Umunyamabanga wa Leta mushya muri MINALOC ategerejweno kuzamura imisoro yinjizwa n’akarere (Video)

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 12 Nzeri 2017 saa 11:01
Yasuwe :
0 0

Umunyamabanga wa Leta mushya muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) ushinzwe Iterambere ry’Abaturage, Cyriaque Harerimana, yasabwe kuzita ku kuzamura imisoro y’akarere hagamijwe guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Icyo ni kimwe mu byo Munyeshyaka Vincent wagizwe Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda yagiriyeho inama Harerimana ubwo bari mu gikorwa cy’ihererekanyabubasha ku mugoroba wo kuri uyu wa Mbere tarikiya 11 Nzeri 2017.

Yagize ati “Ikibazo nakubwira ubu ni uko iyo urebye umutungo w’uturere twikuramo ugereranyije n’amafaranga bakura ku rwego rw’igihugu, bivuye muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi bikanyura mu Kigo gishinzwe guteza imbere Ibikorwa by’Iterambere mu Nzego z’Ibanze (LODA), biragaragara ko umutungo w’uturere ukiri muto cyane.”

Yongeyeho ati “Hakwiye ibikorwa byongera umusoro n’ibikorwa by’ubucuruzi bikorwa mu turere ku buryo ayo amafaranga yakwiyongera, icyo ni ikibazo rero gikwiye gukemurwa kugira ngo turebe uko uturere twakongera amafaranga twikuramo.”

Yamubwiye ko batangira politiki yo kwegereza abaturage ubuyobozi mu 2006, amafaranga uturere twiyinjirizaga yanganaga na 28 % by’ingengo y’imari nibura yajyaga muri buri karere ariko ubu bigeze kuri 12%.

Yasabwe kandi no kongera ibikorwa by’umuganda, ukazajya ukorwa hagamijwe guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda ndetse ugakemura ibibazo bafite ariko hakanongerwamo uruhare rw’abikorera.

Mu zindi nshingano zimutegereje ni ukuzamura imidugudu y’icyitegererezo,
akazabikora ahuza inzego zitandukanye kugira ngo zifashe mu kubaka ibyo
bikorwa.

Harerimana yavuze ko agiye kuganira n’uturere akamenya ahari ikibazo ndetse n’amahirwe uturere dufite yabyazwa umusaruro.

Yagize ati “Turashaka kubanza gufasha uturere kubanza kumenya aho ibibazo
biri bikomeye, bakadufasha no gutekereza ibisubizo bikabanza bikava muri bo, ariko hagati aho turashaka kubanza kureba ahantu hava ayo mafaranga niyo mpamvu turimo tubafasha gukora inyigo yo kureba ukuntu uturere twagira ikintu cyo kugera ku mafaranga, ku isoko ry’imari ku buryo nabo bashobora gufata inguzanyo bagakora ibikorwa bituma binjiza amafaranga.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka, yavuze ko Harerimana
aje mu gihe cyiza ubwo hari gutegurwa icyerekezo 2050, akavuga ko amwitezeho ubufatanye mu kugera ku ntego igihugu cyiyemeje zo guteza Abanyarwanda imbere.

Minisitiri Kaboneka yavuze ko nubwo ibiva mu turere bikwiye kongerwa ngo hari intambwe igenda iterwa kuko mu ngengo y’imari ya 2016/2017 amafaranga ava mu turere yiyongereyeho miliyari umunani kuko yageze kuri miliyari 148 Frw avuye kuri
miliyari 140 Frw yariho mu mwaka wabanje.

Minisitiri Munyeshya mu ihererekanyabubasha n' Umunyamabanga wa Leta mushya muri MINALOC ushinzwe Iterambere ry'Abaturage, Cyriaque Harerimana
Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Vincent Munyeshyaka
Umunyamabanga wa Leta mushya muri MINALOC ushinzwe Iterambere ry'Abaturage, Cyriaque Harerimana
Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, Francis Kaboneka
Umuyobozi w'Ikigo ngororamuco, Bosenibamwe Aime
Umuyobozi w'Itorero ry'Igihugu, Bamporiki Edouard
Umuyobozi w'Inama Nkuru y'Itangazamakuru, Peacemaker Mbungiramihigo
Umuyobozi w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru, Arthur Asiimwe

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza