Umudepite wa Sudani y’Epfo yiciwe muri Uganda

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 7 Ukuboza 2017 saa 06:22
Yasuwe :
0 0

Abantu bitwaje intwaro bikekwa ko bakorera muri Sudani y’Epfo, mu ijoro ryakeye binjiye muri Uganda mu karere ka Yumbe bica umudepite witwa, Jacob Kuwinsuk Gale, umwe mu bari baragiye gutegura ibiganiro by’amahoro.

Mu itangazo rigenewe abanyamakuru, Minisitiri w’Itangazamakuru, umuco, urubyiruko na Siporo, Alfred Kenneth Duku, yatangaje ko uwo mudepite yari muri Komisiyo yo gutegura ibiganiro bigamije kurangiza intambara muri Sudani y’Epfo.

Rigira riti “Turamenyesha abaturage ba leta ya Yei River State, by’umwihariko ndetse na Sudani y’Epfo muri rusange urupfu rw’umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko, Jacob Kuwinsuk Gale, wishwe ku wa 6 Ukuboza 2017, mu Karere ka Yumbe muri Uganda.”

Yakomeje avuga ko ibi byabaye ejo ku wa Gatatu saa moya z’umugoroba, aho Gale yahise ajyanwa mu kigo nderabuzima cya Midigo ariko agapfira mu nzira ajyanywe ku bitaro bya Arua aho yari yoherejwe kwitabwaho birenzeho.

Nubwo nta barwanyi bagerekwaho ubu bwicanyi, Minisitiri Duku yavuze ko uriya mudepite yishwe n’abo ku ruhande rudashyigikiye amahoro, rurangajwe imbere na Riek Machar.

Umuvugizi wa Polisi yo muri ako gace, Josephine Angucia, yemeje ko Depite Gale yarashwe isasu mu mutwe agapfira mu nzira bamujyanye gukurwamo isasu mu bitaro bya Arua.

Yagiriye inama impunzi yo kugira amakenga ku mutekano wazo, azisaba kudaceceka igihe babonye abatunze imbunda mu buryo butemewe.

Nk’uko Daily Monitor yabyanditse, Depite Gale, ni umwe mu badepite bane boherejwe na Sudani y’Epfo muri Uganda mu Ugushyingo ngo bakusanye ibitekerezo by’abaturage biganjemo abo mu gace ka Kajo-Keji ku biganiro by’amahoro.

Mu cyumweru gishize abantu bitwaje intwaro barashe abandi baturage ba Sudani y’Epfo mu gace ka Moyo muri Uganda. Ubutegetsi bwa Sudani y’Epfo bwashyizeho komisiyo y’amahoro yo gusura inkambi z’impunzi ngo bazirememo icyizere cyo kuzatahuka mu gihugu cyabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza