije kurwanya ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse batanu bakaba barawugezemo. Ashinjwa guha Ufitamahoro Norbert amafaranga yo gushaka ibyangombwa n’itike yo kujya muri uriya mutwe akaza gufatirwa i Kamembe mu Karere ka Rusizi.

Buvuga ko bufite inyandiko z’ibiganiro bya WhatsApp, Nsabiyaremye yaganiraga n’uwitwa Kapiteni wo mu mutwe wa FDLR urwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda, aho yamushishikarizaga kuyivamo akajya mu ihuriro rya P5 ririmo imitwe nka FDU, PDP Imanzi, RNC n’iyindi.

Mu kwiregura, Nsabiyaremye yahakanye ibyo ashinjwa ko yagiranye ibiganiro kuri WhatsApp na Kapiteni ahubwo yemera ko yaganiriye na Ntiruhurwa Maurice witwa Kapiteni kuri Facebook.

Yahishuye ko Ntiruhurwa yahoze ari umurwanashyaka wa FDU-Inkingi nyuma akaza kubura akajya muri FDLR aho ubu abarizwa mu gace ka CNRD. Yavuze ko batangiye kuganira ubwo yamusabaga ubucuti kuri Facebook akamwemerera bakaza kumenyana gutyo.

Nsabiyaremye yabwiye urukiko ko [Ntiruhurwa ] yamubwiye ko ibyo yapfuye na FDU ari uko itemera gukoresha imbaraga mu kurwanya ubutegetsi buriho mu Rwanda.

Uwunganira abaregwa, Me Antoinette Mukamusoni, yagarutse ku nkunga ivugwa ko abayoboke ba FDU batse, ashimangira ko kuba iri shyaka ricyiyubaka rigomba gushaka inkunga ngo ribone abayoboke bityo ryemererwe kwandikwa nk’andi mashyaka. Yasabye ko leta niba ishyigikiye ko badahabwa inkunga hajyaho ikigega gifasha amashyaka acyiyubaka bityo akabona ubushobozi bwo gushaka abayoboke.

Kimwe na Me Gatera Gashabana, abunganira abaregwa bavuze ko ubushinjacyaha butagaragaza umutwe wa gisirikare uko witwa n’aho ukorera.

Me Gashabana yabwiye urukiko ko niyo ihuriro rya P5 ryaba rihari ryaba ryararemewe hanze kandi abo yunganira mu myaka ibiri batigeze bajya hanze, ibi bisobanuye ko ntaho bahurira na ririya huriro.

Abaregwa bose basabye ko barekurwa bakajya bitaba urukiko bari hanze kuko batabangamira iperereza. Umucamanza yanzuye ko icyemezo kizafatwa kuwa kabiri tariki ya 26 Nzeri 2017 saa kumi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza