Ubutabera busaba ibihembo ntibuhagije- Mutangana avuga kuri miliyoni $5 zo gufatisha abakekwaho Jenoside

Yanditswe na Evariste Nsengimana
Kuya 9 Gicurasi 2019 saa 07:13
Yasuwe :
0 0

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, yatangaje ko igihembo cyashyiriweho uzatanga amakuru azatuma abakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi bafatwa, ari intambwe nziza ariko avuga ko ubutabera budakwiye gucuruzwa.

Mu kwezi gushize Amerika yemereye miliyoni $5 uzatanga amakuru yatuma Abanyarwanda umunani bakekwaho gutiza umurindi no gukora Jenoside batabwa muri yombi.

Ni igikorwa ikora ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri gahunda yo guhemba abatahuye abakekwaho ibyaha by’intambara ‘War Crimes Rewards Program’.

Aba barimo Kabuga Félicien, Mpiranya Protais, Bizimana Augustin, Kayishema Fulgence, Munyarugarama Fulgence, Ndimbati Aloys, Sikubwabo Charles na Ryandikayo.

Kuri uyu wa 9 Gicurasi i Kigali hateranira inama yateguwe n’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe gukemura amakimbirane (CCM), igamije kureba uko gukumira no kurwanya Jenoside bihagaze mu karere nyuma y’imyaka 25 Jenoside yakorewe Abatutsi ibaye.

Mu kiganiro yatanze, Mutangana Jean Bosco, yagarutse ku byo ubutabera bw’u Rwanda, bwagezeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, imbogamizi n’icyakorwa kugira ngo ubutabera burusheho gutangwa neza.

Mu mbogamizi, Mutangana yavuze ko ikomeye cyane ari ukuba hari abakoze Jenoside bakidegembya mu bihugu bimwe kandi u Rwanda rwarabashyiriyeho impapuro zisaba kubata muri yombi, abahakana n’abapfobya Jenoside.

Mutangana yavuze ko u Rwanda rumaze guha ibihugu 34 impapuro zisaba guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside bagera ku 1012.

Muri abo abantu, 17 bamaze gufatwa no kuzanwa mu Rwanda, 22 baburaniye mu bihugu bafatiwemo naho batatu bakurikiranwaga n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwa Arusha.

Mutangana yabwiye abanyamakuru ko icyo gihembo Amerika yashyiriyeho uzatanga amakuru yafatisha abagize uruhare muri Jenoside, ari intambwe nziza u Rwanda rwishimiye ariko ko ubutabera budakwiye gucuruzwa.

Ati “Ni igikorwa cyiza gishobora gutuma abantu bashiduka bagatanga amakuru, icyo ni kimwe. Ubutabera busaba ibihembo ubwabwo ntibuhagije kubera ko abo bantu aho bari ibihugu bibacumbikiye birabizi.”

Mutangana yavuze ko icyo ibyo bihugu bisabwa ari ugufata iya mbere bigatanga amakuru bitiriwe bitegereza ibihembo runaka bizahabwa abayatanze.

Ati “Tekereza abantu bagiye bafatwa nta bihembo bihari. Abafashwe bose ntabwo Leta ya Amerika cyangwa n’indi yabishyizeho ngo bafatwe. Ni gahunda nziza ariko ubu dutegereze ubutabera ari uko abantu bishyuwe ngo batange amakuru?, Ubwanjye ndumva atari byo.”

Mutangana yavuze ko amakuru y’ubutabera akwiye gutanga ku bushake kuko aguzwe, byazagera aho umuntu abanza gusaba guhembwa mbere y’uko atanga amakuru, bityo nta butabera bwaba burimo.

Ati “Ni ukugurisha ubutabera se? ubutabera bukwiriye gutangwa, amakuru agatanga ku bushake ariko twarabyishimiye.”

Yavuze ko nyuma y’iryo tangazo, Amerika yohereje intumwa mu Rwanda ikagirana ibiganiro n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda bigamije kunoza imikoranire mu gushakisha no guta muri yombi abakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Mutangana yasabye ko ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari bigomba gufasha u Rwanda, gukurikirana ababyihishemo bakoze Jenoside n’abayipfobya bakidegembyayo.

Umuyobozi w’Agateganyo w’ikigo cya Kaminuza y’u Rwanda gishinzwe gukemura amakimbirane, Dr. Shyaka Aggée Mugabe, yavuze ko ubufatanye bw’ibihugu byo mu Karere k’ibiyaga bigari mu gushakisha no gufata abakekwaho ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi bukiri hasi.

Yavuze ko kuba abakoze Jenoside yakorewe abatutsi badahanwa bibangamira gahunda yo kubaka umuco w’amahoro kuko bakomeza guhembera no gukwirakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside.

Iyi nama izamara iminsi ibiri, yitabiriye n’abasaga 150 baturutse mu bihugu bigize akarere ka Afurika yo mu biyaga bigari n’ahandi biganjemo abashakashatsi n’abaharanira amahoro.

Inkuru bifitanye isano: Amerika yasabye amakuru ku ifatwa ry’abakekwaho Jenoside ku gihembo cya miliyoni $5 buri umwe

Umuyobozi wungirije wa Kaminuza y’u Rwanda ushinzwe Iterambere Dr Muligande Charles (iburyo) mu bitabiriye iyi nama
Umuyobozi w'agateganyo wa CCM, Dr. Shyaka Aggée Mugabe atanga ikiganiro
Umushinjacyaha Mukuru Jean Bosco Mutangana (ibumoso) na Dr Mugabe baganira
Mutangana avuga ko ubutabera busaba ibihembo budahagije

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza