Umunyarwanda wabaye muri RNC yarasiwe muri Afurika y’Epfo arwanya Polisi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 31 Gicurasi 2019 saa 12:38
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda Nkurunziza Camille yishwe arashwe mu bushyamirane na Polisi ya Afurika y’Epfo, ubwo yangaga ko imuta muri yombi mu gace ka Goodwood mu mujyi wa Cape Town, agashaka kuyirwanya yitwaje icyuma.

Ibinyamakuru byo muri Afurika y’Epfo byatangaje ko uyu mugabo wahoze ari Umuyoboke wa RNC ya Kayumba Nyamwasa n’uwa RRM wa Nsabimana Callixte ‘Sankara’, yaguye mu mirwano yahuje abapolisi n’abajura ahagana saa kumi ku muhanda wa Milton kuri uyu wa Kane.

Amashusho yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza Polisi iri kurwana n’abo bantu ari naho haguye uwo wari umushoferi wa Uber. Bivugwa ko imodoka ya Toyota Etios yarimo abagabo batatu yagerageje kurenga amatara ayobora abagenzi, ikagonga imodoka eshatu zirimo iya BMW, KIA na Toyota Conquest.

Polisi yagerageje kubwira aba bantu ngo basohoke mu modoka, ariko baranga, umushoferi asohoka afite icyuma ashaka kugirira nabi uwo mupolisi ahita amurasa.

Abantu barindwi bivugwa ko bakomerekeye muri icyo gikorwa kuko imodoka barimo zari zagonzwe bahise bajyanwa ku bitaro byari hafi aho. Babiri bari muri iyo modoka bahise batabwa muri yombi, aho ubu bari mu maboko y’inzego zishinzwe umutekano.

Afurika y’Epfo iza mu bihugu bya mbere ku Isi biberamo ibikorwa by’ubugizi bwa nabi aho icyegeranyo cya Global Peace Index cyo mu 2018 kigaragaza iza ku mwanya wa 125 ku Isi mu 165 mu bihugu bitekanye.

Ku bijyanye n’impfu za hato na hato zitewe n’ibikorwa by’ubugizi bwa nabi, Afurika y’Epfo yashyizwe mu bihugu 10 ku Isi byiganjemo cyane.

Polisi ya Afurika y’Epfo mu 2018 yagaragaje ko ubwicanyi bukomeje gufata indi ntera kuko nibura ku munsi hapfa abantu 57 biciwe mu bikorwa nk’ibi by’ubugizi bwa nabi.

Ibikorwa by’ubugizi bwa nabi muri iki gihugu bishyira Afurika y’Epfo ku mwanya wa 15 ku Isi mu bihugu bihomba akayabo kubera ibi bikorwa aho nibura itakaza 24% by’umutungo mbumbe w’igihugu.

Amakimbirane ashingiye ku bukungu ni yo aza ku isonga mu bituma ubugizi bwa nabi bukaza umurego muri Afurika y’Epfo.

Nkurunziza abaye undi munyarwanda wiciwe muri Afurika y’Epfo nyuma y’urupfu rwa Dr Dusabe Raymond wari ufite ubuhanga mu kuvura kanseri zifata imyanya ndangagitsina y’abagore (Gynecological-Oncology) mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, rwamenyekanye kuwa 8 Mutarama 2018 ubwo umurambo we wasangwaga mu nzu yari acumbitsemo mu Mujyi wa Cape Town.

Muri iki gihugu kandi harasiwe Patrick Karegeya mu 2014.

Nkurunziza Camille yarashwe ashaka kurwanya polisi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza