Umugore umwe kuri batanu ku Isi aba yarakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Yanditswe na Emma-Marie Umurerwa
Kuya 28 Gicurasi 2019 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Umuryango w’Abibumbye ugaragaza ko umugore umwe muri batanu aba yarahuye n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina mu buzima bwe, ibi bikaba bigira ingaruka no ku muryango we muri rusange.

Ibihugu 49 ku Isi ntibirashyiraho itegeko rihana ihohoterwa rikorerwa mu ngo, mu gihe ibindi 37 bitagira amategeko ahana uwahohoteye umugore cyangwa umukobwa. Muri bimwe mu bihugu kandi uwahohoteye umwana w’umukobwa ahanagurwaho icyo cyaha iyo yemeye kumugira umugore we.

Ibi ni ibyagarutsweho n’Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mugore mu Rwanda, Fatou Lo, mu nama mpuzamahanga yateguwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Abasuwisi gishinzwe ubutwererane mu Karere k’Ibiyaga bigari, iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa 27 Gicurasi 2019.

Ati “Dushingiye kuri iyi mibare biragaragaza neza ko hari ikibazo cyo gusobanukirwa neza imiterere y’ikibazo ubwacyo mu guhana no gutanga ubutabera ku wahohotewe. Ndatekereza ko ari ibintu bibabaje kandi biteye agahinda kubona uyu munsi mu kinyejana cya 21 twicara tukavuga intego z’iterambere rirambye mu gihe umugore cyangwa umukobwa bagitsikamirwa kubera ihohoterwa ryaba irishingiye ku gitsina, mu bitekerezo, iryo ku mubiri n’irishingiye ku mutungo.”

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Nadine Umutoni Gatsinzi, agaragaza ko ku ruhande rw’u Rwanda hari ingamba zashyizweho zigamije kurwanya ihohoterwa.

Ati “Dufite umugoroba w’ababyeyi dufite inshuti z’umuryango, izo ni gahunda zidufasha kwegera ya miryango ibanye mu makimbirane kugira ngo aho ibyaha biri bimenyekane bivugwe kuri RIB, Polisi n’ahandi aho bigaragara ko hashobora kuboneka ibyaha bikumirwe hakiri kare.”

Mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni hamwe mu hakigaragara ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Aziz Sulman, umaze imyaka umunani mu bikorwa byo kurwanya ihohoterwa mu Karere k’Ibiyaga bigari yemeza ko imiyoborere y’ibihugu ibigiramo uruhare.

Ati “Twasanze hano mu Rwanda hari ubushake no kwiyemeza gukomeye ku ruhande rwa Leta byanatumye hajyaho za gahunda zihamye. Muri RDC hari ubushake ariko hari imbogamizi z’umutekano muke. Bigatuma gushyira mu bikorwa ingamba twafashe bidashoboka. Mu Burundi naho mu bice bimwe dutangiye gukorana n’uruhande rwa Leta ariko usanga bitandukanye bitewe n’imiyoborere ya buri hantu.”

Mu Rwanda mu mwaka wa 2015-2016, ubushinjacyaha bwashyikirije inkiko dosiye 1207, z’ihohoterwa rishingiye ku gitsina naho mu 2016-2017 zigera kuri 1285 mu mwaka wakurikiyeho wa 2017-2018 izi dosiye zageze 1816 naho guhera muri Nyakanga 2018-Werurwe 2019 ubushinjacyaha bwari bumaze kwakira dosiye 2558, muri zo 1642 zari zarashyikirijwe inkiko.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza