Umujyi wa Kigali wamaze impungenge abashyiriwe ibimenyetso bya “Towa” ku nzu

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 7 Kanama 2016 saa 09:27
Yasuwe :
0 0

Mu duce dutandukanye tw’Umujyi wa Kigali, hari inzu nyinshi zamaze gushyirwaho ikimenyetso cy’agakubo kiri mu ibara ry’umutuku benshi bita “Towa’’ bivuze ngo kuraho mu rurimi rw’ikinyarwanda; gishimangira ko abayatuyemo bakwiye kwimuka ku mpamvu z’uko batuye mu manegeka cyangwa mu buryo butajyanye n’igishushanyo mbonera.

Hari abaturage bashyirirwa ibimenyetso ku nzu barimo abo usanga banatuye ahateganyirijwe ibindi bikorwa ugendeye ku gishushanyo mbonera, bakaba nta yandi mahitamo basigaranye uretse kwimukira ahagenewe guturwa.

Mu bice bya Kimisagara,Gitega na Gatsata ni hamwe mu hagaragara ibi bimenyetso ku bwinshi, bamwe mu baturage bahatuye barimo abakodesha n’aba nyir’inzu bavuga ko nta mikoro ahagije bafite bemeza ko kwimuka bitazaborohera.

Abashyiriwe ikimenyetso cya Towa ku nzu bahorana impungenge z’uko isaha n’isaha bashobora gusenyerwa kandi nta mikoro yo kwimukira ahandi cyangwa kubaka mu buryo bujyanye n’igishushanyo mbonera bafite.

Umuyobozi wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Maître Rutabingwa Athanase yamaze impungenge abakuwe umutima n’ikimenyetso cya Towa, avuga ko bazakomeza kuzituramo kugeza ubwo ibikorwa byahateganyirijwe bizahagera.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa Gatandatu mu mahugurwa y’abagize njyanama y’Umujyi wa Kigali yiga ku gishushanyo mbonera, uko gishyirwa mu bikorwa n’imbogamizi zihari kugira ngo zishakirwe igisubizo.

Yagize ati “Kubwira umuturage ngo ntiwemerewe kugira icyo wongera ku nzu yawe cyangwa ko akwiye kuhashyira indi ijyanye n’igishushanyo mbonera ntibivuze ko ahimuwe, azahava ari uko igikorwa cyahateganyirijwe kihageze kandi azahabwa ingurane ihwanye n’ibiciro bizaba biri ku masoko.”

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko ku bufatanye n’abashoramari hatangiye kubakwa inzu zo guturamo zirimo iziciriritse zijyanye n’amikoro y’abaturage atarengeje miliyoni 15 z’amafaranga y’u Rwanda.

Gusa nazo ntizivugwaho rumwe kuko hari abagaragaza ko n’ubundi zihenze bashingiye ku bushobozi bwabo.

Mu biganiro nyunguranabitekerezo ku ngengo y’Imari y’imyaka itatu ya Minisiteri y’Ibikorwa remezo muri Gicurasi uyu mwaka, bamwe mu badepite baherutse kugaragaza ko izo nzu mu Rwanda zidahari kuko ngo izubakwa bivugwa ko ziciriritse usanga zifite agaciro ka miliyoni 50 na 70 z’amafaranga y’u Rwanda, nabo ubwabo bakaba batabona ubushobozi bwo kuzishyura.

Ku bijyanye n’amacumbi azajya yubakwa arimo ayo gukodesha, ayo umuntu ashobora kugenda yishyura mu byiciro ndetse n’andi umuntu ashobora guhita agura, agahita yishyura.

Abafite amikoro make batuye muri Kigali bakunze kugira ubwoba iyo bumvise igishushanyo mbonera cyerekana ishusho ya Kigali y’amazu agerekeranye hamwe n’ibikorwaremezo bihambaye, bakumva ko amaherezo ari ukuhava bakagana mu byaro.

Kuri izi mpungenge, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Monique Mukaruliza aheruka gusobanura ko igishushanyo mbonera kitagamije kubirukana mu Mujyi, ko ahubwo na bo bazagerwaho n’ibyiza byacyo.

Ati " Igishushanyo mbonera ntikigamije guhutaza ab’amikoro make ahubwo kigamije icyerekezo cyiza cy’Umujyi kizagirira akamaro abaturage bose."

Umujyi wa Kigali ugaragaza ko abagera ku 20 000 ari bo bakeneye inzu zo guturamo buri mwaka.

Imibare yerekana ko kuri ubu uyu Mujyi utuwe n’abasaga miliyoni imwe na magana atatu, mu gihe biteganyijwe ko mu 2040 bazaba bagera kuri miliyoni 3 n’ibihumbi 800.

Umuyobozi wa Njyanama y’Umujyi wa Kigali, Maître Rutabingwa Athanase
Ikimenyetso cya 'Towa' cyashyizwe ku nzi ziri mu manegeka ndetse n'ahateganyirijwe ibindi bikorwa rusange
Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali kizashyirwa mu bikorwa kugera mu 2040

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza