Umujyi wa Kigali watangiye amavugurura y’igishushanyo mbonera

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 19 Nyakanga 2018 saa 04:18
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali watangiye inzira zo kuvugurura igishushanyo mbonera cyari kimaze imyaka itanu cyubahirizwa, ku buryo bwitezweho kumvisha umuturage ko ibiteganyijwe ku butaka bwe atari ibiwumwirukanamo.

Umuyobozi ushinzwe imiturire mu Mujyi wa Kigali, Eng. Mugisha Fred, yatangaje ko mu kuvugurura igishushanyo mbonera abaturage bawutuye bazahabwa ijambo, hakazemezwa icyo ibitekerezo byabo byahaye agaciro.

Yagize ati “Igishushanyo mbonera ni icy’abaturage si icy’Umujyi wa Kigali, nibo bagishyira mu bikorwa, ku buryo buri muturage ku rwego rwo hasi amenya ibiri kumukorerwa ndetse agatangaho ibitekerezo by’uburyo yumva Umujyi wa Kigali ndetse n’igihugu cyagira umujyi mwiza kandi utekanye.”

Uretse ibitekerezo by’abaturage, Mugisha yavuze ko hazashingirwa ku nyandiko n’amategeko menshi asanzwe areba imiturire mu gihugu.

Umujyi wa Kigali wavuze ku byerekeye guha ijambo umuturage mu itegurwa ry’igishushanyo mbonera, mu gihe hari ahagiye hagaragara abaseta ibirenge mu kwimuka ahateganyijwe ibikorwa runaka.

Amavugurura mashya azibanda no ku bice bituwemo bikeneye guhabwa ishusho nshya ndetse n’abafatanyabikorwa b’umujyi mu gutegura igishushanyo mbonera, habwe igihe gihagije cyo kugitangaho ibitekerezo, bitandukanye n’uko byagenze hategurwa icyagenderwaho.

Eng. Mugisha yakomeje avuga ko igishuhanyo mbonera kandi kigomba no kujyana n’icyerekezo cy’igihugu cya 2020 -2050, mu gihe icyari gisanzwe cyari gifite icyerekezo cya 2020- 2040.

Ati “Iyo turebye mu cyiciro cya mbere, cyari ukureba uburyo hano mu Mujyi wa Kigali rwagati hagomba kuba hatunganyijwe, iyo urebye usanga tumaze kugera nko kuri 70 %. Abari gukora inyigo nabo bazongera bagaragaze ijanisha twagezeho ariko isesengura twikoreye twasanze tugeze hagati ya 70 na 80 %.”

Umujyi wa Kigali wishimira uburyo uri kugenda utera imbere mu bwiza n’ibikorwaremezo bikomeje kwiyongera.

Mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishuhsanyo mbonera cya 2013, hari byinshi byahindutse, kuko hari hashyizwe imbere kubaka inzu z’ubucuruzi n’ibiro. Ibi ni byo byakozwe ku muhanda uvuye kuri Sopetrade uzamuka ukagera kuri Rond Point, ugakomeza kuri CHIC, Down Town ukazamuka ku cyicaro cy’Umujyi wa Kigali kugeza mu bice bya Serena Hotel.

Umujyi wa Kigali uvuga ko imbogamizi zagiye ziba mu ishyirwa mu bikorwa ry’igishushanyo mbonera ari ubushobozi buke bw’abaturage batabasha gukora ibiteganyijwe ku butaka bwabo, ahandi ugasanga hakenewe amafaranga menshi ku buryo umushoramari ahabimura, akahakorera ibihagenewe.

Biteganyijwe ko igishushanyo mbonera gishya cy’Umujyi wa Kigali kizaba cyashyizwe ahagaragara muri Werurwe 2019.

Umuyobozi Ushinzwe imyubakire mu Mujyi wa Kigali, Eng.Fred Mugisha, avuga ko mu ntangiriro za 2019 igishushanyo mbonera kizajya hanze
Igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali kigiye kuvugururwa gihuzwe n'ibyifuzo by'abaturage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza