Ugutakamba kwa Nsabimana ‘Sankara’ n’uruhare Uganda idashaka kwemera

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Gicurasi 2019 saa 10:23
Yasuwe :
0 0

Urubanza rwa Nsabimana Callixte wiyise Sankara rushobora kuzasigara mu mitwe ya benshi nk’uwari umaze kwiyita umusirikare ukomeye ku ipeti rya ’Major’, ariko wageze imbere y’umucamanza agatakamba mu ijwi ritandukanye n’iryari rimenyerewe kuri YouTube, VOA cyangwa BBC.

Ubu igikomeye si urubanza kuko Nsabimana yemeye ibyaha 16 byose ndetse avuga ko byabaye izuba riva ku buryo “n’inyoni zo mu biti ubwazo zabinshinja” nk’uko yabibwiye umucamanza, ahubwo ni ibyo yari amazemo iminsi n’uburyo ibihugu by’abaturanyi bikomeje gukorana n’abashaka guhungabanya umutekano w’u Rwanda.

Nsabimana ubwe yiyemereye ko yasanze nyuma yo kuba FLN yarishe abasivili mu bice bikikije Nyungwe kandi igasahura, ntaho bitaniye n’ibikorwa bya Corporal Foday Sanko wayoboye inyeshyamba za Revolutionary United Front (RUF) muri Sierra Leone, zishe abaturage urubozo bamwe bagacibwa amaboko, zikabasahura, zigafata n’abagore ku ngufu.

Uganda nk’ikiraro

Kimwe mu byaha 16 Nsabimana Sankara aregwa kandi yemera, harimo “kugirana umubano na leta y’amahanga hagamijwe gushoza intambara.”

Umuntu ubikoze abigiriye gushoza cyangwa gushyigikira intambara, igitero cyangwa ibikorwa bikomeye birwanya Repubulika y’u Rwanda, iyo abihamijwe n’urukiko, mu gihe cy’intambara ahanishwa igifungo cya burundu naho mu gihe cy’amahoro agahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze 25.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko Uganda yagiye ikoreshwa mu gushaka abarwanyi ba FLN, ndetse ngo barimo abanyarwanda 30 Nsabimana ubwe yavanye muri Uganda akabohereza mu birindiro muri RDC, ibyo akaba yarabishoboye yifashishije abantu batandukanye yakoreshaga barimo ababa muri Uganda.

Nsabimana yemera icyo cyaha akanagisabira imbabazi. Yemera ko yagiranye umubano na bamwe mu basirikare bakuru ba Uganda, ndetse ubwo bamufataga muri telefoni ye harimo ifoto y’umwe mu basirikare yari amaze kohererezwa na Capt. Sunday Charles ukora muri CMI.

Muri Werurwe ngo Nsabimana yagiranye umubano n’umusirikare w’u Burundi, Major Bertin alias Moses, ukora mu butasi bwo hanze y’igihugu. Bimwe mu byo baganiriye harimo ngo guhuza FLN n’ingabo za ba Colonel Kanyemera, ngo bafatanye mu bitero ku Rwanda.

Ikindi ngo byari ugufasha Nsabimana kubonana na Brig General Abel Kandiho uyobora urwego rwa gisirikare rushinzwe iperereza muri Uganda, CMI. Ngo bumvikanye ko Nsabimana yavugana na Captain Sunday Charles akamufasha nk’inshuti ya Brig Gen Kandiho, kandi ngo byarakozwe, uko guhura kuraboneka.

Nsabimana yagarutse kuri Capt Sunday ati "Twarabanye, twarakoranaga nkiri muri RNC."

Ngo yamusabiye kwakirwa kwa Brig Gen Kandiho, Nsabimana avugana na Gen. Wilson Irategeka uyobora ingabo za FLN bafata umwanzuro wo koherezayo Gen. Maj. Sinayobye Barnabé n’undi musirikare we.

Bageze muri Uganda ngo basanze Brig. Gen Kandiho yagize izindi gahunda, aboherereza Colonel Ushinzwe iperereza ryo hanze, Sankara ati "ni we wabonanye n’izo ntumwa zanjye."

Bamusabye ibikoresho bya gisirikare n’ubufasha muri dipolomasi ndetse intumwa zavuyeyo zivuga ko ngo "ubufasha twasabaga babutwemereye, nkaba narafashwe twarateganyaga ko intumwa zacu zisubirayo kugira ngo basoze neza ibijyanye n’ishyirwa mu bikorwa ry’ibyo bari batwemereye." Uwo ni Nsabimana ‘Sankara’ ubivuga.

Yakomeje ati "Nyakubahwa mucamanza icyo cyaha nacyo nkaba nkemera, nkicuza, nagisabira imbabazi."

Ifatwa rya Nsabimana ‘Sankara’ n’irya Bazeye wa FDLR

Uretse Nsabimana uri mu rukiko, aho yaburaniye ku wa Kane mu minsi ishize havuye Nkaka Ignace alias La Forge Bazeye Fils na Nsekanabo Jean Pierre Alias Abega, bari abayobozi muri FDLR bafatiwe ku mupaka wa Bunagana mu Ukuboza 2018 bavuye muri Uganda.

Nabo bari bavuye guhura na RNC ya Kayumba Nyamwasa babifashijwemo n’umwe muri Guverinoma ya Uganda, Philemon Mateke ngo bumvikane ku bufatanye bwo guhirika ubutegetsi bw’u Rwanda ndetse Nsekanabo yemera ko ubwo yajyanaga na Laforge byari ubwa gatatu.

Bashinjwa ibyaha birimo kugirana umubano na leta y’amahanga (Uganda) bigamije gushoza intambara. Nsekanabo yemeye ko yagiye muri Uganda kuganira na RNC ku buryo bajya batera u Rwanda.

Nsekanabo ngo yahuye na Minisitiri Mateke inshuro eshatu ahitwa i Kisoro bareba uko yazabahuza na RNC. Ubwo bafatwaga ngo bari bahawe ubutumwa na Jenerali witwa Omega, wabatumye guhura na RNC, bageze Kisoro bakirwa n’uwitwa Tito wabajyanye i Kampala bagahurira muri hoteli bahujwe na Minisitiri Mateke.

Uruhare rwa Brig. Kandiho na CMI

Mu bikorwa byo gushaka abarwanyi bajya mu mitwe yitwaje intwaro irwanya ubutegetsi bw’u Rwanda, uruhare rwa Brig Gen Kandiho nk’umuyobozi wa CMI rwagiye rugarukwaho cyane.

Uretse ubuhamya bwatangiwe imbere y’abacamanza, ni kenshi Abanyarwanda bagiye birukanwa nabi muri Uganda nyuma yo gufungwa bakanakorerwa iyicarubozo, batanze ubuhamya bw’uburyo ibyababayeho byose byakozwe bari muri kasho za CMI. Hari n’abasabiwemo kujya mu mitwe irimo uwa Kayumba Nyamwasa ngo boroherezwe, hakaba n’abahitaga burizwa imodoka nk’uko ubuhamya bubivuga.

Ubwa vuba ni ubwa Jean Claude Mucyo w’imyaka 28 utazibagirwa ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 29 Mutarama 2019. Uwo niwo munsi yashimuswe na CMI.

Mu itotezwa no kubabazwa ku mubiri, yaje kumenya ko hari isano bifitanye na Kayumba Nyamwasa na RNC. Umwe mu bo bari bafunganywe witwa Rugengamanzi ngo yakomezaga kumubwira ngo yemere ko azajya mu ngabo za Kayumba niba ashaka kurokoka.

Ati “Yarambwiraga ngo icyo nicyo kizagukiza naho ubundi bazagutoteza kugeza ubwo bazakuvuna amagufwa.” Yaje gutsimbarara kugeza agaruwe mu Rwanda.

Uretse ku rwego rwa CMI, Perezida Yoweri Museveni aheruka kwemera ko ‘mu buryo bw’impanuka’, yagiranye inama n’Abanyarwanda barimo Charlotte Mukankusi ushinzwe dipolomasi muri RNC, wamusabaga ubufasha mu kurwanya leta y’u Rwanda. Yanahuye kandi na Gasana Eugene wabaye ambasaderi w’u Rwanda mu Muryango w’Abibumbye.

Biteganyijwe ko ku wa Kabiri tariki 28 Gicurasi 2019 aribwo Urukiko rw’ibanze rwa Gasabo ruzafata umwanzuro ku ifungwa n’ifungurwa ry’agateganyo rya Nsabimana Callixte Sankara, mu gihe iperereza ku byaha ashinjwa rikomeje, mbere y’uko urubanza rutangira mu mizi.

Inkuru bifitanye isano: Nsabimana ‘Sankara’ yahishuye imikoranire ye n’umusirikare mukuru w’u Burundi na CMI ya Uganda

Nsabimana 'Sankara' n'umwunganizi we bari mu rukiko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza