Ubwambuzi bushukana bunyuze mu ikoranabuhanga bwahombeje abaturarwanda miliyari 6 Frw

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gicurasi 2019 saa 09:51
Yasuwe :
0 0

Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) rwatangaje ko ibyaha by’ubwambuzi bushukana bwifashishije ikoranabuhanga byateye igihombo cya miliyari 6 Frw mu mwaka wa 2018.

Iyi mibare yatangajwe ku wa Kabiri, tariki ya 28 Gicurasi 2019 ubwo hasozwaga ubukangurambaga bwo guhangana n’ibyaha, mu gikorwa cyabereye kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo.

Ni ubukangurambaga bwari bugamije gusobanurira abaturage ibyaha byiganje mu bice by’imijyi n’uburyo babyirinda.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yavuze ko ibyaha by’ikoranabuhanga 113 birimo 64 byakorewe muri Kigali, ndetse biteza benshi igihombo.

Yagize ati “Icyo abaturage dukwiriye kumenya n’icyo tubasaba nuko ibi ari ibyaha by’inzanduka bikoreshwa ubuhanga ku buryo bigoye kubitahura, Kumenya ko hari abatekamutwe biyitirira ko bakora mu bigo runaka bakabeshya abantu ko batanga akazi bagamije kubambura ibyabo.’’

Abanyamitwe benshi basaba imyirondoro, amafoto n’ibindi birebana n’ubuzima bwite bw’abantu bakoresheje telefoni, WhatsApp, Facebook, Instragram, Snapchat n’izindi bagambiriye kubambura.

Col Ruhunga yakomeje avuga ko “Hari abantu babeshya abandi kuri za telefoni bababwira inkuru zitandukanye zirimo ko batomboye amafaranga, ko bibeshye bakayaboherereza bakabasaba kuyabasubiza ariko byose bagamije kubatwarira amafaranga.’’

“Hari abatekamutwe basaba nimero za konti z’abantu, imibare y’ibanga bakoresha babitsa cyangwa babikuza babizeza kubona amafaranga cyangwa bababwira ko hari ibihembo batsindiye.’’

Yasabye abaturage kwitonda no gushishoza mu gihe bahamagawe n’abo bantu ndetse bakabaza mu bigo by’itumanaho, bakagenzura nimero za telefoni zibabaruyeho kuko akenshi arizo abo bajura bakoresha.

Ibindi byaha byagarutsweho bigaragara mu bice by’imijyi birimo aho abayobozi mu bigo baka abantu amafaranga babizeza kuzabona akazi.

Yakomeje ati “Hari abaterefona abantu bababwira abo mu miryango yabo bakoze impanuka cyangwa bapfuye, bakabasaba kohereza amafaranga mu buryo bwihuse ngo babageze kwa muganga.’’

Mu 2018, RIB yakiriye dosiye z’ibyaha bya magendu n’ubushukanyi 741 mu gihugu hose, muri byo 381 byakorewe i Kigali ndetse byibiwemo miliyoni 978 Frw na $256,000.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yabwiye abaturage ko hakenerwa uruhare rwa buri wese mu guhangana n’ibyo byaha.

Yagize ati “Kurwanya ibyaha muri rusange n’icyaha cy’ubwambuzi bushukana n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga bikwiye kuba ibya buri wese, by’umwihariko abayobozi n’abavuga rikumvikana kuko igihugu kirimo ubujura gahunda zose z’iterambere ziradindira.’’

Ubwambuzi bushukana n’ububeshyi n’ibyaha bikoreshejwe ikoranabuhanga bifatwa nk’iby’inzaduka biba bigamije kwiba abantu bikabatwara utwabo bikaba bikorwa mu buryo bwinshi kandi bikagaragara mu nzego zose z’imibereho n’iterambere.

Minisitiri Busingye yavuze ko ahazaza h’u Rwanda hazava mu guhuza imbaraga no kurwanya ibyaha nta kujenjeka.

Yagize ati “Twese nk’abafata ibyemezo dufatanyije n’abaturage bacu dukwiye kurwanya ibi bikorwa kubera ko iterambere ry’igihugu cyacu, umutekano n’ahazaza h’abana bacu ni icyo bizashingiraho. Kurwanya ibi byaha ntibyagerwaho, ababigizemo uruhare badashyikirijwe inzego z’ubutabera ngo bahanwe.’’

Ibyaha byifashishije ikoranabuhanga byiyongereye bivuye kuri 47 byo mu 2017, birimo 40 byakorewe muri Kigali byatumye abantu bahomba miliyoni 298 Frw n’amayero 106 000.

Umunyamabanga Mukuru wa RIB, Col Ruhunga Jeannot, yasabye abaturage kugira amakenga mu gihe hari ababizeza amafaranga
Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta, Johnston Busingye, yasabye abaturage uruhare rwabo mu guhangana n’ibyaha
Ubu bukangurambaga bwitabiriwe n'abayobozi batandukanye
Abaturage basobanuriwe ibyaha byiganje mu mijyi n'uko bashobora kubyirinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza