Umujyi wa Kigali wegukanye igihembo mpuzamahanga cyo guteza imbere ubuzima rusange bw’abaturage

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 23 Gicurasi 2019 saa 05:47
Yasuwe :
0 0

Umujyi wa Kigali wegukanye igihembo mpuzamahanga cy’umujyi uteza imbere ubuzima rusange bw’abawutuye, bitanzwe bwa mbere mu kuzirikana ibikorwa byo guharanira imibereho myiza y’abatuye imijyi haba mu igenamigambi na politiki z’ibihugu.

Niwo mujyi wo ku mugabane wa Afurika ubashije kugera mu mijyi itanu ya nyuma yegukanye ibihembo byiswe ‘Wellbeing City Award 2019’, byateguwe na NewCities, ifatanyije na Novartis Foundation, Novartis US Foundation n’Umujyi wa Montréal.

Umujyi wa Kigali watoranyijwe kubera gahunda iba kabiri mu kwezi ya siporo rusange izwi nka ‘Kigali Car Free Day’, aho ku cyumweru cya mbere n’icya gatatu cya buri kwezi abatuye umujyi bashishikarizwa gusiga ibinyabiziga byabo mu rugo siporo rusange no kwisuzumisha indwara zitandukanye.

Iki gikorwa gihoraho cyatangijwe mu 2016 n’Umujyi wa Kigali. Cyitabirwa n’ibihumbi by’abanyamujyi kikaba cyibumbatiye inyungu nyinshi mu rwego rw’ubuzima no kurengera ibidukikije. Harimo kwirinda indwara zidakira, imyitozo ngororamubiri no kongera umwuka mwiza abantu bahumeka.

Nyuma y’iki gihembo, Meya w’Umujyi wa Kigali, Rwakazina Marie Chantal, yavuze ko gishimangira gushyigikirwa kwa gahunda ya Kigali Car Free Day, nk’igikorwa giteza imbere ubuzima n’imibereho myiza by’abatuye umujyi”.

Ati “Turashimira abaturage bacu bagize gahunda ya Car Free Day iyabo n’abafatanyabikorwa bacu bose batumye iki gikorwa kigera ku ntego. Tuzakomeza guteza imbere imibereho myiza y’abaturage bacu kandi turashaka kongera imbaraga no kwagura gahunda ya Car Free Day”.

John Rossant, washinze akaba anayobora NewCities, yavuze ko ishingiro ry’ibyishimo n’ubuzima bw’umujyi n’abawutuye bihera mu igenabikorwa ryita ku mibereho myiza nk’umuzi wa byose.

Yakomeje avuga ko itsinda ry’inzobere z’iki kigo ryishimiye kubona umurava w’Umujyi wa Kigali, mu kwitabira gahunda ya Car Free Day.

Ati “Turimo kubona ubwiyongere mu kumenyekana kwa Car Free Day, kandi Kigali, ikomeje kuyiteza imbere ishishikariza abaturage ibikorwa biteza imbere imibereho myiza yabo. Birashimishije kubona kandi ndabashimira kuba begukanye igihembo cy’icyiciro cy’ubuzima rusange bakwiriye”.

Imijyi irenga 100 yo mu bihugu 27 yitabiriye ibi bihembo ku nshuro ya mbere yabyo muri uyu mwaka. Abatsinze batoranyijwe n’itsinda ry’inzobere zirimo; Arianna Huffington, Dr. Aisa Kirabo Kacyira na Daniel Libeskind.

Indi mijyi ine yegukanye ibihembo mu bindi byiciro ni; Santa Monica wo muri USA wegukanye icyo kugira gahunda zihindura imibereho myiza y’abaturage (Community). Umujyi wa Pune mu Buhinde wahawe igihembo cyo guteza imbere ubukungu no guha amahirwe abawutuye (Economy and Opportunity).

Umujyi wa Lisbon muri Portugal wahembewe kurengera ibidukikije mu buryo burambye naho uwa Milan mu Butaliyani uba umujyi wa mbere uharanira imibereho myiza y’abaturage (2019 Wellbeing City).

Ibirori nyirizina byo gutanga ibihembo uzabera mu nama izabera i Montréal kuwa 19 na 20 Kamena 2019.

Buri cyumweru cya mbere n'icya gatatu cy'ukwezi abatuye Kigali bakora siporo rusange
Abayobozi bakuru bitabira iyi siporo izwi nka Car Free Day
Abayitabiriye bakoranira ku kibuga cya Rwanda Revenue Authority bakagorora ingingo
Nyuma yaho bapimwa indarwa zitandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza