Umukandida Mpayimana yiyamamarije imbere y’abaturage mbarwa

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 14 Nyakanga 2017 saa 02:07
Yasuwe :
0 0

Mpayimana Pillippe, umukandida wigenga uri mu matora y’Umukuru w’igihugu yazindukiye mu Karere ka Bugesera mu bikorwa byo kwiyamamaza ariko imigabo n’imigambi ye yayibwiraga abitambukira ku muhanda, yabonye abaturage mbarwa bo kumwumva.

Kuri uyu munsi wa mbere wo kwiyamamaza, tariki ya 14 Nyakanaga 2017, gahunda ya Mpayimara kwari ukujya i Nyamata, Gashora, Ruhuha na Busoro mu Karere ka Bugesera.

Haba i Nyamata no ku Ruhuha uyu mukandida yabanje hose abaturage babaga bibereye mu kazi, abandi bakamurebera kure bari imbere y’inzu z’ubucuruzi zabo bashaka kureba umukandida ushaka kuba Perezida ariko bikomereza imirimo badashikiye kumva ibyo yabakorera bamutoye.

Mpayimana ntibyamugoraga kubwira abamuri imbere bitewe n’ubuke bwabo ku buryo atigeze akenera indangururamajwi nubwo nta yagararagaye yitwaje.

Mu kwiyamamaza kwe, abamutegaga amatwi biganjemo abana bavuye ku ishuri ariko batarageza igihe cyo gutora.

Mu Karere ka Bugesera mu kwiyamamaza kwa Mpayimana hari abantu babarirwa ku ntoki

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza