Ubuyobozi bwihanangirije abaturiye umupaka wa Uganda bakurayo magendu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 27 Gicurasi 2019 saa 01:25
Yasuwe :
0 0

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba Mufulukye Fred yihanangirije abaturage bo mu mirenge ya Tabagwe na Rwempasha mu karere ka Nyagatare, bakunda kujya muri Uganda kuzana ibicuruzwa bya magendu birimo n’ibiyobyabwenge.

Aba baturage baburiwe nyuma y’uko mu ijoro ryo ku wa Gatanu, mu Murenge wa Tabagwe inzego z’umutekano z’u Rwanda zari mu bugenzuzi zigahagarika uwakekwagaho gutwara magendu kuri moto, wambutse aturutse muri Uganda anyuze ahantu hatemewe.

Yanze guhagarara atera amahane, bagenzi be bafite imihoro basatira abashinzwe umutekano b’u Rwanda, ubwo bashakaga gusubira muri Uganda bahunga, inzego z’umutekano zirasamo babiri, umwe w’umunyarwanda wahise apfa n’umunya-Uganda wapfuye nyuma. Ubwo basubiraga muri Uganda bahataye moto yari iriho imyenda ya Caguwa.

Mu nama yagiranye n’abaturage n’abamotari kuri uyu wa Mbere, Guverineri Mufulukye yasabye abaturage gucika kuri izi ngeso, cyane ko bimwe mu byo bakunda kujya kuzana muri Uganda harimo kanyanga, Caguwa, imitobe na kawunga.

Ati “Dufite umutekano usesuye namwe ubwanyu mugiramo uruhare nk’abaturage, ariko birasaba ko uwo mutekano turushaho kuwubungabunga, ibintu byo kujya Uganda mu buryo butemewe mudaciye ku mupaka ntabwo byemewe kuko muragenda bamwe bakabafata bakabafunga babita intasi abandi bakagenda bakaza bafite magendu zirimo ibiyobyabwenge n’ibindi bintu tutazi banahagarikwa bakanga ahubwo bagashaka kurwanya inzego z’umutekano. Ibi bintu ntabwo biri mu muco wacu."

Yasabye abaturage kureka gukora ubucuruzi butuma baca inzira zitemewe, abasaba kugira uruhare mu gutanga amakuru ku baturage babikora kuko babana nabo.

Abamotari ku isonga mu binjiza ibiyobyabwenge

Guverineri Mufulukye yavuze ko umwuga w’abamotari ushyigikiwe cyane na leta, ariko abasaba kwisubiraho bakareka kwambutsa magendu, cyane ko harimo n’abahagarikwa n’inzego z’umutekano bakinangira.

Ati "Iyo wanze guhagarara ufite ibintu uhetse kuri moto, birashoboka ko byaba ari n’ibyica abaturage bacu rero iyo ukomeje ukagenda ukanashaka guhangana n’inzego z’umutekano, ntabwo ari ibintu by’i Rwanda, bishobora no gutuma dufata ibindi byemezo birimo no kubashyiriraho amasaha ntarengwa yo gutahiraho ariko ntabwo turabikora."

Mufulukye yakomeje ababwira ko leta ishyigikiye umwuga bakora kuko ubatunze n’imiryango yabo, abasaba gushyira hamwe bakarwanya bagenzi babo binjiza magendu mu gihugu bakoresheje moto.

Umuyobozi w’Ingabo mu turere twa Rwamagana, Kayonza, Gatsibo na Nyagatare Col. Albert Rugambwa, yasabye abaturage gushyira hamwe bakarwanya abazana magendu.

Ati "Iki gihugu turabizi ko mugikunda kandi ko mutakigambanira, rero nimushyire hamwe abazana magendu mubirukane nimubabona mutange amakuru."

Umuyobozi w’ihuriro ry’abamotari mu Karere ka Nyagatare Ntare Leonard, avuga ko bagifite abamotari bafite ingeso yo kuzana magendu ariko ko atari bose.

Yavuze ko bagiye gufatanya n’ubuyobozi mu kurwanya iyo mikorere kugeza irandutse burundu muri ako karere.

Guverineri Mufulukye yasabye abajya kuzana magendu muri Uganda kubihagarika
Colonel Rugambwa yasabye abaturage kurushaho kwirindira umutekano

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza