Umujyi wa Kigali ugiye guhabwa imiyoborere yihariye izatuma unagenzura ingengo y’imari y’uturere

Yanditswe na IGIHE
Kuya 20 Mata 2019 saa 11:51
Yasuwe :
0 0

Guverinoma y’u Rwanda irateganya gushyikiriza Inteko Ishinga Amategeko umushinga w’itegeko rigamije guhindura imiyoborere n’imicungire y’Umujyi wa Kigali, yari isanzwe kuva mu myaka 19 ishize.

Umushinga w’itegeko rigena impinduka mu miyoborere ya Kigali, wemerejwe mu Nama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 3 Mata 2019.

Muri uwo mushinga biteganyijwe ko imiyoborere y’Umujyi wa Kigali izavugururwa, ugahabwa ubuzima gatozi na ho uturere twa Gasabo, Nyarugenge na Kicukiro tugakomeza gutanga serivisi nk’ibisanzwe.

Itegeko nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe mu 2015 mu ngingo yaryo ya 7 ivuga ku kugena imitunganyirize n’imikorere y’Umurwa Mukuru, riteganya ko Umujyi wa Kigali ugomba kugira itegeko ryawo ryihariye aho kugengwa n’iry’inzego z’ibanze.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yabwiye RBA ko umushinga w’itegeko ugamije kubaka umujyi ufite igenamigambi n’ingengo y’imari imwe.

Yagize ati “Ni umujyi umwe ufite ubuzima gatozi bumwe, uturere tuwugize ni ifasi, ni inzego ziwufasha kugera ku nshingano zawo ariko ntabwo ari twa turere dufite ubuzima gatozi bungana n’ubw’Umujyi wa Kigali nkuko byari bimeze. Ntabwo tuzongera kugira umuhanda bavuga ngo aka gace ni aka Kicukiro, ngo amafaranga yayo aragarukira aha ngo hakomeze Gasabo na Nyarugenge, ni umuhanda w’umujyi.’’

Mu miyoborere isanzwe, buri karere kahabwaga ingengo y’imari yako n’igenamigambi ryihariye, umuyobozi w’akarere n’abagize njyanama bagakurikirana imishinga yose.

Umujyi wishakamo amafaranga awufasha mu ngengo y’imari ari hagati ya 40% na 50%, yiyongeraho angana na 30%, akusanywa bivuye mu misoro y’uturere.

Umushinga w’itegeko rishya uteganya ko ingengo y’imari y’uturere izahabwa Umujyi wa Kigali, abe ariwo ugena imikoreshereze yayo.

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko impinduka ntacyo zizahungabanya ku mitangire ya serivisi z’uturere.

Ati “Ntabwo bivuze ko akarere kagiye kubura akazi ahubwo kagiye gukora neza kurushaho. Uretse njyanama, nta serivisi umuturage yabonaga azabura cyangwa ngo hagire igikorwa gihagarara. Ikigamijwe ni uko serivisi nziza ikomeza igatangwa umuturage icyo yifuza ku rwego rw’ibanze rumwegereye akakibona vuba.’’

Umushinga w’itegeko witezweho guhindura uko Umujyi wa Kigali wayoborwagamo kuva mu 2000.

Mu busanzwe, Umuyobozi w’Umujyi yunganirwa n’abarimo ushinzwe Imibereho myiza n’Iterambere ry’Ubukungu n’uw’Imiturire n’Ibikorwa remezo nka zimwe mu nzego zibamo akazi kenshi.

Mu gihe inshingano z’igenamigambi, iza politiki zizahabwa Umujyi wa Kigali, biteganyijwe ko ba meya batazongera gutorwa. Bazajya bashyirwaho ndetse bazahabwa izina ry’abayobozi ‘Chief District Administrator’ (CDA).

Prof. Shyaka yavuze ko umushinga niwemezwa uzanoza uburyo bw’imiyoborere.

Yavuze ko “Umushinga uteganya ko hajyaho umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa witwa ‘City Manager’, uwo uyu munsi ntitumufite. Ikindi gikomeye ni ibijyanye n’imiyoborere y’umujyi n’abawuyobora. Njyanama na yo ikwiye kujyamo abantu bafite ubumenyi n’ubuzobere mu micungire no mu mikorere y’imijyi. Hari abajyanama bazatorwa nkuko bisanzwe n’abazashakishwa kubera ubuzobere n’umusaruro bitezweho mu iterambere ry’umujyi.’’

Mu gihe Njyanama y’Umujyi wa Kigali yari igizwe n’abantu 33, umushinga w’itegeko wo uteganya ko bazagera ku 17, barimo 11 bazatorwa na batandatu bazashyirwaho hashingiwe ku bumenyi bwabo.

Inzobere mu mitunganyirize y’imijyi, Dr. Bazimya Peter, yavuze ko imiyoborere n’imicungire mishya iteganywa muri uwo mushinga w’itegeko izihutisha iterambere rya Kigali.

Yagize ati “Ni igitekerezo cyiza kandi ntabwo bitangaje ko Umujyi wa Kigali ugira ubuzima gatozi bwihariye. Ni ukuvuga ko hari ibyo tugomba guhindura ngo birusheho gutanga isura nzima. Ni nacyo gituma bagiye kugabanya ba bajyanama bave ku mubare bagere ku kamaro, uburambe n’ubumenyi. Ni ukuvuga ko bagiye gushyigikira ibikorwa binyuze mu mucyo no guteza imbere igenzura n’ubusesenguzi.’’

Biteganyijwe ko umushinga w’itegeko uzagezwa mu Nteko Ishinga Amategeko, ukaganirwaho ndetse hari amahirwe ko uzakirwa kuko ntibirabaho ko uwatanzwe na Guverinoma usubizwa inyuma.

Inteko niwemeza, uzashyikirizwa Perezida wa Repubulika awushyireho umukono mbere yo kuba itegeko.

Byitezwe ko nuba itegeko, Perezida wa Repubulika, Minisitiri w’Intebe cyangwa Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu bazashyiraho iteka ry’ibigomba kubahirizwa, uko abayobozi bashyirwaho n’inshingano zabo.

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Prof. Shyaka Anastase, yavuze ko umushinga w’itegeko rigenga imikorere n'imiyoborere y'Umujyi wa Kigali ugamije kubaka umujyi ufite igenamigambi n’ingengo y'imari imwe
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko umushinga w'itegeko rishya ntacyo uzahungabanya ku mitangire ya serivisi z’uturere
Umujyi wa Kigali ugiye guhabwa imiyoborere yihariye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza