Uko imirasire yangiza ishobora gukoreshwa no mu buhinzi n’ubworozi

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 6 Gicurasi 2019 saa 05:23
Yasuwe :
0 0

Benshi iyo bumvise ingufu za nucléaire n’imirasire yangiza (Radiation), batekereza ko nta cyiza byakoreshwa, gusa siko bimeze kuko uretse kuba mu Rwanda iri koranabuhanga ryakoreshwaga mu buvuzi n’umutekano rishobora gukoreshwa no mu buhinzi.

Ikigo Mpuzamahanga mu by’ingufu Atomike, IAEA, kirimo guhugura abakozi b’inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y’Ibikorwa remezo, iy’ubutabera, Minisiteri y’ubuzima n’ibigo biyishamikiyeho mu Rwanda.

Aya mahugurwa yatangijwe kuri uyu wa Mbere ari kugaruka ku mategeko n’uburyo bw’ikoreshwa ry’imirasire yangiza, ibijyanye n’ubwirinzi bw’abantu n’ibintu.

Hararebwa kandi amategeko ashobora kurengera umuturage igihe hari ibye byangijwe n’imirasire yangiza.

Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imirasire yangiza mu rwego ngenzuramikorere (RURA), Tuyisenge Jean de Dieu, yasobanuye ko imirasire yitwa iyangiza, atari uko yangiza ahubwo ari uko yifitemo ubushobozi bwo guhindura imiterere kamere y’ibintu mu bundi buryo.

Yavuze ko ikoranabuhanga ry’imirasire yangiza rikoreshwa mu buzima busanzwe bw’igihugu ari nayo mpamvu haba hateguwe amahugurwa nk’aya kugira ngo abantu basobanukirwe ibijyanye naryo.

Ati “Ku bijyanye n’ubuhinzi, murabona muri iki gihe tugira imihindagurikire y’ibihe bigatuma tutabona umusaruro uhagije, iri koranabuhanga ry’imirasire yangiza ifasha gutunganya imbuto kugira ngo zibashe guhangana n’imihindagurikire y’ikirere.”

Yakomeje agira ati “Iri koranabuhanga kandi rikoreshwa mu kurwanya udusimba twangiza imyaka cyangwa n’imibu n’utundi dusimba dushobora kwangiza imyaka yacu.”

Tuyisenge yavuze kandi ko nk’ibyoherezwa mu mahanga by’umwihariko imbuto, imirasire yangiza ishobora gufasha mu kwica udusimba twabyangiza ntibibashe kumara iminsi.

Mu mpera za 2017 nibwo u Rwanda rwatoye itegeko rigenga uburyo bwo kurinda ingaruka z’imirasire yangiza, ryatangiye gushyirwa mu bikorwa 24 Mutarama 2018.

Kugeza ubu umuntu wese wifuza gukora cyangwa gutangiza ibikorwa bifitanye isano no gukora ibintu bibyara imirasire yangiza, agomba kubisabira uruhushya rutangwa n’Urwego Ngenzuramikorere, RURA.

Umuyobozi ushinzwe amategeko muri IAEA, Wolfram Tonhauser, yavuze ko aya mahugurwa agamije kumenyekanisha akamaro ko kubahiriza amategeko agenga ikoreshwa rya nucléaire ubwirinzi n’uburyo bwo kwishyura ibyangijwe n’ingufu z’imirasire yangiza.

Umuganga ku bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Rudakemwa Emmanuel, yavuze ko n’ubwo nta mibare yabagerwaho ingaruka n’iyi mirasire yangiza ariko mu bitaro barimo.

Yagize ati “Iyo abantu bakoresha iyo mirasire mu buryo bishakiye, bigira ingaruka ku bakozi. Twagiye tugira kanseri nyinshi zishobora kuba zaratewe n’iyo mirasire.”

“Icyo twababwira ni uko hari abapfuye hari n’abakize, gusa igihari ni uko iyo tubonye hari abashobora kugirwaho ingaruka tubakura aho hantu hakiri kare.”

Muri aya mahugurwa y’iminsi ibiri kandi haragarukwa ku bijyanye n’ubufatanye mpuzamahanga mu gihe haba habaye impanuka mu gihugu hakabaho gutabarana.

Aya mahugurwa yatangiye kuri uyu wa Mbere azasozwa kuri wa kabiri
Bamwe mu bitabiriye amahugurwa ku mategeko n'ikoreshwa ry'imirasire yangiza
Umuyobozi ushinzwe amategeko muri IAEA, Wolfram Tonhauser, yashimye intambwe u Rwanda rwateye yo kuba umunyamuryango wa IAEA
Umuyobozi wa RURA Lt.Col Nyirishema Patrick yashimye aya mahugurwa
Umuyobozi ushinzwe ubugenzuzi bw’imirasire yangiza mu rwego ngenzuramikorere (RURA), Tuyisenge Jean de Dieu, yavuze ko imirasire yangiza ikoreshwa no mu buhinzi n'ubworozi
Umuyobozi wa RURA, Lt.Col Nyirishema Patrick na Wolfram Tonhauser uyobora IAEA
Abitabiriye amahugurwa bafashe ifoto y'urwibutso

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza