Uko Umwofisiye wa Uganda yatoteje Umunyarwanda ashaka kumwinjiza mu mitwe irwanya u Rwanda

Yanditswe na Musangwa Arthur
Kuya 5 Ukuboza 2019 saa 08:51
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Nkurunziza Emmanuel wo mu Murenge wa Nyarubuye mu Karere ka Kirehe yatanze ubuhamya bw’uko yakorewe iyicarubozo muri Uganda, akanashishikarizwa n’umwofisiye ukomeye w’icyo gihugu kwinjira mu mitwe irwanya u Rwanda.

Nkurunziza yavuye mu rugo muri Gicurasi 2018 agiye Kampala muri Uganda gushaka akazi ko kubaka.

Yaragiye agerayo arakabona ariko ku wa 20 Kanama ahamagarwa n’abavandimwe bamubwira inkuru mbi ko nyirakuru wabaga mu Karere ka Musanze yitabye Imana, yihutira kuza kumushyingura.

Yihutiye kubimenyesha umukoresha we, amuha uruhushya aza kumushyingura ndetse amuha na sheki y’amashilingi ibihumbi 800 ari nayo yifashishije kuguramo utuntu akeneye, anayategesha imodoka imugarura mu Rwanda.

Ubwo yari mu muhanda uva Kampala agaruka mu Rwanda, yageze mu Karere ka Kisoro, nibwo yaguye mu mukwabu w’inzego z’umutekano za Uganda ugamije guhiga bukware Abanyarwanda, abantu bose basabwa kuyisohokamo, harimo Abanyarwanda batatu gusa.

Nyuma yo kubona mu ndangamuntu zabo ko ari Abanyarwanda, abashinzwe umutekano babasabye urupapuro rw’inzira ruzwi nka Passport basanga nta n’umwe warwitwaje kuko batari bazi ko bahura n’ibyago nk’ibyo, cyane ko kuva mu Rwanda ujya muri Uganda cyangwa Kenya byemewe ko umuntu agendera ku ndangamuntu guhera mu 2014.

Ati “Twatekerezaga ko ari urwenya ubwo twumvaga bakomeje gutsimbarara ko niba tudafite Passport badufunga. Gusa kubera ko nari nifitiye agahinda ngiye gushyingura, ntabwo navugaga igihe bari batujyanye ahitwa Bunagana hafi y’umupaka wa Congo.”

Uyu musore avuga bakimara kuhagera basabwe gukuramo inkweto n’ibyo bafite byose, abapolisi babashyira abasirikare ubwo batangira kubakubita babasaba amafaranga bari bafite.

Ubwo nibwo Nkurunziza na mugenzi we bari kumwe batangiye gukorerwa iyicarubozo, benshi mu Banyarwanda baba muri iki gihugu bakunze gukorerwa ndetse bamwe bakanahasiga ubuzima.

New Times yanditse ko nyuma y’ibyo Nkurunziza yaje kugezwa imbere y’Urukiko ashinjwa kwinjira muri Uganda nta mpapuro zimwemerera kujyayo.

Ati “Nazamuye ikiganza mbwira umucamanza ko mfite ibyangombwa ariko nabyambuwe n’umusirikare ntiyabyitaho amfata nk’ufite imikino ndi gukinira ku butaka bwa Uganda.”

Umucamanza yahise akatira Nkurunziza igifungo cy’amezi atatu mu gihe umwe mu Banyarwanda bari kumwe we yakatiwe amezi umunani.

Yahise ajyanwa muri Gereza ya Kisoro, asangamo abandi Banyarwanda 21 bayifungiyemo. Aha bakomeje gukorerwa iyicarubozo bakubitwa bakanabwirwa amagambo mabi.

Uretse ibyo nk’uko bisanzwe bitangwamo ubuhamya n’Abanyarwanda birukanwa na Uganda, aho bari bafungiye, bakoreshwaga imirimo y’ubucakara yo guhingishwa.

Ati “Nta wemererwaga gushyira hasi isuka n’isegonda rimwe, warahingaga unakubitwa. Twasabwaga guhinga kuva mu gitondo kugera nimugoroba.”

Nyuma y’amezi abiri baje kubazwa niba hari uwifuza kujyanwa mu nkambi y’impunzi ariko barabyanga, baterwa ubwoba ko bazababazwa kuko babyanze.

Nyuma bohererejwe umunyamateko ngo baganire, ababwira ko agiye kubandikisha nk’impunzi ariko bamubwira ko bitakwemerwa kuko atari impunzi.

Ati “Twaketse ko ubuzima bwacu bugiye kurangira twiyemeza guhaguruka tugasenga ariko babonye duhagurutse abasirikare bahise batuzenguruka batangira kudukubita turongera turicara.”

Uganda yakomeje gushyirwa mu majwi ku gukorana n’imitwe y’iterabwoba n’inyeshyamba birwanya ubutegetsi bw’u Rwanda harimo FDLR, RNC, FLN n’iyindi.

Ubwo Nkurunziza yari muri gereza, umwe mu bayicunga yamushishikarije kujya mu ruhande rw’abagambanira u Rwanda bafite ibirindiro muri RDC ariko ntiyabyemera.

Uwo muyobozi yabumvishaga ko nta buzima bwiza bazigera bagirira mu Rwanda ahubwo ko byazababera byiza binjiye mu gisirikare muri RDC, binyuze mu muyoboro RNC ikoresha ishakisha abifatanya na yo muri Uganda.

Ati “Uwo mwofisiye atubwira ngo ‘Mwanze kujyana nanjye ariko mushaka mwamenya ko Kagame azabica nimusubira mu Rwanda kuko ibintu byaho bitoroshye. Byaba byiza munkurikiye nkabageza muri Congo mukajya mu gisirikare cyangwa mukiyandikisha nk’impunzi.”

Nyuma yo kwanga ibyo ababwiye, yasabye umuyobozi ushinzwe gereza kubakandamiza.

Mu minsi ishize ubwo Abanya-Uganda babiri baraswaga na Polisi y’u Rwanda bagerageza kwinjiza magendu mu gihugu, amakuru yageze aho aba Banyarwanda bari bafungiye bituma barushaho gutotezwa aho amajoro abiri akurikirana barajwe ubusa banakorerwa iyicarubozo.

Mu mpera z’ukwezi gushize nibwo Nkurunziza yafunguwe.

Nkurunziza yahatiwe kujya mu mitwe irwanya u Rwanda n'ushinzwe umutekano muri Uganda arinangira

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza