Umugenzuzi w’Akarere ka Rutsiro afunzwe akekwaho kwakira ruswa ya miliyoni enye

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 30 Gicurasi 2019 saa 12:05
Yasuwe :
0 0

Bizimungu Jean Damascène, umugenzuzi w’imari mu karere ka Rutsiro yatawe muri yombi akekwaho kwakira no gushaka gutanga ruswa ngo akingire ikibaba umuyobozi wa Koperative ivugwamo kunyerezwa k’umutungo w’abanyamuryango.

Uyu mugenzuzi yatawe muri yombi tariki ya 28 Gicurasi 2019, ubwo yari azaniye amafaranga miliyoni ebyiri Hitayezu Innocent, umugenzuzi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere amakoperative (RCA) bari bamaranye ibyumweru bibiri bakora ubugenzuzi muri Koperative y’abahinzi ba kawa yitwa KOPAKAMA.

Muri iyi koperative bikekwa ko hanyerejwe miliyoni 200 Frw.

Amakuru yizewe agera kuri IGIHE nuko uyu mukozi wa RCA ari we watanze amakuru y’uko umugenzuzi w’Akarere ka Rutsiro yakiriye ruswa akaba ashaka ko bayisangira.

Uwaduhaye amakuru utifuje ko dutangaza amazina ye yagize ati “Bizimungu yagiye kureba Hitayezu Innocent aho yari acumbitse, amusanga mu cyumba arangije amuha ibahasha irimo miliyoni ebyiri amubwira ko ayahawe na Hakizimana Frederic wahoze ari umuyobozi wa Koperative Kopakama ngo bamworohereze mu igenzura barimo kumukorera.”

Uwo muntu yakomeje agira ati “Koperative KOPAKAMA ni koperative ikomeye y’abahinzi ba Kawa mu Karere ka Rutsiro ikaba ifite n’inganda eshatu zitunganya kawa. Umuyobozi wayo rero witwa Hakizimana Frederic yari yaraciye inyuma nawe ashinga urwe ruganda bicyekwa ko rwavuye mu mafaranga ya koperatie yanyereje.”

Biravugwa ko Hakizimana amaze kumenya ko Bizimungu yatawe muri yombi yahise aburirwa irengero.

Umuyobozi wa RCA, Prof. Harelimana Jean Bosco, yabwiye IGIHE ko batazihanganira abayobozi ba za koperative n’abacungamutungo barya umutungo w’abanyamuryango.

Ati “Turabasaba kwirinda kwitiranya amafaranga y’abanyamuryango n’ayabo bwite. RCA ntituzemera ko amafaranga y’abanyamuryango aribwa n’abantu ku giti cyabo, ibi ni ibintu twahagurukiye kandi turashimira abakozi bacu bakomeje kugaragaza ubunyamwuga mu kazi.”

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste, yabwiye IGIHE ko Bizimungu Jean Damascene yatawe muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB mu murenge wa Gihango.

Ingingo ya kane y’ Itegeko ryerekeye kurwanya ruswa ivuga ko umuntu wese usaba, utanga cyangwa wakira, mu buryo ubwo ari bwo bwose kugira ngo akore cyangwa adakora ikiri mu nshingano ze iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu (5) z’agaciro k’indonke yatse cyangwa yakiriye.

Ibyo bihano ni na byo bihabwa umuntu wese utanga cyangwa usezeranya gutanga, mu buryo ubwo ari bwo bwose, indonke kugira ngo hatangwe cyangwa hadatangwa serivise.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza