Umuburo w’u Bufaransa ku gusura Pariki z’u Rwanda uhatse iki?

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 23 Mata 2019 saa 04:24
Yasuwe :
0 0

Mu cyumweru gishize nibwo ku rubuga rwa Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Bufaransa, ku gice cyagenewe inama zihabwa abaturage babwo bajya mu mahanga, abajya mu Rwanda bamenyeshejwe ahantu hatatu bagomba kwitondera.

Aha mbere ni muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga “kubera ibibazo bishobora kuvuka”, kugenda hagati y’u Rwanda na Uganda kubera ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi “n’ibibazo byo gufunga umupaka wo ku butaka”, aha gatatu ni muri Pariki y’Igihugu ya Nyungwe mu muhanda uva cyangwa ujya i Nyamagabe “kubera ibibazo biheruka.”

Impungenge zishingiye kuki?

Mu bayobozi basura u Rwanda si ko bose bahitira muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga ibamo Ingagi z’imisozi zitaba ahandi ku Isi, ariko mu bagiyeyo nta wagize impungenge z’umutekano, uretse iz’imiterere y’urugendo rwo kuzamuka mu rugano wigengesereye ibisura, ubundi bakaryoherwa no kwitegereza inyamaswa ihuje 99% n’ikiremwamuntu.

Uheruka ni Perezida w’Inteko Ishinga amategeko wa Nouvelle Zelande, Trevor Mallard wasuye umuryango wa Agashya ku wa Gatandatu, kandi uretse igikubara ingagi yamukubise, nta mpungenge z’umutekano yagize. Ni ibi u Bufaransa bwatinye?

Ku rubuga rwa Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, u Bufaransa bwanditseho ko “Bitewe n’ibibazo bishobora kubaho, si byiza kujya muri Pariki y’Igihugu y’Ibirunga.”

Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere, RDB, ari nacyo kireberera ubukerarugendo, Emmanuel Hategeka, yabwiye IGIHE ko ibyo u Bufaransa bwakoze ari ugutwara u Rwanda mu gatebo kamwe n’ibihugu birukikije kandi umutekano warwo wizewe.

Ati “Nta kibazo na kimwe kiri mu birunga cyaba cyabiteye, ikibazo cyabaye ku ruhande rwa Congo uretse ko n’umutekano waho n’ubundi usanzwe utameze neza, hanyuma n’ibiheruka kubera muri Uganda aho bafashe ba mukerarugendo, ariko ku ruhande rwacu ntacyo.”

“Ni ibintu bafata akarere mu buryo bumwe noneho bakaburira abantu muri rusange, ariko ku ruhande rwacu nta kibazo dufite, abakerarugendo baragenda neza, abantu barasura nta kibazo. Icyo tuza gukora ni uguhumuriza abakerarugendo baza mu gihugu, ko kigendwa, ko umutekano w’abakerarugendo baza mu gihugu cyacu wizewe, basura pariki zose.”

U Rwanda rwasobanuye kenshi ko umupaka uruhuza na Uganda utigeze ufungwa kuko imigenderanire yakomeje, ahubwo rwaburiye abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera ibibazo by’umutekano bahurirayo nabyo. Rumaze igihe rwihutisha imirimo yo kubaka umupaka uhuriweho, imaze kurenga 93%.

Kuri Uganda, Abafaransa baburiwe kwitwararika kubera Ebola no gukoresha inzira y’ubutaka hagati n’u Rwanda, nta kivugwa ku gusura Pariki y’Igihugu ya Queen Elisabeth iheruka gushimutirwamo umunyamerikakazi, Kimberly Sue Endicott n’umushoferi we.

Muri Nyungwe umutekano ni wose

Mu minsi ishize havuzwe ibibazo by’umutekano muke mu bice bikikije Pariki y’Igihugu ya Nyungwe ariko ubwo byatahurwaga, Ingabo z’u Rwanda zakurikiranye ababiri inyuma biza gutangazwa ko bahise bahungira mu Burundi.

Ubwo IGIHE iheruka gusura Nyungwe muri Werurwe, yasanze ba mukerarugendo kuri One &Only Nyungwe House bamaze kubyuka bitegura kujya kureba ibyiza bitatse iyi pariki birimo ikiraro gica mu kirere (Canopy walk way), amoko asaga 300 y’inyoni abonekamo Rwenzori Turaco, n’inyamaswa zirimo maguge zo mu bwoko bw’Inkomo zibaho mu miryango isaga 400 n’izindi nyinshi.

Umunyafilipine Victor Dizon n’umugore we twasanze bavuye muri Pariki kureba ubwoko bw’inkende zizwi nka Colubus. Dizon yavuze ko amaze iminsi mu Rwanda ariko mu bihugu 15 amaze kugeramo nta handi muri Afurika yabonye umutekano nk’uwo mu Rwanda.

Ati “Navuga ko u Rwanda ari icyo gihugu cya mbere gitekanye mu byo nagezemo muri Afurika kuko turi nk’i Kigali twasigaga ibikapu byacu mu modoka, yego ugakinga umuryango ariko ibyo ntiwabikora muri Afurika y’Epfo cyangwa Kenya. Na hano numva mfite umutekano. Guverinoma yanyu yakoze akazi gakomeye mu kuzana umutekano.”

Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, CG Emmanuel Gasana, yavuze ko muri iyi ntara nta kibazo cy’umutekano gihari, ku buryo abantu bagenda nta nkomyi.

Yagize ati “Nta kibazo cy’umutekano gihari, ba mukerarugendo n’abagenzi bose baragenda nta kibazo gihari. Icya mbere mu ntara y’amajyepfo hari amahoro, abaturage barisanzuye, baratekanye, icya kabiri ni uko no Kwibuka byagenze neza nta kibazo cy’umutekano cyigeze kiharangwa, icya gatatu no muri Nyungwe kugeza aho tugabanira n’Intara y’Iburengerazuba, abantu baragenda ku manywa na nijoro, nta kibazo gihari.”

Emmanuel Hategeka avuga ko gushyira Nyungwe mu bice Abafaransa batasura bidakwiye kuko umutekano usesuye, n’ibibazo byabayeho bikaba byarakemutse.

Ati “Nta kibazo dufite twebwe, ni ugukomeza guhumuriza abakerugendo ko umutekano ari wose. Nta kibazo turagira cy’umukerarugendo n’umwe waba yaragiriye ikibazo cy’umutekano muri za pariki zacu, nta numwe.”

U Rwanda rugiye gusaba ko bihindurwa

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga, Olivier Nduhungirehe, yavuze ko amakuru atangwa n’u Bufaransa atari yo kubera ko ba mukerarugendo basura u Rwanda nta mpungenge na nke bigeze bagaragaza.

Ati “Biriya ntabwo aribyo, tuzabivugana nabo kugira ngo tubisobanukirwe neza kuko mu Rwanda hose haragendwa haba muri Pariki y’Iburunga, haba muri Nyungwe, kandi ibyo twarabibasobanuriye n’abadipolomate, ibibazo bihari ntabwo bibuza ubukerarugendo, nta n’ubwo bibuza ubuzima gukomeza.”

Yavuze ko ubwo butumwa babusomye ariko budahuye n’ibiri mu Rwanda, ariko bazakomeza kubikoranaho na Guverinoma y’u Bufaransa.

Ati “Ni ukugira ngo tubanze twumve impamvu bafashe icyo cyemezo kandi tunabasobanurire ko buriya butumwa bagenera abashaka kuza mu Rwanda budahuye n’ibihari.”

Nubwo ubutumwa u Bufaransa bwatanze bugenewe abaturage babwo, hari n’abandi bashobora kubugenderaho kuko u Bufaransa ari igihugu gikomeye ndetse kiba kigomba kuba gifite amakuru gishingiraho ibyemezo gifata.

Mu muhango wo kurahiza abayobozi barimo Umugaba w’Ingabo zirwanira ku butaka, Lt. Gen. Jean Jacques Mupenzi ku wa 18 Mata, Perezida Kagame yashimangiye ko nta kintu na kimwe cyashoboka umutekano udahari, asaba abaturage kubigiramo uruhare.

Ati “Iyo bidahereye kuri buri wese n’izindi nzego zibishinzwe ntabwo byagenda neza uko bikwiye. Iyo igihugu gifite umutekano n’ibindi byose biganisha ku majyambere twifuza biroroha.”

Umutuzo uba ari wose muri One &Only Nyungwe House yegereye ishyamba rya Nyungwe muri Nyamasheke
Perezida w’Inteko Ishinga amategeko wa Nouvelle Zelande, Trevor Mallard yasuye ingagi zo mu muryango wa Agashya ku wa Gatandatu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza