Fatuma Ndangiza mu batorewe guhagararira u Rwanda muri EALA

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 19 Gicurasi 2017 saa 10:06
Yasuwe :
0 0

Kuva saa tatu z’igitondo kuri uyu wa 19 Gicurasi 2017, mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda hari kubera amatora y’abagomba guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko y’Umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba.

Ni abadepite bagomba gusimbura abacyuye igihe nyuma yo kurangiza manda bemererwa n’amategeko. Inteko itora igizwe n’abadepite n’abasenateri 93.
Amategeko agenga amatora ni uko haratorwa umudepite hagendewe ku byiciro bigomba guhagararirwa.

Inteko Ishinga Amategeko yandikiye Komisiyo y’Amatora isaba abakandida ku wa 24 Gashyantare 2017 nayo isubiza ku wa 17 Gicurasi, amatora akaba yagombaga kuba bitarenze iminsi irindwi nyuma yo kwakira abakandida nkuko biteganywa n’itegeko.

Abari gufasha mu matora ni Senateri Uyisenga Charles na Depite Emmanuel Mudidi bayobowe na ba Visi Perezida b’imitwe yombi bashinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma aribo Senateri Harerimana Fatou na Depite Jeanne d’Arc Uwimanimpaye.

Abatowe

11:50: Mu nama y’abafite ubumuga hatowe Bahati Alex wagize amajwi 87 naho Tumusiime Sharon agira amajwi atanu. Icyiciro gikurikiye ni icy’abahagarariye urubyiruko

11:37: Hakurikiyeho amatora y’Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga. Bahati Alex wikorera ku giti akaba yaramugariye ku rugamba ahanganye na Tumusiime Sharon ukuriye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyanza, ukora mu Kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara.

11:30: Mu bagore hatowe Uwumukiza Françoise usanzwe ayobora inama y’Igihugu y’Abagore. Yagize amajwi 59, Uwamaliya Valentine yagize 31. Hatoye abantu 91.

11:15: Hakurikiyeho amatora y’Inama y’Igihugu y’Abagore aho Uwumukiza Françoise ahatanye na Uwamariya Valentine usanzwe ari Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

11:10: Muri PL hatowe Francine Rutazana yagize amajwi 78, atsinze uwizeyimana Jean Claude wagize amajwi 14. Mu 2008, Francine yari mu itsinda ryashyizweho n’u Rwanda ngo rishyireho amategeko ngenderwaho rugiye kwinjira muri EAC.

10:45: Muri PSD uwatowe ni:

- Kalinda François Xavier: Yagize amajwi 79

- Uwera Kabanda Françoise: Yagize amajwi 14

10:30 - Hagezweho amatora y’abahagarariye PSD. Abakandida ni babiri bagomba kuvamo umwe. Hagati ya Uwera Kabanda Françoise umaze imyaka icumi ashinzwe ubuvuzi muri FARG na Kalinda François Xavier usanzwe muri EALA.

10:20 - Abahagarariye Umuryango FPR n’amashyaka byishyize hamwe:

- Odda Gasinzigwa: Yagize amajwi 92 kuri 93
- Fatuma Ndangiza: Yagize amajwi 92 kuri 93
- Rwigema Pierre Celestin: Yagize amajwi 83 kuri 93
- Ngoga Martin: Yagize amajwi 92 kuri 93

Mu bakandida bari gutoranywamo abahagararira u Rwanda muri EALA:

Umuryango wa FPR Inkotanyi watanze abakandida barimo Gasinzigwa Oda, Rwigema Pierre Celestin na Ngoga Martin bari basanzwe muri EALA; Ndangiza Fatuma uheruka gusimbuzwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB); Wibabara Jennifer, Nkiko Albert, Kanamugire Callixte na Bayingana Aimable bakora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi.

Muri PSD, hatanzwe Uwera Kabanda Françoise na Dr Kalinda François –Xavier usanzwe ari muri EALA naho muri muri PL hatangwa Rutazana Francine na Uwizeyimana Jean Claude.

Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga yatanze Bahati Alex wikorera ku giti akaba yaramugariye ku rugamba na Tumusiime Sharon ukuriye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyanza, akanakora mu Kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara.

Abakandida b’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko bo ni Barimuyabo Jean Claude ukuriye urubyiruko rwa FPR Inkotanyi mu gihugu na Beneyo Jessica uri muri Komite y’Inama y’Igihugu y’urubyiruko.

Inama y’Igihugu y’Abagore yatanze Uwumukiza Francoise; usanzwe ari Perezida wayo na Dr Uwamariya Valentine, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda.

- Icyo amategeko ateganya kuri aya matora

Perezida w’Inteko itora abadepite bahagarariye u Rwanda muri EALA, atangaza ibyavuye mu matora itora rikirangira. Impaka zerekeye itora ry’abadepite rishyikirizwa urukiko rw’ikirenga mu gihe kitarenze amasaha 48 akurikira umunsi ibyavuye mu itora bitangarijwe.

Gasinzigwa Oda yongeye gutorwa mu nteko ya EALA muri manda ya kabiri
Rwigema Pierre Célestin mu bakandida bari bahagarariye FPR Inkotanyi batowe
Ngoga Martin nawe yagarutse mu Nteko ya EALA
Ndangiza Fatuma uheruka gusimbuzwa ku mwanya w’Umuyobozi wungirije w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imiyoborere (RGB) yatorewe guhagararira u Rwanda mu Nteko Ishinga Amategeko ya EALA
Bahati Alex wikorera ku giti akaba yaramugariye ku rugamba mu biyamamariza guhagararira Inama y’Igihugu y’Abantu bafite ubumuga
Tumusiime Sharon ukuriye Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Nyanza, anakora mu Kigo cy’abafite ubumuga cya Gatagara
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Bernard Makuza
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Bernard Makuza n'uw'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille bitabiriye amatora y'abazahagararira u Rwanda muri EALA
Ngoga Martin nawe yagarutse mu Nteko ya EALA

Inteko yemeza abazahagararira u Rwanda muri EALA binyuze mu matora
Bayingana Aimable ukora mu Bunyamabanga bwa FPR Inkotanyi, akaba ari na Perezida w'Ishyirahamwe ryo gusiganwa ku magare (FERWACY) ntiyabonye amajwi amwemerera kujya muri EALA
Nyuma y'itora, amajwi arabarurwa agahita atangazwa

Amafoto: Moses Niyonzima
[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza