Umunya-Mali wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda, yaganuye kuri pasiporo yarwo agenda muri RwandAir

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 18 Gicurasi 2019 saa 02:24
Yasuwe :
0 0

Umugore ukomoka muri Mali, Hawa Dème, uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, yagendeye bwa mbere kuri pasiporo Nyarwanda, mu rugendo yatwawe n’indege ya RwandAir.

Hawa yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda nyuma yo kugeza icyifuzo cye kuri Perezida Kagame ubwo yari muri Rwanda Day ya 2017, yabereye mu Bubiligi.

Ku wa 25 Mata 2019, uyu mugore yanditse kuri Twitter, amagambo y’ishimwe yerekana n’ifoto yuko yashyikirijwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale, impapuro zimwemerera kuba Umunyarwanda.

Kuri uyu wa Gatandatu, Hawa Dème, yongeye kwandika kuri Twitter ati “Ibyiyumviro bitangaje kugenda bwa mbere na pasiporo yanjye Nyarwanda, n’indege ya RwandAir, ndimo gusoma Afrotopia. Paul Kagame, urakoze kutubera icyitegererezo”.

Hawa Dème, afite ishyirahamwe ryitwa DIEYA Movement ryita ku gushishikariza abaturage kugira imisarane igezweho, kuyubaka, mu rwego rwo kwimakaza isuku no kwirinda indwara zituruka ku mwanda.

Mu 2013 Hawa Dème yitabiriye Rwanda Day yabereye i Londres, avuga ko ari igitekerezo cyiza cyo guhuza Abanyarwanda n’abayobozi babo, ashimangira ko ari urugero rwiza ku rubyiruko rw’u Rwanda.

Kuva icyo gihe yahuye n’urubyiruko rw’abanyarwanda ndetse asura u Rwanda yiyemeza kuzana bagenzi be kugira ngo bagire urugero rwiza bahigira barujyane iwabo.

Mu Ukuboza 2013, yazanye n’urubyiruko 400 rwo muri Afurika mu Rwanda bahakura igitekerezo cyo gutangiza umuganda, bacyita ‘Umuganda Africa’, bawutangiza mu bihugu byabo ari byo Sénégal, Guinea, Mali na Côte d’Ivoire.

Kuwa 19-21 Nyakanga 2017, Hawa Dème yaje mu Rwanda, mu nama mpuzamahanga yahuje abashoramari bakomeye baganiriye n’urubyiruko mu nama ya “Youth Connect Africa Summit’’.

Hawa Dème yaganuye kuri pasiporo Nyarwanda agenda mu ndege ya RwandAir
Hawa Dème ubwo yarahiriraga kuba Umunyarwanda
Ubwo Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Jacques Kabale yashyikirizaga Hawa Dème ubwenegihugu bw'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza