Umubano w’u Rwanda na Uganda: Isesengura rishingiye ku makuru y’imvaho

Yanditswe na Prof Nshuti Manasseh
Kuya 28 Werurwe 2019 saa 07:19
Yasuwe :
0 0

Maze igihe nsomana ubwitonzi ibitekerezo bitandukanye by’abasesenguzi kuri iki kibazo cy’ingenzi kandi gikomeye, nk’umuntu uzi neza ibyaranze umubano w’u Rwanda na Uganda guhera mu 1997.

Ibibazo tura kuganiraho bizasaba ko bikemurwa n’inzobere muri politiki ya Uganda, aho gukomeza kubisasira kuko ibyo ntacyo byatugezaho kitari ugutuma ibisubizo bitaboneka imibereho myiza y’abaturage b’ibihugu bisanzwe ari ibivandimwe ikahazaharira.

Umurunga uhuje ibihugu byombi ntushobora gusenywa n’imigambi ya politiki kuko byahenda ibyo bihugu byombi, ariyo mpamvu bigomba kwirindwa igihe cyose bishatse kubaho.

Guteza umutekano muke u Rwanda bikozwe n’abayobozi bakuru ba Uganda, ni umugambi ntekereza ko ugamije gusa gusenya bitagira gisana, umubano mwiza wari uhari wanagize uruhare mu izamuka rikomeye ry’ubukungu ku mpande zombi.

Urugero, ubuyobozi bwa Uganda buri gukorana na RNC, umutwe w’iterabwoba wishe abantu ukamugaza amagana, ukigamba ku mugaragaro ubushake bwo gukuraho ubuyobozi bwatowe n’abaturage mu Rwanda. Ubusanzwe iyo ni imitekerereza ubwayo ipfuye.

Inama za Perezida Museveni n’abadipolomate ba RNC; Charlotte Mukankusi na Eugene Gasana mu cyumweru cya mbere cya Werurwe 2019 n’izindi nama zabaye nyuma Museveni avuga ko zabaye kubw’impanuka ( kandi birazwi ku isi hose ko nta na hamwe Perezida agira inama zimutunguye), bigaragaza bidasubirwaho umugambi wa Uganda wo guhungabanya u Rwanda.

Si umugambi uhutiweho ahubwo ni ikigaragaza indi migambi imaze igihe igamije guhungabanya u Rwanda n’abanyarwanda muri rusange.

Nk’uko nzabigarukaho nyuma, ubufasha bwa Uganda kuri FDLR, umutwe urimo abasize bakoze Jenoside baherereye mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bwatunguye abanyarwanda benshi.

Byongeye ko uyu mutwe w’iterabwoba wasize utwaye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu 1994 bigasigira igikomere gikomeye igihugu n’abagituye. Ibyo bituma uwo ari we wese uyitera inkunga cyangwa wifatanya nayo abona ku mujinya w’abanyarwanda.

Icyakora, ubufasha bwa Uganda ku mitwe igamije guhungabanya umutekano si ubwa none.

Dusubiye inyuma gato, mu myaka ya 1997/1998 Uganda yafashije abantu barimo Major Furuma, Sebarenzi, Sendashonga, Brig Gen (BEM) Habyarimana n’abandi.

Guha pasiporo za Uganda abayobozi ba FDLR nka Ignace Murwanashyaka, Nsengiyumva Hyacinth Rafiki, Wallace Nsengiyumva na Maj Protais Mpiranya, ushakishwa n’amahanga ku byaha bya jenoside, bagafashwa gutembera mu Burayi mu 2006, mu bikorwa bigamije guhungabanya u Rwanda, byababaje benshi.

Ubufasha Uganda yahaye Col Patrick Karegeya mu 2007 na Kayumba Nyamwasa mu 2010 ubwo bijyanaga mu buhungiro abanyarwanda barabizi kandi bihuye n’ibindi bibi byabanje byagiye bikorwa n’abayobozi ba Uganda.

Nk’uko bizagaragazwa nyuma, benshi muri aba biyita ‘abatavuga rumwe na Leta’ bahabwa umugisha na Uganda kandi bari mu mugambi wayo mubi wo guhungabanya u Rwanda, umugambi wamaze gupfuba utazanagera ku ntego kuko imigambi nk’iyo imenyekana itarajya mu bikorwa.

Ikirya mu mutwe abayobozi ba Uganda, ni uburyo abanyarwanda bamenyera iyo migambi mibisha ku gihe, aho kubabazwa n’impamvu ibintu nk’ibyo bikorerwa inshuti, igihugu cy’ikivandimwe. Impamvu ibyihishe inyuma izagaragazwa neza mu nyandiko zikurikira.

Icyakora, ibi bintu byageze ku rwego rutari rwitezwe binazana ingaruka zikomeye ku mubano w’u Rwanda na Uganda. Abayobozi ba Uganda bageze aho bahuriza hamwe imitwe nka RNC, FDLR n’indi mu cyiswe P5 kibarizwa muri Congo, ngo bahungabanye u Rwanda.

Uwo ni umushinga wapfuye utaravuka kuko u Rwanda rufite ubushobozi burenze ubukenewe mu guhangana n’iyo mitwe hatitawe ku byo RNC n’amashami yayo baba barabwiye abayobozi ba Uganda.

Kuba Uganda yakorana na FDLR kandi izi ingengabitekerezo yayo yo kurimbura abatutsi mu Rwanda, ingengabitekerezo ijya gusa n’iya ISIS, birenze ubwenge bwa muntu kabone ibyo u Rwanda na Uganda byaba bitumvikanaho. Uretse na Uganda yakabaye yumva ibi neza, n’ikindi gihugu cyatera inkunga iyi mitwe byatungura abanyarwanda.

U Rwanda rwafashe LaForge Fils Bazeye, wari umuvugizi wa FLDLR na Lt Col Theophile Abega wari ukuriye ubutasi bwa FDLR batawe muri yombi n’ingabo za Congo (FARDC) tariki 17 Ukuboza 2018.

Bafatiwe ku mupaka wa Bunagana utandukanya Congo na Uganda bavuye i Kampala, aho tariki 15 Ukuboza 2018 bari bagiranye ibiganiro na RNC bigamije kubangamira umutekano w’u Rwanda. Abayobozi ba FDLR babifashijwemo na Minisitiri ushinzwe ubutwererane bw’akarere muri Uganda, Dr Philemon Mateke ari na we wayoboye inama yahuje RNC na FDLR i Kampala.

Abo bajenosideri bafatanywe amakuru menshi y’ubukangurambaga n’ibindi bigamije guhungabanya u Rwanda. U Rwanda rufite amakuru menshi aturutse muri aba bayobozi ba FDLR ajyanye n’uruhare rwa Uganda n’imigambi yo gufasha iyo mitwe yitwaje intwaro ikorera mu ntara za Kivu igamije guhungabanya akarere.

Ibi ni ukuri kandi binajyanye n’andi makuru u Rwanda rwagiye ruvana ahantu hatandukanye ku bikorwa by’abayobozi ba RNC n’uburyo yemeye gukorana na FDLR ku bufasha bw’abayobozi ba Uganda.

Ibi kandi byaje nyuma y’amakuru yakusanyijwe n’Itsinda ry’impuguke za Loni muri Raporo yazo yatangajwe tariki 31 Ukuboza 2018.

Raporo ivuga uburyo muri Uganda ariho hatoranyirizwa abinjira muri iyo mitwe yiyemeje kugaba intambara kuri Guverinoma y’u Rwanda.

Kuba abayobozi ba Uganda bahakana ibi cyangwa Perezida Museveni ubwe akabihakana ngo “Nta bwo Uganda, itera inkunga abashaka guhungabanya u Rwanda”…ntabwo bigabanya ubukana bw’ikibazo ahubwo biragikomeza.

Ibisazi bya Obote II

Imyaka ibiri ishize ubutegetsi bwa Museveni bumaze gushimuta, gufunga no gutoteza abanyarwanda basaga 1000 b’inzirakarengane.

Urwego rushinzwe ubutasi mu gisirikare (CMI) n’izindi nzego z’iperereza zikomeje ibyo byaha bya kinyamaswa ku nzirakarengane z’abanyarwanda, bisa neza nk’ibyakorerwaga abanyarwanda babaga muri Uganda bashinjwa gufasha Museveni, ku ngoma ya kabiri ya Obote.

Barahohotewe bikabije harimo no kwicwa. Bamwe muri twe babaye muri Uganda muri ibyo bihe barabyibuka.

Nubwo byateye ingufu urubyiruko rw’abanyarwanda rukayoboka ku bwinshi National Resistance Army (UPDF kuri ubu), tuzanagaragaza nyuma uburyo bagize uruhare mu gushyira Museveni ku butegetsi mu 1985, nta munyarwanda washoboraga gutekereza ko ibi byakabaye biba ku butegetsi bwa Museveni, ubutegetsi bwari bwitezweho guhagarika itotezwa n’ubwicanyi byakorwaga na Obote ku bo yitaga abanzi b’ubutegetsi bwe.

Ntawatekerezaga ko ibi byaba uyu munsi bigakorwa na Perezida aba banyarwanda bazize bashinjwa kumushyigikira, bamwe bakahasiga ubuzima.

Ikibi cyane, bikorwa ku bufatanye n’abakozi ba RNC, batungira agatoki inzego z’ubutasi za Uganda inzirakarengane z’abanyarwanda zigashimutwa

Kwifashisha umutwe urwanya indi Leta mu butasi ku gihugu cy’igituranyi, ni ibintu bibi cyane binafite ingaruka zikomeye.

Nubwo abanyarwanda bari gukorerwa ibyaha ndengakamere muri Uganda, abanya-Uganda baba mu Rwanda bo babayeho mu mahoro n’abavandimwe babo b’abanyarwanda ari nabyo bikwiriye kuko duhujwe n’umurunga ukomeye ku buryo nta mikorere iyo ariyo yose y’ubutegetsi yawucamo kabiri.

Biracyaza….

Ibikubiye muri iyi nyandiko ni ibitekerezo bwite bya Prof Nshuti Manasseh


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza