Umukobwa birakekwa ko yiyahuye asimbutse igorofa yo muri ULK

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 25 Nyakanga 2016 saa 10:35
Yasuwe :
0 0

Umukobwa bitaramenyekana neza niba ari umunyeshuri wo muri Kaminuza yigenga ya Kigali ULK birakekewa ko yiyahuye asimbutse ava mu igorofa ya kane arapfa.

Amakuru agera ku IGIHE avuga ko ahagana saa kumi n’imwe zo kuri iki Cyumweru tariki ya 24 Nyakanga 2016, aribwo uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko yanyuze mu irishya ry’igorofa ya kane muri iyi kaminuza arasimbuka biza kumuviramo urupfu.

Mu kiganiro kigufi umunyamakuru wa IGIHE yagiranye n’umuyobozi wungirije muri ULK Dr. Sekibibi Ezechiel, yemeje iby’uru rupfu ariko yirinda kugira byinshi atangaza

Yagize ati “ Nibyo byabaye duhita dukora ubutabazi bw’ibanze tumujyana muri CHUK hashize umwanya batubwira ko byarangiye.”

Yakomeje avuga ko ibindi byose byatangazwa na polisi ngo kuko ari yo iri kubikurikirana.

Bamwe mu banyeshuri biga muri ULK bavuga ko uyu mukobwa yahengereye mu masaha y’umugoroba wo kuri iki Cyumweru, yinjira mu nyubako isanzwe ikoreshwa n’abiga icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, yiyahura anyuze mu idirishya.

Gusa icyatunguye benshi ni uko nyakwigendera nta cyangombwa na kimwe bamusanganye ku buryo bitanashobotse ko amazina ye ahita amenyekana cyangwa ngo bigaragare niba ari umunyeshuri muri iyi kaminuza.

Imyirondoro y’uyu mukobwa iracyashakishwa ndetse n’impamvu yaba yatumye yiyahura ntiramenyekana.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza