Umuco wo gusoma mu byatumye Rubayiza ahiga abandi mu bizamini bisoza abanza

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 9 Mutarama 2017 saa 09:57
33 26

Ababyeyi ba Rubayiza Ngutete Christa w’imyaka 12, wahize abandi mu bizamini bisoza amashuri abanza mu mwaka wa 2016, bahishuye ko gukunda gusoma ibitabo ari intwaro ikomeye yafashije umwana wabo kwitwara neza mu bizamini.

Rubayiza wigaga mu ishuri rya La Colombière akomoka mu Karere ka Kicukiro. Nyina umubyara, Bazirete, yabwiye Royal TV ko icyatumye umukobwa we atsinda neza ikizamini cya leta ari ishyaka n’umurava byo guharanira intsinzi, byiyongera ku kumufasha kwiga.

Ati “Imbaraga twarazikoresheje ariko inyinshi ni iza Christa kuko ni we wari ufite ishyaka cyane ashaka kwiga, ashaka gutsinda. Mu buzima bwe ubundi akunda gutsinda mu marushanwa yose akora ubona ashaka gutsinda.”

Yagarutse ku ruhare rw’ababyeyi ku ntsinzi ya Rubayiza, avuga ko akenshi na kenshi bamutozaga gusoma ibitabo banabimushakira.

Ati “Twamutozaga gusoma ibitabo. Twageragezaga kumutwara mu masomero akagenda agasoma, agafata ifatabuguzi akazana ibitabo, ariko icyabaga gitangaje ni uko yazanaga igitabo ejo akaba yakirangije mbese twari dufite ikibazo cyo guhora tumushakira ibitabo.”

Bazirete avuga ko umwana we atigeze yiga amasomo ya nijoro [Cours du Soir], akagira inama ababyeyi yo kwegera abana bakabafasha gukoresha neza igihe cyabo kandi bakabahwitura igihe barangaye.

Ati “Umwana uko akura ugenda ureba uko ameze, ukamuba hafi ukamutoza kwiga amasaha ye ntayapfushe ubusa cyane, ukamuha n’umwanya wo gukina ntabe mu ikayi gusa akaruhuka ubundi igihe cyo kwiga akiga, yaba yanatsinzwemo gake ukamutera akanyabugabo, yaba yakoze amakosa ukamuhwitura ukamutera.”

Minisiteri y’Uburezi yatangaje ko mu mashuri abanza, abanyeshuri 159 785 barimo abakobwa 55.1% n’abahugu 44.9% ari bo batsinze ikizamini mu bakandida 187 139 bakoze. Gusa mu batsindiye ku inota ryo hejuru abahungu nibo benshi, kuko mu 9957 (5.32% by’abatsinze), bihariye 57.43% abakobwa bagasigara ari 42.57%.

Rubayiza Ngutete Christa wabaye uwa mbere ku rwego rw'igihugu mu bizamini bisoza amashuri abanza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE