Umunyamakuru Ndabarasa wahunze ‘baringa’ akamara amezi atandatu mu nkambi yatahutse mu Rwanda

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 6 Werurwe 2017 saa 07:39
Yasuwe :
0 0

Umunyamakuru Jean Marie Vianney Ndabarasa wamenyekanye kuri Sana Radio yari anabereye umuyobozi, yongeye kugaragara i Kigali, anasobanura uko yamaze amezi atandatu bivugwa ko yaburiwe irengero nyamara ngo yarahunze igihugu kubwo kwikanga baringa.

Muri Kanama umwaka ushize nibwo umuryango wa Ndabarasa watangaje ko wamushatse ugaheba ndetse n’Urwego rw’abanyamakuru bigenzura, RMC, rumenyesha Polisi y’u Rwanda iki kibazo.

Mu kiganiro kigufi Ndabarasa yagiranye na IGIHE yatangaje ko yikanze baringa kubera bamwe mu muryango we bakoze ibyaha bagahunga igihugu abandi bagafungwa.

Yagize ati “Mu kwezi kwa munani umwaka ushize nyuma y’aho bamwe mu bavandimwe banjye bakoze ibyaha bituma batoroka igihugu, ndetse abandi bagafungwa, nagize ubwoba nkeka ko nanjye bishobora kumviramo gukurikiranwa n’ubutabera.”

Abo yita abavandimwe be ni muramu we Joel Mutabazi wakatiwe gufungwa burundu kubera ibyaha by’iterabwoba na mushiki we [umugore wa Mutabazi], Kayitesi Gloria, wahungiye muri Finland nyuma yo gufungwa k’umugabo we.

Jean Marie Vianney Ndabarasa yongeye kugaragara i Kigali nyuma y'amezi atandatu yaraburiwe irengero

Ndabarasa yakomeje avuga ko yagize ubwoba agahunga ashaka gusanga mushiki we.

Yagize ati “Byatumye mfata icyemezo ntoroka igihugu, maze kugera mu gihugu cyo mu karere [ntiyifuza ko gitangazwa], nashakishije uko najya mu nkambi z’impunzi kuko aribwo buryo numvaga bwampesha uburenganzira n’ibyangombwa byo gusanga abavandimwe banjye mu mahanga, ariko izo nzira ntabwo zampiriye.”

Yongeraho ko yaje guhamagarwa n’inshuti ndetse n’abavandimwe bakamugira inama yo gutaha mu Rwanda kuko atari we wakoze ibyaha, kandi ko ntacyo ashinjwa.

Ati “ Nibyo byatumye mfata icyemezo cyo gutaha kandi niteguye kuba nasobanura ibyo nabazwa n’inzego z’ubutabera.”

Ndabarasa w’imyaka 34 avuga ko amaze ibyumweru bitatu agarutse mu Rwanda, afite umutekano usesuye kandi yiteguye gusubukura gahunda ze z’ubuzima nk’uko bisanzwe.

Umunyamakuru Jean Marie Vianney Ndabarasa yamenyekanye cyane kuri Sana Radio yari anabereye umuyobozi

Amafoto: Facebook


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza