Umubyeyi ugurisha Shisha Kibondo aba ari kurya umwana we- Dr Asiimwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Kamena 2019 saa 04:23
Yasuwe :
0 0

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato (NECDP), Dr Anita Asiimwe, yaciye amarenga ko ugura n’ugurisha ifu ya shisha kibondo igenerwa abana bato bazajya babihanirwa.

Yabigarutseho mu kiganiro Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (Migeprof) ibinyujije muri NECDP yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa 7 Kamena 2019.

NECDP yatangiye gukora mu 2017 nk’ikigo gihuza ibikorwa kuko politiki y’imbonezamikurire y’abana bato (ECD) isaba imikoranire y’inzego nyinshi.

Ni ikigo cyashyizweho mu guhangana n’igwingira ry’abana nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe ku rwego rw’ubuzima bw’abaturage mu Rwanda mu 2015 (DHS) bwerekanye ko abana bari munsi y’imyaka itanu 38% bagwingiye.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y’Igihugu Mbonezamikurire y’abana bato, Dr Anita Asiimwe, yavuze ko hari intambwe yatewe mu guhangana n’iki kibazo ariko hari n’ibikeneye gukorwa.

Yagize ati “Twatangiye abantu batabyumva ariko ubu imibare igaragaza ko abantu batangiye kubiha agaciro.’’

Muri iyo gahunda hatangwa amata arimo n’anyuzwa mu bigo nderabuzima ahabwa abana bagize ikibazo cy’imirire mibi mu gihe cya vuba, akenshi baba barwaye bwaki ibyimbisha cyangwa yumisha.

Ifu ya ‘Shisha Kibondo’ yatangiye gutangwa mu 2017, ihabwa abari mu cyiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe ikozwe mu bihingwa birimo Ibigori na Soya.

Leta itanga miliyari 6Frw buri mwaka mu kugura ifu y’abana ya Shisha Kibondo ikungahaye ku ntungamubiri, ariko abayihabwa baracyari bake.

Dr Asiimwe yavuze ko hashyizwe imbaraga mu gukurikirana abanyereza ifu yagenewe abana babo izwi nka Shisha Kibondo.

Yakomeje avuga ko “Hari abantu batawe muri yombi, hari abakurikiranwaga, imibare yaragabanutse ariko ntabwo biragera aho twifuza. Bigomba kumvikana ko umubyeyi ugurisha shisha kibondo aba ari kurya umwana we. Abagura n’abagurisha bakwiye guhanwa ndetse mu nteko z’abaturage bakagawa.’’

Mu Rwanda, imbonezamikurire y’abana bato ihera igihe umwana asamiwe mu nda ya nyina kugera ku myaka itandatu y’amavuko. Ubu hamaze gushyirwaho ibigo mbonezamikurire 4325 mu gihugu hose.

Ni igihe cy’ingenzi cyane kuko ari cyo rufatiro rw’ubuzima bwe kuko kumwitaho bituma akura neza mu gihagararo, mu bwenge no mu mbamutima n’imibanire n’abandi, bikazatuma yigirira akamaro, umuryango n’igihugu muri rusange.

Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine, yavuze ko mu guhangana n’ikibazo cy’igwingira ry’abana hakiri ikibazo cy’imyumvire.

Yagize ati “Turacyafite ikibazo cy’imyumvire ku bantu bose cyo kumvikanisha ingaruka kutita ku buzima bw’umwana bigira ku buzima bwe. Ikibazo cy’igwingira gifata umwanya ngo umuntu acyumve, si nkuko wakubaka inzu ngo ejo ibe yuzuye.’’

Imibare mishya igaragaza ishusho nyayo ku kibazo cy’igwingira ry’abana izatangazwa mu 2020.

Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by’imbonezamikurire muri Unicef, Michael Banda, yavuze ko iyo umwana yitaweho bigira inyungu ku hazaza h’igihugu.

Yagize ati “Buri dolari dushora mu mwana, tubona amadolari arindwi. Ese ni gute iyo mibare igaruzwa. Iyo umwana ari mu kigero gito, hari igabanuka ribaho mu gukora ibyaha nibura kugera kuri 3%; Guverinoma izatakaza amafaranga make mu kwita ku mfungwa. Habaho igabanuka ku bana bata ishuri no kubarangiza amashuri abanza bigatuma amafaranga leta itanga ku bana basibira aba make.’

Yanavuze ko “Ikiguzi cy’ubuzima kiragabanuka ndetse abana banyura muri porogaramu ya ECD bagakora cyane mu kazi ku buryo bitanga umusaruro ku cyerekezo cy’igihugu. Indangagaciro nziza umwana azitozwa mu myaka ya mbere itandatu.’’

Guverinoma y’u Rwanda yihaye intego ko mu 2024, abana bagwingiye bazaba ari 19%, bavuye kuri 38% mu 2015. Mu ngengo y’imari rukoresha miliyari 13 Frw mu kwita ku igwingira ry’abana, utabariyemo atangwa n’izindi nzego.

Umuhuzabikorwa wa Porogaramu y'Igihugu Mbonezamikurire y'abana bato, Dr Anita Asiimwe (ibumoso) n’Umunyamabanga Uhoraho muri Migeprof, Umutoni Gatsinzi Nadine, mu kiganiro n’itangazamakuru
Umuyobozi ushinzwe gukurikirana ibikorwa by'imbonezamikurire muri Unicef, Michael Banda, yavuze ko iyo umwana yitaweho bigira inyungu ku hazaza h’igihugu
Iki kiganiro cyanatangarijwemo Inama Mpuzamahanga ku Mbonezamikurire y’Abana Bato igiye kubera mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza