Umujyi wa Kigali urashaka ko mu 2018 amagaraje akorera mu muhanda azaba amateka

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 5 Ukuboza 2017 saa 02:29
Yasuwe :
0 0

Hashize igihe Umujyi wa Kigali ufashe icyemezo cyo guca amagaraje akorera mu muhanda, icyakora iyo utembereye hirya no hino mu bice byawo uhasanga abakanika ibinyabiziga batabikorera ahabugenewe.

Mu bice bya Biryogo ahitwa Tarinyota, ku Giti cy’inyoni, mu Gatsata ndetse n’i Gikondo ni hamwe mu hakigaragara amagaraje akorera mu muhanda.

Nyuma y’aho ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali butangiye guca akajagari uhereye mu bazunguzayi bawucururizagamo, ubu watangaje ko guhera mu ntangiriro z’umwaka utaha wa 2018 nta magaraje akorera mu muhanda azaba akirangwa aho ari ho hose.

Umuyobozi wungirije w’Umujyi wa Kigali ushinzwe ubukungu, Busabizwa Parfait, yatangarije IGIHE ko batangie urugamba rwo guca amagaraje akorera mu mihanda.

Yavuze ko yizeye ko akorera mu bishanga yo mu mpera z’uyu mwaka wa 2017 azaba yamaze kwimuka kubera ko banyirayo bahawe igihe cy’amezi atatu ndetse bakaba baramaze no kwerekwa aho bazayimurira.

Yagize ati “ Amagaraje akorera mu bishanga yo mu mpera z’uyu mwaka azaba yamaze kuvamo kubera ko bahawe igihe cy’amezi atatu, ayandi akorera mu muhanda yo turizera ko mu ntangiriro z’umwaka wa 2018 nko muri Werurwe azaba yimutse kuko twamaze kwereka ba nyirayo aho agomba kwimukira.”

Nubwo uyu muyobozi avuga atya, bamwe mu bafite amagaraje akorera mu mihanda bo bavuga ko batishimiye iki cyemezo.

Umwe bakanishi bakorera ahitwa mu Biryogo yagize ati “ Bahora batubwira ko gukorera mu muhanda bbitemewe ariko tubona ari icyemezo cyo kutwicisha inzara. None se urambwira ko nkanjye umaze imyaka 12 nkorera aha Tarinyota ari hehe handi wanjyana nkabona abakiriya nka hano?”

Habimana Hassan yagize ati “ Turabizi ko bazatwimura vuba ariko ntabwo twabyishimiye kubera ko ahanini hano ariho dukura ibyo kudutunga n’imiryango yacu kandi ni umwuga utunze benshi hano.”

Hamwe mu habarizwa amagaraje yo mu muhanda(Biryogo mu Karere ka Nyarugenge)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza