Uko igiceri cy’amafaranga 100 cyahinduye imibereho y’abatuye i Rwinkwavu

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 11 Gicurasi 2019 saa 11:38
Yasuwe :
0 0

Igiceri cy’amafaranga 100, ushobora kukireba ukabona n’amafaranga make, nyamara ku baturage bo mu Murenge wa Rwinkwavu, mu Karere ka Kayonza, bagifata nk’amafaranga menshi bitewe n’uko cyabahinduriye ubuzima.

Hari abamaze kugura matola, radiyo, kurihirira abana amafaranga y’ishuri, kugura imbuto n’ibindi byinshi babikesha ‘Igiceri Program’, gahunda bizigamiramo amafaranga 100 Frw.

Muri uyu Murenge buri wa Kane abaturage bahurira mu dutsinda duto duto turi muri buri mudugudu bakizigama igiceri cya 100 gusa n’ufite arenzeho ntabwo bamubuza kuyazigama kuko ikiba kigamijwe ni ukwizigamira.

Ushobora gutekereza ko ayo mafaranga bizigama atazagwira nyamara ngo bagenda bayagurizanya akunguka andi ku buryo umwaka ushira buri muturage afitemo amafaranga menshi, ashobora kumufasha mu kwiteza imbere.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rwinkwavu, Bizimana Claude, yabwiye IGIHE ko iyi gahunda bayitangije bagira ngo bigishe abaturage kwizigamira bahereye kuri duke bafite.

Ati “Igiceri Program ni gahunda twatangije mu midugudu yose tugamije kwigisha abaturage kwizigamira bahereye kuri bike bafite, kuva tuyitangije nta muturage wacu ukibura mitiweli kandi buri gihe bigera mu kwa karindwi twese twaramaze kuzitanga”.

Akomeza agira Ati “Twashyizeho abakangurabukire badufasha gukangurira abaturage bose kwizigamira kiriya giceri kandi biri kugenda neza ubu benshi ntabwo bakizana 100 gusa ahubwo bazana n’andi menshi kuko bazi neza ko amafaranga yabo afite umutekano.”

Bizimana akomeza avuga ko nta muturage bahatira kujya muri iyi gahunda ndetse ngo kuri ubu bamaze kugeza miliyoni zirindwi zibitse mu murenge Sacco.

Ati “Nta muturage duhatira kwizigama ahubwo iyo abonye mugenzi we atakibura imbuto kandi atangira mitiweli ku gihe nawe ahita yizana, buri nyuma y’amezi atanu nibwo twemerera abaturage kugabana amafaranga make bakagura ibintu bakeneye mu rugo ubundi tugakomeza kwizigama, ubu tugeze kuri miliyoni zirindwi mu murenge wose.”

Igiceri cyatumye bamwe baryama kuri Matola

Mukadiyama Vérène avuga ko mbere yaryamaga ku musambi ariko aho haziye iyi gahunda yo kwizigama igiceri cya 100, yizigamye kimwe n’abandi ubundi bagabana akigurira matola.

Ati “Igihe cyo kugabana batubwira kuza twatekereje ikintu tubona twagura kikadufasha gutera imbere, bamwe bagura amatungo magufi abandi bakavugurura inzu batuyemo, njyewe rero nahisemo kugura matola ubu iwanjye tuyiryamaho mbikesheje kwizigamira igiceri cya 100 Frw.”

Hari abafite intumbero yo kugura inka

Twizeyimana Jean Baptiste we avuga ko uku kwizigamira igiceri cya 100 byamufashije cyane ngo kuko kuri ubu amaze kwegeranya amafaranga menshi intumbero ari ukugura inka nziza.

Ati “Natangiye nzigama 100 Frw gusa none narirenzeho nsigaye njyana menshi ubu maze kugeza arenga ibihumbi 150 Frw ndifuza ko agera ku bihumbi 200 Frw ubundi nkaguramo inka izajya impa ifumbire.”

Akomeza avuga ko azabigeraho kuko n’ubusanzwe ngo yabanje kugura amatungo magufi abikesheje iki giceri.

Nta muturage ukibura imbuto yo guhinga

Iyi gahunda yo kwizigamira igiceri cya 100 Frw ngo yatumye nta muturage ukibura imbuto yo guhinga, iyo igihe cy’ihinga kigeze bakora mu isanduku buri muturage udafite imbuto bakamuha amafaranga akajya kuyigura agahinga.

Nyiranizeyimana Francine avuga ko nk’igihembwe cy’ihinga cy’ubushize bitagenze neza mu murenge wabo bitewe nuko bahuye n’izuba ryinshi.

Ati “Urumva ntabwo twasaruye neza, tugiye gutangira guhinga imyaka yo muri iki gihembwe nahise ngana abo mu itsinda bampa amafaranga yo kugura imbuto kuri yayandi yanjye nizigama buri cyumweru ndaza ndayigura ndahinga. Ubwose iyo mba ntarizigamye nari gukura he imbuto?”.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza