Umubiligi Alain Billen yavuze imyato Perezida Kagame nyuma y’inama ya AU

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 27 Nyakanga 2016 saa 10:18
Yasuwe :
0 0

Alain Billen, Umubiligi w’imyaka 63 ukunze gukurikirana politiki zo mu bihugu bya Afurika,aravuga imyato Perezida Kagame, akanasingiza u Rwanda nyuma yo kwakira neza inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe iherutse guteranira i Kigali.

Nk’uko abigaragaza mu nkuru yise “Le 27ième Sommet de l’Union Africaine ; un miracle et une réalité”, nyuma y’inama ya 27 y’Umuryango wa Afurika yunze ubumwe yabereye i Kigali, Alain Billen yahise afata umwanya wo gusangiza Isi isura nyakuri y’u Rwanda yabonye agendeye ku mitegurire n’imigendekere yayo.

Uwo mubiligi asanga u Rwanda rudakwiye guhora rureberwa mu ndorerwamo imwe, akenshi usanga inarusiga isura mbi hagendewe kuri raporo z’imiryango mpuzamahanga imwe n’imwe.

Alain Billen ntahamanya n’abakoresha ijambo “Miracle Rwandais”, aho asanga ribuza bamwe kureba ukuri kw’uburyo u Rwanda rwiteza imbere biciye mu buyobozi bwiza n’icyerekezo bwahaye igihugu.

Akomeza avuga ko nyuma y’aho ayoboreye urugamba rwo kubohora igihugu kandi akanarutsinda, agakora ibyari byananiye amahanga, Perezida Kagame atagarukiye ku cyerekezo gusa, ko ahubwo na we ubwe yafashe iya mbere mu rugamba rwo guteza imbere igihugu, ubu rukaba rugeze aho rugeze ubu.

Akomeza asaba ibindi bihugu bishaka kugera ku iterambere, kuza kwigira ku Rwanda, cyane ko na byo bishobora kugira ibyo bigeraho bishobora gufatwa nk’ibitangaza.

Alain Billen akomeza agira ati “Hashize amezi make nitabiriye umuhango wo kwibuka ku nshuro ya 22 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Perezida Kagame yari aherekejwe na mugenzi we wa Tanzania ndetse n’Abadamu babo. Ubwo nabonaga Kagame yunamira mu cyubahiro abashyinguye ku rwibutso, naratunguwe cyane, mpita mbona ko icyo ari paji izaba ari ingenzi mu gitabo kinini cy’imibereho ya muntu.”

Perezida Kagame ntiyagarukiye ku guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi gusa, ahubwo mu buyobozi bwiza bwe, yanimakaje imbabazi, ubumwe n’ubwiyunge, n’amahoro, byatumye igihugu kitagorwa mu rugamba rwo kurandura ubukene, ndetse nyuma yo guha u Rwanda icyerekezo, akurikijeho no kugiha umugabane wa Afurika.

Mu kugaragaza ibyavuye mu nama ya 27 y’Umuryango wa Afurika Yunze ubumwe, Alain Billen yirinze kwinjira mu myanzuro ya politiki, ubukungu cyangwa indi yose yaba yarafatiwemo, ahubwo yibanze ku mitegurire y’iyo nama yanabaye intangarugero ugereranyije n’izindi nkayo zayibanjirije zikabera mu bindi bihugu.

Kuba iyo nama yaritabiriwe n’abakuru b’ibihugu bagera kuri 35, byasabaga ingamba z’umutekano zidasanzwe, ariko ntacyo byahungabanyije ku mitegurire yayo, cyane ko Umujyi wose wari urinzwe n’inzego z’umutekano, zituje kandi zizewe.

Ati “Abagenzuraga buri kimwe kandi nta kimenyetso cy’uburakari, ahubwo babaga bishimye kandi bavugana ikinyabupfura, ubayoboza bakakuyoborana ubushake kandi bagusekera…Imbere mu nzu yaberagamo inama (Kigali Convention Center) ho hari huje umunezero, buri hamwe habaga hafite ikiharanga, uwaba arangaye hakaba hari abashinzwe kumwitaho bakamuyobora.”

Akomeza avuga ko yatunguwe n’ubwiza bw’imitegurire, agahamya ko Abanyarwanda bahamirije Isi ubushobozi bwabo, bakagaragaza ko bashobora no kwakira ibindi birori mpuzamahanga.

Uyu mugabo w’Umubiligi ahamya ko nubwo inyubako ya Kigali Convention Center yatwaye akayabo kandi hari abaturage bagishonje, ubwayo ari umutungo ukomeye uzageza u Rwanda ku bukungu n’iterambere rikomeye.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza