Akarere ka Huye kahagurukiye ikibazo cy’abakobwa baterwa inda zitateguwe

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 1 Gashyantare 2017 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye buvuga ko nyuma yo kubona ko ikibazo cy’abana baterwa inda zitateguwe gikomeje gufata indi ntera, hari gukorwa ibarura kugira ngo abazitewe bose bamenyekane, nyuma yaho harebwe icyakorwa.

Imiryango iharanira uburenganzira bw’umwana ndetse n’ubuyobozi bwite bwa Leta, bavuga ko muri iki gihe bahangayikishijwe n’inda zitateguwe zikomeje guterwa abana b’abakobwa bari munsi y’imyaka 18 y’amavuko, aho ubushakashatsi bugaragaza ko Akarere ka Huye ariko kibasiwe kurusha utundi.

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Ibarurishamibare mu Rwanda mu Gushyingo 2014 kugeza muri Mata 2015, bwagaragaje ko abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 – 19 bari ku kigereranyo cya 7% batwaye inda zitateguwe.

Naho ubwakozwe n’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO), bugaragaza ko abana b’abakobwa bagera kuri 818 bo mu mirenge 52 yo mu turere 10 tw’Igihugu batewe inda bakiri bato.

Evariste Murwanashyaka, umuyobozi muri Cladho ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana no gutwita kw’abangavu, avuga ko ubushakashatsi bwaberetse ko Akarere ka Huye ariko gafite abana benshi batewe inda zitateguwe.

Yagize ati “Byagaragaye ko Akarere ka Huye kaje ku mwanya wa mbere n’abana benshi bagera ku 116, bangana na 14.6% kandi dusanga byibasiye n’abana bato cyane barimo abo mu mashuri abanza n’abo mu burezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda na 12”.

Murwanashyaka avuga ko ikibabaje ari uko mu Karere ka Huye nta mwana n’umwe urahabwa ubutabera ngo abamuhohoteye bakurikiranwe.

Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Huye, Christine Niwemugeni, yavuze ko hashyizweho itsinda ririmo Polisi y’Igihugu,abashinjacyaha n’abajyanama b’ubuzima, ku buryo abana batewe inda bazahabwa ubutabera n’uburenganzira bwabo bukubahirizwa.

Ati “Twashatse ko twiha isura nyayo mu Karere iwacu, tukamenya uko bangana mu mirenge yose kandi noneho tukamenya n’imibereho yabo kuri ubu, iyo shusho ni yo izatwereka icyo twakora, dushobora gusanga benshi wenda bafite ibibazo by’ubuzima, kwiga, ariko urumva ko ikihutirwa ari icyo cy’ubutabera”.

Hagamijwe gukumira inda zitateguwe ziterwa abana bato, umuryango Cladho ugenda ukora ibikorwa bitandukanye birimo no gutanga inyigisho, kuri uyu wa 31 Mutarama 2017, abakozi bayo bakaba baganiriye n’abanyeshuri bo mu Karere ka Huye.

Ni igikorwa ivuga ko kigamije gusaba ubufatanye mu guhangana n’iki kibazo, ariko by’umwihariko abana bahohotewe bahagabwa ubutabera.

Bamwe mu banyeshuri bo muri GS Rukira, nyuma yo guhabwa ibiganiro ku kwirinda ibishuko by’ababashora mu busambanyi, bagaragaje ko inyigisho nk’izi zagezwa no ku babyeyi babo.

Amina Uwamahoro yagize ati “Ibishuko duhura na byo kenshi ku buryo hari n’abananirwa kubyirinda, twifuza ko ibiganiro nk’ibi byajya biba kenshi kuko bifasha benshi. Gusa byaba byiza n’ababyeyi bacu baganirijwe nabo bakongera imbaraga mu kutuba hafi no kutugira inama kenshi kugira ngo tubashe kwirinda abadushuka bashaka kutujyana muri izo ngeso mbi”.

Bamwe mu bana b’abakobwa batewe inda bakiri bato babwiye IGIHE ko nyuma yo kwisanga mu bibazo bagerageje kwegera ubuyobozi ariko biba iby’ubusa.

Umwe muribo ufite inda nkuru yagize ati “Jyewe nabazaniye ikirego nkabona batanyitayeho kandi umuhungu wanteye inda ntashaka no kumbona, ubwo nibwo nahuye n’umuntu angira inama ampa nimero za telefone ngo nzahamagare abantu bo muri Cladho bazamfasha”.

Mu bigo by’amahuri byo mu Karere ka Huye (GS Rukira na GS Sovu) aho Cladho yatanze ibiuganiro, yasize ibafashije no mu gikorwa cyo gushinga itsinda rishinzwe kurinda no gukumira inda zitateguwe mu bana b’abakobwa.

Murwanashyaka avuga ko kuva batangira guhagurikira ikibazo cy’abatera inda abana, hamaze gutabwa muri yombi abagabo 47, harimo abagera kuri batandatu bamaze gukatirwa n’Inkiko.

Christine Niwemugeni, Umuyobozi wungirije w'akarere ka Huye, ushinzwe imibereho myiza y'abaturage
Evariste Murwanashyaka, Umuyobozi muri CRADHO ushinzwe kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina
Murwanashyaka atanga ikiganiro
Abanyeshuri bakurikiye ikiganiro basabye ko n'ababyeyi babo baganirizwa uburyo bazajya bagira ianama abana zo kwirinda ibishuko

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza