Uganda na RDC ni indiri y’abakekwaho gukora Jenoside benshi kurusha ibindi bihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 12 Gashyantare 2018 saa 07:31
Yasuwe :
1 1

Uganda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) ni byo biza ku isonga ry’ibihugu byihishemo abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nyamara ari bimwe mu bifitanye n’u Rwanda amasezerano yo kohererezanya abakekwaho ibyaha.

Kuri uyu wa Mbere nibwo Komisiyo y’ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umutekano muri Sena y’u Rwanda, yagejeje raporo ku Nteko rusange ku bijyanye no gukomeza gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu bindi bihugu no kugirana amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha n’ibihugu bitandukanye.

Iyi raporo igaragaza ko muri RDC hari abakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi bamenyekanye bangana na 254 ikaba ari nayo iza ku isonga mu gucumbikira benshi mu gihe Uganda iyigwa mu ntege n’abagera kuri 226.

Igaragaza ko u Bufaransa bufite 42, Malawi (42), u Bubiligi (39), Kenya (28), Tanzania (25), USA (23), u Buholandi (18), Congo Brazzaville (16), u Burundi (14), Canada (14), Mozambique (12), Zambia (11), Centrafrica (8), Cameroon (7), Norvege (6) n’u Budage (6).

Perezida w’iyi Komisiyo, Rugema Michel, yavuze ko impamvu za politiki zifite uruhare runini mu kwimana abakekwaho ibyaha no kutabakurikirana ngo babiryozwe.

Yagize ati “Ntabwo muri RDC wavuga ngo igituma batabohereza si ibibazo bya politiki muzi amakimbirane twamazemo igihe kirekire na bo ndetse ari na bo bacumbikiye umubare munini w’abakekwaho icyaha cya jenoside ndetse bakomeza no kugira za gahunda zo guhungabanya iki gihugu. Nta kindi cyaba kiziri inyuma kitari ibibazo bya politiki.”

Yakomeje avuga ko akenshi hari aho bishobora kuba binaterwa n’uburangare cyangwa kumva ko bitabareba, batabifitemo inyungu za hafi.

Senateri Richard Sezibera nawe yavuze ko bitumvikana kuba Uganda nta muntu ukekwaho jenoside irohereza mu Rwanda kandi ibafite benshi.

Yagize ati “Muri Uganda igihugu duhuriye mu Muryango wa Afurika y’Iburasirazuba ntabwo byumvikana ukuntu haba hari uriya mubare ndetse nta n’umwe uraburanishirizwayo, yoherezwe cyangwa yirukanwe ku buryo buhoraho.”

Komisiyo yagaragaje muri rusange ko u Rwanda rumaze kohereza ubusabe bwo kugirana amasezerano yo guhererekanya abakurikiranyweho ibyaha mu bihugu bigera kuri 38 ariko ibihugu bitandatu ni byo bimaze gusubiza.

Abasenateri batanze ibitekerezo bagaragaza ko kuba nka Uganda iri kumwe n’u Rwanda mu miryango nka EAC ari amahirwe yo gukora ubuvugizi, banongeraho ko hakwiye kubaho ubufatanye bw’Inteko zishinga Amategeko, bugamije gutanga ubutabera ku bakekwaho ibyaha bya Jenoside.

Komisiyo yasabye ko habaho abakozi bahagije bashobora gukurikirana igihugu ku kindi hakamenyekana impamvu abakekwaho ibyaha batoherezwa. Iki kikagendana no gukemura ikibazo cy’abakozi bake ndetse badafite n’ubushobozi bwo gukora amadosiye afatika yakemerwa n’ibindi bihugu.

Mu bushinjacyaha bw’u Rwanda hashyizweho itsinda rikurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi babarizwa mu mahanga; hamaze gutangwa inyandiko z’ibirego 835 mu bihugu 33, abakekwaho Jenoside baburaniye hanze ni 21, abagaruwe mu Rwanda ni 18.

Leta zunze Ubumwe za Amerika yohereje bane; Kagaba Enos, Mukeshimana Marie Claire, Mudahinyuka JMV na Munyakazi Leopold; Canada yohereje Leon Mugesera na Seyoboka Jean Claude; Uganda yohereje batatu; Nkundabazungu Augustin, Kwitonda Jean Pierre, Birindabagabo Jean Paul.

U Buholandi bwohereje babiri ngo baze kuburanira mu Rwanda, abo ni Iyamuremye Jean Claude na Mugimba Jean Baptiste, yanohereje Munyaneza Jean de Dieu; Urukiko rwa Arusha (ICTR) rwohereje batatu kuburanira mu Rwanda ari bo; Jean Uwinkindi, Bernard Munyagishari na Ntaganzwa Ladislas.

Norvege yohereje Charlse Bandora kuburanira mu Rwanda naho u Budage bwohereza Jean Twagiramungu.

Abasenateri bagezwaho raporo ya Komisiyo ku kungurana ibitekerezo n’uhagarariye Guverinoma ku gukurikirana abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside ndetse amasezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha
Abasenateri bagaragaza ko kuba nka Uganda iri kumwe n’u Rwanda mu miryango nka EAC ari amahirwe yo gukora ubuvugizi abakekwaho ibyaha bagafatwa

U Bubiligi bwaburanishije umunani; Higaniro Alphonse, Soeur Kizito Mukabutera Julienne, Soeur Mukangango Consolata, Ntezimana Vincent, Nzabonimana Etienne, Ndashyikirwa Samuel, Nkezabera Ephrem.

Canada yaburanishije Munyaneza Desire na Mungwarere Jacques; u Buholandi buburanisha Mpambara Joseph na Ntacyobatarabara Yvonne; u Bufaransa bwaburanishije Simbikwangwa Pascal, Octavien Ngenzi na Tito Barahira; Suede yaburanishije Mbanenande Stanislas, Berinkindi Claver na Rukeratabaro Theodore, Finland yaburanishije Bazaramba Francois naho Norvege iburanisha Sadi Bugingo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza