Uko Twagiramungu yanze gusanga Inkotanyi kubera inyota yo gutegeka

Yanditswe na IGIHE
Kuya 26 Mutarama 2019 saa 09:14
Yasuwe :
0 0

Burya koko ngo akabaye icwende ntikoga! Abakurikiranira hafi politiki ntibasiba kumva uko Twagiramungu Faustin, asebya leta y’u Rwanda ndetse akiyemerera ko ishyaka rye, RDI, rifitanye ubufatanye n’umutwe wa FDLR wiganjemo abasize bakoze Jenoside mu Rwanda.

Twagiramungu wamenyekanye cyane muri politiki y’u Rwanda, cyane cyane mu ishyaka MDR, ni we wabaye Minisitiri w’Intebe wa mbere w’u Rwanda nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, inshingano yarahiriye kuwa 19 Nyakanga 1994.

Ni muri guverinoma yari iyobowe na Perezida Bizimungu Pasteur, yungirijwe na Paul Kagame nka Visi Perezida, ikaba yaragombaga kumara imyaka itanu hagategurwa amatora rusange, gusa yaje kongerwaho indi ine yo gusana igihugu cyari cyashegeshwe na Jenoside.

Ku ikubitiro Twagiramungu yakuyemo ake karenge arahunga! Uyu musaza wari mu ishyaka rya MDR ku wa 31 Kanama 1995, yeguye ku mwanya we, ahita ahungira mu Bubiligi.

Nyuma y’imyaka isaga umunani yisuganyiriza mu Bubiligi, Twagiramungu yagarutse mu Rwanda mu 2003, aje kwiyamamariza kuyobora igihugu nk’umukandida wigenga ntiyahirwa kuko yatsinzwe na Perezida Kagame ku majwi 95.0%, we agira 3.62%.

Benshi bumva uburyo asebya leta y’u Rwanda bagakeka ko ari ibya none cyangwa bakibaza impamvu yabyo, kandi ari mu bantu bakagombye kuyishimira kuko yarokowe n’Inkotanyi ndetse akagirwa Minisitiri w’Intebe.

Mu kiganiro yahaye urubyiruko rwo mu Majyaruguru rwitabiriye gahunda ya “Rubyiruko Menya Amateka Yawe” ku wa 24 Mutarama 2019, Umujyanama Mukuru wa Perezida ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano, Gen. Kabarebe James, yagarutse ku myitwarire ya Twagiramungu mbere na nyuma ya Jenoside.

Twagiramungu wabarizwaga muri MDR kimwe n’abo mu yandi mashyaka ya PSD bahuriraga na FPR mu biganiro byaberaga ku Murindi mu gihe cy’imishyikirano.

Gen. Kabarebe yavuze ko Twagiramungu nubwo yajyaga muri ibi biganiro yari yifitemo ko FPR igomba kurwana urugamba rw’amasasu hanyuma we akazategeka.

Ati “Ni wawundi wari ufite ibitekerezo byo kuvuga ngo FPR irwane, njyewe nzategeke, kuko yo ntizi gutegeka, izi kurasa gusa.’’

Twagiramungu yarokorewe muri Stade Amahoro, yanga kugumana na FPR

Mu gihe cya Jenoside yo mu 1994, Twagiramungu ari mu bahungiye muri Stade Amahoro, ahari Ingabo za Loni zari mu Butumwa bw’Amahoro mu Rwanda (Minuar).

Izi ngabo zaje kwamburwa intwaro n’Interahamwe n’Ingabo zatsinzwe (Ex-FAR), abahungiye muri stade batangira kwicwa.

Ingabo za RPA zari muri Batayo ya Gatatu zavuye muri CND nizo zahagobotse zirokora abarimo na Twagiramungu.

Gen. Kabarebe yatanze urugero rumwe rugaragaza imyumvire ya Twagiramungu, wamaze gutabarwa akanga kujyana n’abandi aho FPR yagenzuraga kuko ngo “adashaka kuguma mu maboko y’Inyenzi’, izina ryakoreshwaga mu kwambura ubumuntu ingabo zari iza FPR Inkotanyi.

Yavugaga ngo “Njyewe ndashaka kuguma mu maboko ya Minuar.’’

Gen. Kabarebe yavuze ko “Abamurokoye (Twagiramungu) ntiyashatse kubasanga, igihe yabasangaga ku Murindi hari icyo yabashakagaho, wenda kubakorera. Ibi ntibyabujije Leta y’inzibacyuho yagiyeho kumuha umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Kubera iyo myumvire n’ibitekerezo bye, nibyo byatumye avaho, aragenda, ubu akaba ari aho ari. Ni ayo mateka nzi.’’

Muri Kamena 2017, Perezida Kagame yabwiye RBA ko Twagiramungu atangiye inshingano ze ikote yambaye ryaguzwe mu misanzu yari yarakusanyijwe na FPR.

Yagize ati “N’aba bantu baba bari kudusebya, Guverinoma ya mbere, Minisitiri w’Intebe wa mbere uyu mugabo uba mu Bubiligi, utajya utugiraho amagambo meza; yewe n’ikote rya mbere yambaye ryaguzwe muri ya mafaranga.”

Twagiramungu yatorewe kuyobora Ishyaka rya MDR mu 1991. Ryafatwaga nk’irikomeye mu yarwanyaga Habyarimana Juvénal.

Ryaje kuzongwa n’amacakubiri ndetse bizamba cyane ubwo mu 1993 Twagiramungu yasabwaga gutanga uzaba Minisitiri w’Intebe muri Guverinona ihuriza hamwe amashyaka, akagena Uwiringiyimana Agathe, atagishije inama ishyaka.

Muri uwo mwaka hateranye inteko idasanzwe ya MDR, imwirukana mu ishyaka na Uwiringiyimana areguzwa.

Twagiramungu yanze ibyemezo yafatiwe, havuka impande ebyiri zihaganye mu ishyaka; zavutsemo MDR Power ya Karamira na Kambanda Yohani yari ishyigikiye MRND ya Habyarimana na CDR, amashyaka yari ku isonga ry’umugambi wa Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ikindi gice cya MDR cyashakaga impinduka mu gihugu, kinashyigikiye urugamba rw’Inkotanyi rwo kwibohora cyakomeje kuyoborwa na Twagiramungu.

Nyuma ya Jenoside yagizwe Minisitiri w’Intebe, hadaciye kabiri mu 1995 aregura asimburwa na Pierre Célestin Rwigema na we wari muri MDR.

Bombori bombori yarakomeje mu ishyaka kugeza ubwo Rwigema Pierre Célestin, yeguraga ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe agahunga, agasimburwa na Bernard Makuza na we wari muri MDR.

Iri shyaka ryakomeje kugaragaza umwiryane no gucura umugambi wo gukangurira abaturage kuzarishyigikira mu matora ya Perezida n’ay’abadepite mu 2003, hashingiwe ku iturufu y’ubwoko, ryaje gusenywa.

Twagiramungu wariyoboraga yakomereje ubuzima mu Bubiligi, aho yanashinze Ishyaka “RDI-Rwanda Nziza” muri Gashyantare 2012. Aho ari mu buhungiro akunda kumvikana anenga ubutegetsi bw’u Rwanda no gutangaza amagambo apfobya Jenoside.

Mu 2018, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatangaje ko bwiteguye gukora iperereza ku magambo ya Twagiramungu aganisha ku cyaha cyo gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi akunda kuvuga.

Twagiramungu yarokowe n'Inkotanyi zinamugira Minisitiri w'Intebe kandi yarazitaga abanzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza