Uganda itubuza kugera ku nyanja- Perezida Kagame avuga ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 01:19
Yasuwe :
0 0

Perezida Paul Kagame yavuze ko Politiki ari yo yihishe inyuma y’ibibazo by’umwuka mubi uri hagati y’u Rwanda na Uganda, akemeza no gukemuka kwabyo kuzashingira ku bushake bwa politiki.

Imyaka ibiri ishize ibihugu byombi bireba ay’ingwe, Guverinoma y’u Rwanda, igaragaza ko abanyarwanda basaga 900 bafunzwe, bagatotezwa abandi bakirukanwa muri Uganda binyuranye n’amategeko.

U Rwanda kandi rushinja icyo gihugu kuba indiri y’abashaka kuruhungabanyiriza umutekano barimo imitwe rufata nk’iy’iterabwoba nka RNC.

Uganda nayo ivuga ko abanyarwanda ifata ari abaza kuyineka bagamije guhungabanya umutekano.

Uyu mwuka mubi watumye ubucuruzi bugenda nabi kuko u Rwanda, rwagiriye inama abaturage barwo kutajya muri icyo gihugu kubw’umutekano wabo.

Kuri uyu wa Mbere mu nama nyafurika y’abayobozi b’ibigo (Africa CEO Forum), Perezida Kagame yavuze ko ubuhahirane muri Afurika budashoboka hatabayeho ubushake bwa politiki.

Yagarukaga ku masezerano yasinyiwe i Kigali umwaka ushize agamije isoko rusange no koroshya urujya n’uruza ku mugabane wa Afurika.

Ibihugu 21 bimaze kuyemeza burundu, kimwe nicyo gisigaye ngo atangire gushyirwa mu bikorwa.

Mu kiganiro cyamuhuje na Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde , n’abandi, Kagame yavuze ko ibibazo by’u Rwanda na Uganda byagize ingaruka zikomeye ku rujya n’uruza rw’abantu n’ibintu.

Yagize ati “Ikibazo nuko twese tudakora ku Nyanja ariko twe kubera iyo nzira twahuye n’ibibazo kabiri. Twabujijwe gukora ku Nyanja inshuro ebyiri kuko Uganda nayo itubuza kugera ku Nyanja.”

Yavuze ko umwuka mubi wagize ingaruka ku bashoramari kuko hari ibicuruzwa byavaga mu Rwanda birimo amabuye y’agaciro n’amata byahejejwe muri Uganda, bitageze iyo bijya ku mpamvu zitazwi.

Ati “Hari kontineri z’amabuye y’agaciro zavaga mu Rwanda zijya Mombasa zahejejwe muri Uganda amezi atanu. Twabajije abashinzwe imisoro hano batubwira ko nta kibazo zari zifite , babaza bagenzi babo muri Uganda ntacyo bababwiye. Wabaza impamvu bazigumanye bakavuga ngo ubutumwa bwaturutse ahandi hantu, ngo ntizishobora kuhava”.

Yakomeje agira ati “Hari abantu bo muri Kenya bari bavanye amata mu Rwanda nabo kontineri zabo zifatirwa muri Uganda kugeza ibihumbi bya litilo z’amata bipfuye.”

Uganda ivuga ko u Rwanda ari rwo rwafunze imipaka urujya n’uruza rw’abantu rugahagarara ariko Perezida Kagame yabihakanye.

Yavuze ko u Rwanda na Uganda bihuzwa n’imipaka itatu, umwe niwo wabaye uhagaritswe kubera imirimo yo kubakwa ariko yijeje ko nawo uzafungurwa vuba.

Yashimangiye ko ikibazo kiri hagati y’ibihugu byombi gishingiye kuri Politiki kurusha ibindi.

Ati “Ikibazo si umuhanda uri kubakwa, ikibazo ni politiki ibyihishe inyuma. Dufite amagana y’abantu bo mu Rwanda bafunzwe amezi n’imyaka muri Uganda ntacyo baregwa, nta rukiko bagezwamo ahubwo bagerekeranye muri gereza. Ibyo bitanga ubutumwa ngo ntimujye muri Uganda, ni nk’aho Uganda iri kubwira abanyarwanda ngo ntimuze hano.”

Yavuze ko u Rwanda rwagerageje kwifashisha inshuti ngo ibihugu byombi byumvikane ariko nta musaruro byatanze.

Perezida wa Ethiopia, Sahle-Work Zewde, yavuze ko kwihuza kw’ibihugu kutashoboka igihe bigitsimbaraye ku mipaka yashyizweho n’abakoloni.

Yatanze urugero rw’intambara igihugu cye cyahozemo na Eritrea byanatumye imipaka ifungwa imyaka isaga 20.

Zewde yavuze ko basanze ntaho bibaganisha bagahitamo kumvikana imipaka irafungurwa kandi ngo byatangiye gutanga umusaruro.

Ati “Iyo uzanye ibibazo by’imipaka uba wikumira. Ntidukwiye kuryama ku mipaka yacu tubizi ko ari imihimbano. Twahoze mu bihe bikomeye by’umutekano muke ariko turi kubivamo. Twabonye ko tugomba kunyura iyo nzira ngo n’ibibazo by’umutekano n’amahoro bikemuke.”

Mu bicuruzwa bya miliyoni 50 z’amadolari u Rwanda rwohereje hanze mu Ukuboza 2018, igihugu cya Uganda cyoherejwemo ibifite agaciro ka miliyoni 0.06 z’amadolari.

Muri Uganda hanyuraga hafi 30 % by’ibicuruzwa byinjira mu Rwanda dore ko ari yo nzira ya hafi ituruka ku cyambu cya Mombasa.

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rwabujijwe gukora ku nyanja inshuro ebyiri

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza