Umuhanda ujya i Nyamirambo unyuze kuri Statistique wafunzwe by’agateganyo (Video)

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Mutarama 2017 saa 10:25
Yasuwe :
0 0

Itiyo y’amazi iva mu ruganda rwa Kimisagara iyakwirakwiza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali yapfumukiye munsi y’umuhanda uri haruguru y’Ikigo cy’Igihugu cy’Ibarurishamibare (NISR) werekeza i Nyamirambo ituma ufungwa.

Ahagana saa tatu zuzuye zo kuri uyu wa Kane tariki ya 5 Mata 2017,ni bwo uyu muhanda w’ahazwi nko kuri Statistique werekeza i Nyamirambo wafunzwe by’agateganyo n’ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali , kugira ngo usanwe nyuma y’uko itiyo nini ivana amazi mu ruganda rwa kimisagara yapfumukiye munsi y’umuhanda ikawangiza.

Eng. Karimu Zirimwabagabo ushinzwe ibikorwa byo gusana imihanda mu Mujyi wa Kigali yabwiye IGIHE ko uyu muhanda wafunzwe kugira ngo udateza impanuka ndetse anemeza ko nyuma y’amasaha umunani uri bube wongeye kuba nyabagendwa.

Yagize ati “Urebye ni itiyo nini bakunze kwita iya 300 ikura amazi mu ruganda rwa Kimisagara yapfumukiye munsi y’uyu muhanda noneho amazi abuze inzira ahita ayishakira bituma wangirika ariko tugiye guhita tuwusana .”

Yakomeje avuga ko iy’itiyo yangiritse iri butume ibice byinshi by’Umujyi wa Kigali bibura amazi bitewe n’uko ari yo yayahazanaga.

Inzego z'umutekano zahise zihagera zirawufunga
Uyu muhanda wangiritse bikomeye
Byatangajwe ko nyuma y'amasaha umunani uba umaze kongera gutunganywa
Amazi yawangiye aturuka mu ruganda ku Kimisagara
Ahangiritse hatangiye gusanwa
Hifashishijwe imashini, WASAC yashakishaga aho itiyo yamenekeye

thamimu@igihe.com


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza