Uko umuhango wo Kwita izina ingagi 19 wabereye mu karere ka Musanze wagenze (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 1 Nzeri 2017 saa 10:42
Yasuwe :
2 0

Ingagi 19 zahawe amazina mu birori byabereye mu Kinigi mu Karere ka Musanze bikitabirwa na Perezida Kagame n’abashyitsi bakomeye baturutse mu bindi bihugu barimo umuherwe Howard G. Buffet; Umunyamideli ukomeye ku Isi, Veronika Vařeková ukomoka muri Czech Republic; Umunya-Nigeria, Patience Ozokwor ukina filime; Sean Justin Penn wahoze ari umugabo wa Madonna; umuhanzi w’Umunyarwanda The Ben n’abandi.

Uyu muhango ngarukamwaka wo Kwita Izina wabaye kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 1 Nzeri 2017. Ku nshuro yawo ya 13, abiganjemo abaturutse hanze y’u Rwanda bahaye amazina ingagi 19 ziganjemo izavutse hagati ya Mata 2016 na Mata 2017, harimo abana b’ingagi 14, ingagi enye zaturutse mu mashyamba n’izindi zirindwi ziyomoye ku miryango yazo.

Ubukerarugendo ni urwego rukomeye rwinjiriza u Rwanda amadevize, aho muri uyu mwaka rwiteze kuzinjiza miliyoni $440.

UKO UYU MUHANGO WAGENZE

Perezida Kagame yatanze ubuhamya bw’uko byamugendekeye mu myaka 14 ishize agiye gusura ingagi
Perezida Kagame yavuze ko ingagi ari umutungo w’igihugu n’umurage wacyo
Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu cy'Iterambere (RDB), Clare Akamanzi ageza ubutumwa ku bitabiriye umuhango wo kwita izina
Clare Akamanzi yagaragaje ko ingagi zifite ibyo zihuriyeho n’abantu muri DNA
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bisi bitabiriye uyu muhango wo Kwita izina
Perezida Kagame yafashe ifoto y'urwibutso n'abise amazina ingagi 19
Umwana muto Gakwisi Gisa yagize amahirwe yo kwifatanya n'ibyamamare kwita amazina ingagi zo muri Pariki y'Ibirunga

13:35: Perezida Kagame yasoje ijambo rye agira ati “Dufate neza ibidukikije, duteza imbere ubukerarugendo, tubungabunge ibyo byose bishaka ko twabiha amahoro tukabiha n’ubuzima bikwiye noneho buri wese akavanamo inyungu ari abava hirya no hino bakunda u Rwanda bakabisanga bitera imbere, bifite ubuzima bwiza ari nako n’Abanyarwanda tugira ubuzima bwiza kandi twiteza imbere.”

13:30: Perezida Kagame yatanze ubuhamya bw’uko byamugendekeye mu myaka 14 ishize agiye gusura ingagi

Ubwo yatangiraga kugeza ijambo ku baturage ba Musanze mu muhango wo Kwita izina, yatangiranye inkuru y’ibintu byamubayeho mu myaka 14.

Yagize ati "Najyanye n’abashyitsi kujya kureba ingagi tugezeyo turazisura, ingagi ntoya y’akana yari imaze igihe gito ivutse ngira ngo sinzi icyayikanze ivuza urwamo nkaho hari icyo ibaye. Ingagi nini [silverback] iza yirukanka ije gutabara umwana wayo, inkuru ntabwo nari narigeze nyivuga ariko uyu munsi ni mwiza kugira ngo nyivuge. Hanyuma silverback ije kurengera umwana wayo, uwari uduherekeje aratubwira ngo duce bugufi, twicare, tugaragaze ko twebwe tudashaka kurwana, naho ubundi tuza kugira ibyago.

Turabikora, hanyuma uwo mushyitsi arahindukira arambwira ngo ntiwazibwira ko uri Perezida w’Igihugu. Uwo twari kumwe, uwo mushyitsi arambwira ngo nimbwire ingagi ko ndi Perezida w’u Rwanda idakwiriye kuntinyuka ariko nari nageze hasi kare kugira ngo njyewe n’abashyitsi tuze kugira amahoro.”

- Umunyamideli ukomeye wo muri Czech, Veronika Vařeková, ni umwe mu bantu bakomeye bise ingagi izina.

- Umuhanzi The Ben yita ingagi izina

The Ben yise ingagi izina rya 'Uruyange'

- Gisa Gakwisi w’imyaka 13 niwe muto wise ingagi izina

Gisa Gakwisi wiga mu mashuri abanza na we yise ingagi 'Urungano'
Gisa Gakwisi w’imyaka 13 uheruka kumenyekana nyuma yo kubaka Kigali Convention Centre yifashishije ibumba

- Umukinnyi wa Film, Patience Ozokwor, ukomoka muri Nigeria ubwo yitaga ingagi izina akayiha izina rya ’Inkesha’

Umunya-Nigeria Patience Ozokwor ukina filime yise ingagi izina
Patience Ozokwor ukomoka muri Nigeria wamamaye kubera gukina filime yise ingagi izina rya ’Inkesha’

-  Umuherwe Howard Buffett yahaye ingagi izina rya ‘Umutware’

12:50: Icyiciro cya gatatu cy’abise amazina cyatanze aya akurikira:

-  Joe MacDonald yise ingagi izina rya ‘Inkingi’
-  Thomas Schaefer yise izina rya ‘Nsanganira’
-  Dr. Nyinawamwiza Laetitia yise ingagi izina rya ‘Iriba’
-  Graham Ledger yise izina rya ‘Umuhoza’
-  Veronika Vařeková yise izina rya ‘Ubwiza’
-  The Ben yahaye ingagi izina rya ‘Uruyange’

- Gisa Gakwisi Didier w’imyaka 13 washushanyije Kigali Convention Centre mu ibumba, ni we mwana muto witabiriye ibikorwa byo kwita izina.

Se w’uyu mwana, Gakwisi Mvunabandi, yigeze kubwira IGIHE ko asanzwe agaragaza impano yo kubumba ibintu binyuranye, ndetse ngo ashobora kuba abikomora mu muryango we.

Gisa ni umwana ubona ko yihagazeho n'ubwo imyaka ye itari myinshi

Soma ibirambuye kuri Gisa
12:40: Abandi bise amazina…

-  Winnie Kiiru yise ingagi ‘Arakaza’
-  Chloe Bello yise ingagi izina rya ‘Iyamarere’
-  Dr. Eberhard Fischer yise ingagi ‘Isuku’
-  Gisa Gakwisi yise ingagi ‘Urungano’
-  Justin Stevens yise izina ‘Imirasire’
-  Greg Bakunzi yise izina ingagi rya ‘Temberurwanda’

12:30: Batanu ba mbere batanze amazina ku ngagi

-  DrTara Stoinski: Yise Ingagi ‘Macibiri’
-  Dr Olivier Nsengimana: Yise ingagi izina rya ‘Inyange’
-  Laurent Lamothe wabaye Minisitiri w’Intebe wa Haiti: Yise ingagi ‘Ikoranabuhanga’
-  Jean Kayihura: Yise ingagi ‘Mudahinyuka’
-  Patience Ozokwor: Yise ingagi ‘Inkesha’
-  Andrew Muir yise ingagi ‘ubudasa’

12:05:Umuyobozi Ushinzwe Ubukerarugendo mu Kigo cy’Igihugu cy’Iterambere (RDB), Kaliza Belise, yavuze ko amafaranga yakusanyijwe mu mugoroba wo gushaka inkunga yo gushyigikira ubukerarugendo agera ku bihumbi 20 by’amadolari.

12:00: Meya wa Musanze, Habyarimana Jean Damascène, niwe wahawe umwanya ngo atange ijambo ry’ikaze. Yagize ati “Turabashimira ko mwakuye umusaruro wagenerwaga abaturiye Pariki kuri 5% ukagera ku 10%”

Yagaragaje ko hari byinshi aka karere kamaze kugeraho, akomeza agira ati “Mu muvuduko w’icyerekezo twinjiyemo, twiyemeje kubirinda kuko nta wabisenya tureba, Ibi ntawabishidakanya Perezida wa Repubulika kuko ubu abaturage batuye mu mutekano mwabahaye.”

11:50: Perezida Kagame amaze kugera mu Karere ka Musanze ahagiye kubera umuhango wo kwita izina abana b’ingagi 19.

Perezida Kagame ni we mushyitsi mukuru witabiriye uyu muhango
Perezida Kagame asuhuza abaturage b'i Musanze
Perezida Kagame yongeye kwereka urukundo n'abitabiriye umuhango wo Kwita izina

-  Abayobozi batandukanye bitabiriye uyu muhango

Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe imiyoborere(RGB), Prof. Shyaka Anastase (ibumoso) n'uw’Ikigo gishinzwe Mine, Peteroli na Gas, Francis Gatare

11:40: Mu minota mike, umushyitsi mukuru ariwe Perezida wa Repubulika Paul Kagame araba ageze mu Karere ka Musanze ahagiye kubera umuhango nyir’izina wo kwita izina abana b’ingagi.

-  Imyambaro ya Kinyarwanda ntawe itabera…

11:30: Umuhango wo kwita izina uteguye mu buryo bwa Gakondo. Abawitabiriye bari kwerekwa bimwe mu biranga umuco Nyarwanda birimo gusya. Aho wabereye kandi hagaragara inzu za Kinyarwanda zubatse mu byatsi.

Umubyeyi yagaragaje uko kuboha byakorwaga
Abandi na bo bagaragaza uko gusya byakorwaga

- Mu bandi baza kwita ingagi izina harimo Umuhanzi Mugisha Benjamin uzwi nka ’The Ben’

Mugisha Benjamin mu byamamare byise amazina ingagi
The Ben areba izina yiteguraga kwita ingagi

11:20: Minisitiri w’Umuco n’Ubukerarugendo muri Ethiopia, Dr. Hirut Wolde-mariam, ni umwe mu bayobozi baza kwita izina ingagi.

- Howard Buffet, ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Howard Buffet Foundation. Akunda gusura u Rwanda kuko no muri Nzeli 2015 yari ari i Kigali.

Umuryango Howard Buffet Foundation wemeye gutanga inkunga ingana na miliyoni 500 z’amadolari ya Amerika, hafi miliyari 375 z’amafaranga y’u Rwanda, binyuze mu guteza imbere ubuhinzi no guteza imbere ubumenyi mu buhinzi mu Rwanda.

Uwo muryango watangiye gutunganya ibikorwa byo kuhira imyaka ku butaka bwa hegitari 1280 muri Nasho mu Karere ka Kirehe n’ishuri ry’ubumenyingiro mu by’ubuhinzi rya Karama mu Karere ka Bugesera.

Howard Buffett ni umwe mu bayobozi bakuru b’urwego rutegura ibiganiro mpaka by’ ababa bahatanira kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yabaye n’umwe mu bayobozi bakuru b’uruganda rwa Coca-Cola guhera ku tariki 2 Ukuboza 2010.

11:00: Sean Penn wahoze ari umugabo wa Madonna yitabiriye ibirori byo Kwita Izina

Umunyamerika Sean Penn umenyerewe muri filime zitandukanye, yitabiriye ibirori byo Kwita Izina ingagi 19 uri kubera mu Karere ka Musanze, uyu akaba yaregukanye ibihembo bikomeye kubera filime yagaragayemo birimo bibiri bya Academy Awards kubera filime zirimo Mystic River (2003) na Milk (2008).

Penn arazwi cyane kuko muri Gashyantare 1985 yaje guhura n’umuhanzi ukomeye Madonna bagashyingiranwa muri Kanama ku munsi uwo mugore yizihizaho isabukuru y’amavuko, ariko batandukana mu 1989.

Sean Justin Penn wahoze ari umugabo wa Madonna mu bashyitsi bakomeye bitabiriye igikorwa cyo Kwita izina

10:50: Umuherwe Howard Buffett yamaze kugera mu Karere ka Musanze mu muhango wo Kwita izina.

10:30: Abahanzi barimo Jay Polly na Bruce Melodie basusurutsa abaturage n’abandi bashyitsi bitabiriye uyu muhango wo kwita izina ugiye kuba ku nshuro 13.

Bruce Melody yakoze mu nganzo ye aririmbira ab'i Musanze
Jay Polly asusurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita izina

10:20: Abashyitsi batandukanye bamaze kugera ahabera umuhango wo Kwita Izina, abahanzi nabo bari gususurutsa abaturage benshi bitabiriye iki gikorwa ngarukamwaka. Umuziki uri gucurangwa muri uyu muhango wose ni mu buryo bwa Live.

Jay Polly asusurutsa abitabiriye umuhango wo Kwita izina
Ishusho igaragaza intare, inyamaswa zigaragara muri Pariki y'Akagera
Abitabiriye uyu muhango bari bafite akanyamuneza ku maso
Hateguwe inyamaswa zibarizwa muri pariki z'igihugu zirimo intare n'izindi
Ahabereye umuhango hanubatswe inzu za Kinyarwanda

Amafoto: Niyonzima Moses


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza