Uko amatora y’abahagarariye FPR Inkotanyi ku rwego rw’Uturere yagenze (amafoto)

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 8 Kamena 2019 saa 09:03
Yasuwe :
0 0

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi kuri uyu wa Gatandatu bazindukiye mu matora y’abagize komite nyobozi ku rwego rw’Akarere.

Aya matora yabereye mu turere dutandukanye hatorwa komite nyobozi ku rwego rw’akarere, komite y’urubyiruko n’abahagarariye urugaga rw’abagore.

Uturere 20 nitwo twatoye kuri uyu wa Gatandatu, utundi icumi tuzatora kuri iki Cyumweru.

Mu mujyi wa Kigali, umuyobozi wa FPR Inkotanyi watowe mu Karere ka Gasabo ni Rwakazina Marie Chantal, mu Karere ka Kicukiro hatowe Nyirahabimana Jeanne naho mu Karere ka Kicukiro bazatora kuri iki Cyumweru.

Mu Ntara y’Iburengerazuba, abahagarariye Umuryango FPR Inkotanyi mu turere, muri Rusizi hatowe Kayumba Ephrem, mu karere ka Karongi hatowe Ndayisaba François, Nyamasheke hatowe Kamali Aimé Fabien naho mu Karere ka Rutsiro hatowe Ayinkamiye Emérence.

Mu turere twa Rubavu, Nyabihu na Ngororero amatora azakorwa kuri iki Cyumweru.

Mu ntara y’Iburasirazuba, mu karere ka Rwamagana uwatorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi ni Mbonyumuvunyi Radjab, mu karere ka Gatsibo hatowe Gasana Richard, muri Nyagatare hatowe Mushabe David Claudien, mu Karere ka Ngoma hatowe Rwiririza Jean Marie Vianney, muri Kirehe hatowe Muzungu Gérard, muri Kayonza hatowe Murenzi Jean Claude naho mu karere ka Bugesera amatora azaba kuri iki Cyumweru.

Mu ntara y’Amajyaruguru, mu karere ka Musanze hatowe Habyarimana Jean Damascène, mu karere ka Gicumbi hatowe Ndayambaje Félix, mu karere ka Burera hatowe Uwambajemariya Florence, muri Rulindo hatowe Kayiranga Emmanuel naho mu karere ka Gakenke hatowe Nzamwita Déo.

Mu ntara y’Amajyepfo amatora yabaye mu turere dutatu aho muri Nyamagabe hatowe Uwamahoro Bonaventure, i Huye hatowe Sebutege Ange naho Ntazinda Erasme atorerwa kuyobora FPR Inkotanyi mu Karere ka Nyanza.

Uturere twa Kamonyi, Ruhango, Muhanga, Nyaruguru na Gisagara amatora azakorwa kuri iki Cyumweru.

Amatora y’abahagarariye FPR Inkotanyi mu nzego z’ibanze yatangiye muri Gicurasi uyu mwaka.Habanje gutorwa abahagarariye Umuryango ku rwego rw’Umudugudu, akomereza ku Kagali no ku Murenge.

Nyuma y’amatora ku rwego rw’akarere, azakomereza ku rwego rw’Intara asorezwe ku rwego rw’Igihugu.

Amafoto y’uko byagenze muri Kigali

Nyamulinda Pascal wahoze ayobora umujyi wa Kigali (hagati) ni umwe mu bitabiriye amatora y'Umuryango FPR Inkotanyi
Madamu MUSAYIDIRE Irène niwe watorewe kuyobora urugaga rw'abagore rushamikiye kuri FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo
Rwakazina Marie Chantal ni we watorewe kuyobora Umuryango FPR Inkotanyi mu Karere ka Gasabo

Amatora mu Ntara y’Amajyaruguru

Guverineri w'Intara y'Amajyaruguru Gatabazi JMV (hagati) yatorewe kuba umuyobozi wungirije wa FPR Inkotanyi mu Karere ka Musanze
Mu karere ka Musanze amatora yabereye kuri stade Ubworoherane
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu karere ka Musanze bacinya akadiho mbere y'amatora
Abatorewe guhagararira FPR Inkotanyi mu Karere ka Rulindo

Iburasirazuba

Mbonyumuvunyi Radjab watowe mu Karere ka Rwamagana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza