Umujyi wa Kigali wakuyeho kubanza gupimisha ubutaka ku bubaka inzu nto zo guturamo

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 25 Mata 2018 saa 02:52
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali wavuguruye ibisabwa kugira ngo hatangwe icyangombwa cyo kubaka, aho abashaka kubaka inzu ziciriritse zo guturamo n’ububiko batazongera gusabwa gupimisha ubutaka bw’aho bagiye kubaka.

Aya mavugurura agamije korohereza abashoramari binyuze mu kugabanya igihe n’ikiguzi byasabaga kugira ngo umuntu abone icyangombwa cyo kubaka.

Raporo ya Banki y’Isi yatangajwe umwaka ushize, yagaragaje ko u Rwanda ruri ku mwanya wa 41 ku Isi mu korohereza ishoramari, rukaza ku wa kabiri muri Afurika. Bimwe mu byo u Rwanda rwasabwe gukomeza kuvugurura harimo n’ibijyanye n’icyangombwa cyo kubaka.

Mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Gatatu, ubuyobozi bw’Umujyi wa Kigali, bwatangaje ko bwavuguruye ibisabwa kugira ngo hatangwe icyangombwa cyo kubaka, aho ibyiciro byose umuntu yacagamo kugira ngo akibone byavuye kuri 15 bikaba birindwi ndetse n’iminsi byatwaraga kugira ngo abone ibisabwa byose iva ku 113 ntiyongere kurenga iminsi 55.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, yatangaje ko amavugurura yakozwe azatangira kubahirizwa muri Gicurasi uyu mwaka [mu kwezi gutaha].

Mu gusaba icyangombwa cyo kubaka umuntu yasabwaga kwerekana icyangombwa cy’ingaruka ku bidukikije umushinga ufite. Ibi ntabwo bizongera gusabwa abantu bose keretse abagiye kubaka ahantu bigaragara ko hashobora kuba hafite ingaruka ku bidukikije.

Ubusanzwe usaba icyangombwa cyo kubaka wese yasabwaga isuzuma ry’ubutaka ariko ubu noneho imishinga yose iri mu cyiciro cya mbere ni ukuvuga imishinga yo kubaka inzu zo guturamo ziciriritse n’ububiko ntabwo izongera gusabwa icyo cyangombwa.

Busabizwa asobanura ko wasangaga umuntu ugiye kubaka inzu y’amagorofa 15 asabwa gupimisha ubutaka n’ugiye kubaka inzu iciriritse yo guturamo akabisabwa kandi atari ngombwa.

Yagize ati “Icyo twasabaga ugiye kubaka inzu y’amagorofa 15 ntabwo wajya kugisaba ugiye kubaka ugiye kubaka inzu iciriritse y’ibyumba bitatu bisanzwe. Urumva ko twatinzaga uwo muntu kandi icyo tumusaba nta kamaro gifite mu by’ukuri.”

Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Fred Mugisha, yongeraho ko uretse kugabanya igihe n’ikiguzi cyo gupimisha ubutaka kizagabanuka. Atanga urugero rw’aho nko gupimisha ubutaka ku bubaka inzu zo guturamo byatwaraga miliyoni ebyiri n’iminsi 14.

Muri aya mavugurura kandi abagiye gutangira kubaka ntibazongera kubanza kwandikira ahasabirwa ibyangombwa byo kubaka ‘One Stop Centre’ ngo bemererwe. Uzajya abona icyangombwa azajya ahita yubaka.

Umujyi wa Kigali kandi wagabanyije iminsi yo kubona icyangombwa cyo gutangira gukorera mu nyubako n’icyangombwa cy’ubutaka cya burundu, aho bitazajya birenza iminsi itatu.

Abashaka kubaka kandi ntibikiri ngombwa gusuzuma imiterere y’ikibanza mu gihe bigaragara ko icyo kibanza kigaragara ku gishushanyo mbonera cy’Umujyi wa Kigali. Ibi nabyo wasangaga bihenze kuko byatwaraga amafaranga agera ku bihumbi hafi 500 n’iminsi itanu.

Kuba inzira zose zo kubona icyangombwa cyo kubaka bizajya bitwara iminsi irindwi, birangana n’iyo Danemark ya mbere ku Isi mu korohereza abashoramari kubona icyo cyangombwa ikoresha.

Mu myaka itanu ishize u Rwanda rwakoze amavugurura mu gufasha ishoramari mu myubakire no kunoza imitangire ya serivisi. Gusaba ibyangombwa byo kubaka no gukorera mu nyubako bikorerwa kuri internet, igishushanyo mbonera cy’Umujyi cyashyizwe kuri internet ndetse hanashyirwaho ahantu hamwe hasabirwa ibyangombwa byose byo kubaka.

Umuyobozi w’agateganyo w’Umujyi wa Kigali, Busabizwa Parfait, mu kiganiro n'abanyamakuru kuri uyu wa Gatatu
Umuyobozi ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Fred Mugisha
Abantu batandukanye bari bitabiriye ikiganiro n'abanyamakuru cyatangarijwemo izi mpinduka

Amafoto: Niyonzima Moise


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza