Uko Abatutsi barenga 4000 mu Bisesero biciwe mu maso y’Abafaransa

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 11 Mata 2017 saa 04:28
Yasuwe :
2 0

Kuwa 22 Kamena mu 1994, Umuryango w’Abibumbye ubisabwe n’u Bufaransa, wafashe umwanzuro No929 wemerera u Bufaransa kohereza ingabo zabwo mu Rwanda mu kiswe “Operation Turquoise”, yafatwaga nk’igamije ibikorwa by’ubutabazi ku bari mu kaga.

Ubuhamya bw’abarokokeye mu Bisesero nka kamwe mu duce twagenzurwaga n’izo ngabo, busobanura ko Abafaransa bari bafite umugambi wo gufasha Guverinoma yakoze Jenoside gutsemba abatutsi no kuyiharurira inzira ngo ibashe guhunga ingabo za RPF-Inkotanyi zahagarikaga Jenoside.

Bavuga ko batakambiye ingabo z’u Bufaransa ngo zibakure mu maboko y’interahamwe n’abasirikare bari bamaze kubicamo abarenga ibihumbi 40, zigaterera agati mu ryinyo kugeza ubwo abandi barenga 4000 bishwe mu minsi itatu gusa.

Mu buhamya bwatanzwe na Eric Nzabihimana, ejo ku wa Mbere mu gikorwa cyo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye mu Bisesero, yavuze uburyo nyuma y’iminsi itanu Umuryango w’Abibumbye wemereye ingabo z’Abafaransa kuza mu Rwanda, zabagezeho bakazisaba ubutabazi zikabatega iminsi.

Yagize ati “Kuwa 27 Kamena 1994 ni bwo twabonaga Abafaransa baje, navuye mu ishyamba njya kuvugana na bo kuko nari naragize amahirwe yo kwiga ndi umwarimu. Twabasobanuriye ibirimo kutubaho ariko ntibadutega amatwi, baratubwira ngo dukomeze twihishe nk’uko twihishaga ngo nyuma y’iminsi itatu bazagaruka baje kudutabara, twarabahendahenze baratunanira kandi ibyangombwa byose bari babifite kudutabara bari kubishobora icyo gihe.”

Akomeza avuga ko iminsi itatu yakurikiyeho Abafaransa bakimara kugenda haje ibitero biteye ubwoba bikica abantu barenga 4000 muri 6000 birenga byari bisigaye.

Ingabo z’Abafaransa zageze mu Rwanda zitwaje indege z’intambara zirenga 30 abasirikare 2400 n’ibindi bikoresho bihambaye ku buryo iyo baba bazanywe n’ubutabazi koko bitari bubananire.

U Bufaransa bwari bufitanye umubano mwiza na leta yateguye igashyira mu bikorwa Jenoside, amakuru agaragaza ko icyari kibazanye atari ugutabara Abatutsi bicwaga ahubwo byari ugushakira ubuhungiro ingabo zatsinzwe n’impunzi zirimo abari basize bishe Abatutsi.

Ibi bishimangirwa n’uko ngo Abafaransa bacaga ku Basesero bicwa bakagemurira ibiribwa impunzi zirimo abakoze Jenoside zahungiraga muri Congo zari mu Gisovu.

Abafaransa ntibanyuzwe

Abarokokeye mu Bisesero bavuga ko Abafaransa bagarutse kuwa 30 Kamena 1994 bagafata abakomeretse cyane bakabatwara mu ndege ntoya i Goma ahitwa i Gituku.

Ubuzima babashyizemo ngo bwari buteye isoni kuko babagejejeyo bakabakuramo imyenda, abana n’abakuru bose bakabashyira hamwe bambaye ubusa.

Nzabihimana avuga ko ubuvuzi babakoreye ari agahomamunwa kuko aho kuvura igisebe bavuraga uruguma, niba ufite igikomere ku kuguru, aho kuvura icyo gisebe kimaze igihe bakataga ukuguru bakavura aho bakase.

Ati “Hari abasore bagiye babacika kandi ubu bariho n’amaguru yabo yombi kandi barashakaga kuyaca. Abafaransa mu by’ukuri baje gukingira ikibaba ingabo zatsinzwe ngo zibone uko zambuka zihunga, ntabwo bari bagendereye kudutabara nkuko twabibonye.”

Minisitiri w’ingabo, Gen. James Kabarebe, yashimangiye ko Abafaransa bari bafitanye umubano ukomeye na leta ya Habyarimana kuko no mu rugamba rwo kubohora igihugu bayifashije kugera ku rwego rwo kuyiha ingabo ariko bikarangira batsinzwe kuko nta kuri barwaniraga ndetse nta nicyo barengeraga.

Yagize ati “Umugambi wabo warabananiye kuberako abanyarwanda ubwabo imbaraga zabo, ubushake, gukunda igihugu, ukuri, byarabanesheje barambuka baragenda.”

Yongeraho ko ibyabaye mu Rwanda byose haba mu ntambara, muri Jenoside, Abafaransa babigizemo uruhare rukomeye cyane, ku buryo bamaze gutsindwa banakomeje gufasha leta yari imaze gukora Jenoside mu buryo bunyuranye.

Abasesero babayeho bate?

Iyo ugeze mu Bisesero usanganirwa n’iterambere rimaze gusakara mu gihugu hose, amashanyarazi, amashuri, amazi meza, amavuriro n’ibindi. Nzabihimana avuga ko intambwe u Rwanda rumaze gutera ari ndende kandi yifuza ko abana b’u Rwanda bazarubamo ari rwiza rukomeza gutera imbere.

Yagize ati “Iyo ntekereje uko twabayeho mbere ya Jenoside n’uko tubayeho mu Rwanda rw’ubu ruha abanyarwanda agaciro, mbese buri wese yifuza kubamo, nirwo nifuriza abana bacu kandi icyizere kiragaragara.”

Ubu abasesero bamwe babashije kwiga kandi bari barabivukijwe, bariteza imbere nk’abandi banyarwanda bose.

Bamwe mu barokocyeye mu Bisesero batanze ubuhamya bw'uburyo Jenoside yagenze
Imbangukiragutabara zari ziteguye kugeza kwa muganga abashoboraga guhura n'ihungabana
Kimwe mu bimenyetso by'urwibutso rwa Bisesero kigaragaza uburyo abahigwaga bagerageje kwirwanaho bakoresheje amacumu n'izindi ntwaro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza