Umuntu uzatanga amakuru afasha Leta kugaruza umutungo azajya agenerwa ishimwe

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 Ukwakira 2017 saa 03:08
Yasuwe :
0 0

Hasohotse itegeko rizajya rigenera ishimwe abantu batanze amakuru ku byaha cyangwa indi myitwarire inyuranyije n’amategeko amakuru batanze akagira akamaro ariko rikanahana umuntu wese uzajya atanga amakuru y’ibinyoma.

Itegeko N° 44bis/2017 ryo ku wa 06/09/2017rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko, rivuga ko umuntu wese afite inshingo zo gutanga amakuru yamenye ku byaha cyangwa imyitwarire runaka binyuranyije n’amategeko nyuma yo kuyagenzura no kuyasesengura akayashyikiriza urwego bireba, ariko rinavuga ko ku bantu bashobora kubihemberwa.

Ingingo ya cyenda y’iryo tegeko ivuga ko mu gihe umuntu yatanze amakuru, Leta ifite inshingano zo gushyiraho ingamba zigamije kumurinda no kumurengera kandi ko uwatanze amakuru atuma hagaruzwa umutungo cyangwa harengerwa inyungu rusange, arengerwa kandi agashimirwa.

Itegeko ntirigaragaza ishimwe uwatanze ayo makuru azajya ahabwa, risobanura ko hari Iteka rya Perezida rizagena uko ishimwe rizajya ritangwa.

Nubwo uwatanze amakuru azajya abishimirwa, uzabesha agamije inyungu ze bwite cyangwa ashingiye ku rwango, ishyari cyangwa amakimbirane ashobora kuba ari hagati y’utanga amakuru n’uwo ayatangaho cyangwa undi muntu ufitanye isano n’utangwaho amakuru; gutanga amakuru mu nyungu z’uwo agamije kurengera cyangwa kubikora agambiriye gusebanya no gutesha agaciro umuntu cyangwa urwego yatanzeho amakuru igihe abihamijwe n’urukiko, azajya ahanishwa igifungo kiri hagati y’umwaka umwe n’ imyaka itatu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda ari hagati y’ibihumbi magana atanu na miliyoni imwe.

Uwatanze amakuru iri tegeko rishya rimugenera kurindwa bisesuye ndetse igihe hari ushatse kumurenganya kubera amakuru yatanze akabihanirwa. Uwatanze amakuru yaba ari mu Rwanda no mu mahanga yemerewe kurindwa kandi akaba yaregera indishyi igihe yahohotewe.

Uzajya uhamwa n’icyaha cyo guhohotera uwatanze amakuru biteganyijwe ko azajya ahanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itatu n’itanu, n’ihazabu iri hagati ya miliyoni imwe na miliyoni ebyiri z’amafaranga y’u Rwanda.

Muri Mata uyu mwaka, Umunyamabanga wa Leta ushinze Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode, yabwiye itangazamakuru ko iri tegeko rigamije gushishikariza abantu gutanga amakuru kuko hari abangaga kuyatanga kuko bazi ko nta nyungu barabikuramo.

Yavuze ko kandi akamaro k’iryo tegeko ari uko iryari risanzwe ryavugaga ko uwatanze amakuru arindwa kumenyekana ariko ntirivuge uko byagenda aramutse amenyekanye.

Umunyamabanga wa Leta ushinze Itegeko Nshinga n’andi mategeko Uwizeyimana Evode

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza