Umunyarwanda yakorewe iyicarubozo muri Uganda ashinjwa gukorana na Gen. Kayihura

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 1 Gicurasi 2019 saa 11:00
Yasuwe :
0 0

Leta ya Uganda ibinyujije mu nzego zishinzwe umutekano ikomeje ibikorwa byo gukubita, gukorera iyicarubozo no gufungira mu bigo bya gisirikare ahantu hatazwi Abanyarwanda bakorera ibikorwa by’ubushabitsi n’abatemberera muri iki gihugu.

Abanyarwanda baba muri Uganda batangiye gutabwa muri yombi kuva mu 2017 binyuze mu mikwabo itandukanye; abafashwe bakorewe iyicarubozo, bamwe bagarurwa mu gihugu binyuranye n’amategeko.

Imibare ya Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda yo mu ntangiriro za Werurwe 2019, yagaragaje ko Abanyarwanda benshi bafungiwe, banicirwa muri Uganda, mu gihe abarenga 98o birukanyweyo bazira amaherere.

Hakorimana Venant Musoni ari mu baheruka kwirukanwa ku butaka bwa Uganda mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Ibi byabaye nyuma y’igihe kirekire akorerwa iyicarubozo n’inzego z’umutekano muri Uganda.

Yagiye muri Uganda agiye gukorera umushinga ‘Save the Children’, nyuma aza no gushakana n’Umugandekazi bituma ahabwa ubwenegihugu bwa Uganda.

Amasezerano y’akazi n’uyu mushinga yarangiye mu 2012, abona akandi mu mushinga wo muri iki gihugu, yaje kuvamo ajya muri Ethiopia gukorayo imirimo ijyanye no kwigisha.

Hakorimana avuga ko ubwo yari muri Ethiopia yazaga muri Uganda gusura inshuti n’abavandimwe dore ko yari ahafite imitungo irimo inzu n’ibikorwa by’ubworozi n’ibindi.

Yari afite kandi ibyangombwa yahawe nk’umuturage wa Uganda ndetse byari bigifite agaciro.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Hakorimana yavuze ko ku wa 12 Nyakanga 2018, aribwo yafashwe n’inzego z’umutekano ubwo yari muri Seb International Hotel iri mu Mujyi wa Kampala aho yari yaraye kugira ngo mu gitondo akomeze yerekeza i Mbarara.

Avuga ko yaraye muri iyo hotel byagera mu gitondo cya kare akumva abantu baje kumukomangira, afunguye asanga ni abashinzwe umutekano muri Uganda.

Yagize ati “Mu gitondo nka saa kumi n’imwe nibwo baje bakomanga ku rugi rw’icyumba narayemo, nagize ngo ni abakozi ba hotel banzaniye ibyo kurya bya mu gitondo nkuko twari twabisezeranye kuko nari naraye mbabwiye ko nzinduka.”

“Narafunguye mbona ni abambaye imyenda ya gisirikare, abandi bambaye iya gisivili ariko bose bafite imbunda. Bahise bankubita ndakomereka nkiri aho, nari mfite amafaranga ibihumbi 11 by’amadorali, amayero 700 n’andi mashilingi ya Uganda yari yasagutse kuyo nari maze kwishyura muri hoteli.”

Hakorimana yavuze ko bamutwaye n’ibikoresho yari afite birimo mudasobwa, telefoni ebyiri n’ibindi.

Yakomeje agira ati “Navuye aho namaze gukomereka mu mutwe, bankubise ikibuno cy’imbunda, ntangira kuvirirana, mvuza urusaku ntabaza kuko nabonaga kuri hotel hari umurinzi, ntiyantabara; mu bakozi ba hotel nta wigeze aza kuntabara kugeza ubwo abari bamfashe banshyize mu modoka.”

“Sinashoboye kumenya abo aribo muri ako kanya, banyibwiye nyuma. Navuye aho bamfutse mu maso bangeza ku biro by’aho natangiye gusobanurirwa impamvu bamfashe, bansaba ko mbabwiza ukuri.”

Hakorimana avuga ko kuva ubwo batangiye kumushinja gukorana n’uwahoze ari Umuyobozi wa Polisi ya Uganda, Kale Kayihura no kuba ‘Intasi y’u Rwanda’.

Muri Werurwe 2018, nibwo Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yakuye Kale Kayihura ku mwanya w’Umuyobozi wa Polisi yari amazeho imyaka 13.

Ku wa 13 Kamena 2018 Kayihura yatawe muri yombi ashinjwa ibyaha birimo kunanirwa gucunga ibikoresho by’intambara, kugenzura igisirikare no gufasha mu ‘ishimuta’ no gucyura Abanyarwanda bari mu buhungiro muri Uganda.

Yakomeje agira ati “Kayihura nababwiraga ko ntamuzi, nta n’aho nigeze mpurira na we, bakampatira kwemera ko hari ibiro bye twagiye duhuriramo.”

Yamaze ibyumweru bitatu amanitse mu kirere, akubitwa

Hakorimana avuga ko ubwo yafatwaga atatinze kuri Polisi ahubwo yahise ajyanwa mu Kigo gikoreramo Urwego rw’Ubutasi rwa Uganda (CMI), ashyirwa mu buvumo aho yakubitiwe inkoni nyinshi ku buryo hari aho yageze akananirwa no kuvuga.

Bukeye bwaho bamushyize mu cyumba ari naho yamenye ko ari Umunyarwanda ushinjwa gukorana na Gen Kayihura.

Yatangiye gukubitwa, buri munsi uko agiye guhatwa ibibazo agakubitwa, bakamushyiraho insinga z’amashanyarazi.

Yagize ati “Gukubitwa narakubiswe bigeze aho biba nk’ibisanzwe, baradukubitaga igihe cyose, ukava mu gitondo ukageza nimugoroba kuko igihe cyose bagiye kukubaza baragukubita bakureka ari uko bwije cyangwa bagiye kubaza abandi wowe bakuvuyeho.”

“Ikindi cyambabaje kikantera umugongo ahari udashobora gukira, bampagaritse ibyumweru bitatu manitse mu kirere ahantu hinjira umuyaga, mu mbeho ngo nkunde nemere ibyo bambazaga. Aho niho nagiye ngira ikibazo nkagwa hasi bagakubita nkongera ngahaguruka. Nahamaze ibyumweru bitatu manitse aho imbere hafi n’ibiro by’abambazaga.”

Yandikishijwe ‘irage’, ateguzwa kwicwa

Hakorimana yari agiye kumara hafi umwaka muri iyo nyubako igaragara nk’iyubakiwe gufungiramo abantu batandukanye barimo n’abasirikare.Yari afunganywe n’abandi Banyarwanda ariko bari mu bindi byumba, nabo barimo abashinjwa gukorana na Kayihura.

Ku rundi ruhande ariko ngo hari abari bafungiyemo b’Abanyarwanda bavugaga ko bakorana n’Umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa ariko abo ntabwo bakubitwaga ahubwo bamushyiraga aho kugira ngo arindirwe umutekano.

Hakorimana ati “Hari Abanyarwanda bavugaga ko ari aba Kayumba, hari uwitwaga Emmanuel wabaga mu cyumba cyegeranye n’ahakoreraga umutwe wa ‘Special Forces’ ubwo ngo yari uwo muri RNC, we nta hohoterwa yakorewe ahubwo bavugaga ko bamushyize aho kugira bamuhuze n’abantu be cyangwa bakaba bari kumurindira umutekano kugira ngo u Rwanda rutazawuhungabanya.”

Avuga ko igihe cyose yahatwaga ibibazo apfutse mu maso, yambaye amapingu kugeza n’ubwo yasabwe kwandika irage asigira abana be kuko we yari agiye kwicwa.

Yakomeje agira ati “Byageze aho bambwira ngo andika irage tuzayiha abana bawe kuko ugomba gupfa uyu munsi. Barambwiye bati uri kuduhisha ukuri kwawe, turakwica rwose. Naje kubona umugabo wabimbwiraga nta mikino ndamubwira nti ’mbabarira mbanze nsenge ubundi unyice’.”

Hakorimana ntiyigeze agezwa mu butabera ngo abwirwe ibyo aregwa yiregure, ariko yaje gukatirwa n’urukiko imyaka ibiri y’igifungo.

Tariki 25 Werurwe 2019, urukiko rwamubwiye ko ashinjwa kwinjira muri Uganda mu buryo butemewe n’amategeko no kuba mu gihugu mu buryo bunyuranyije n’amategeko ahita ajyanwa muri Gereza ya Ruzira.

Tariki 29 Werurwe, yasubijwe mu rukiko amenyeshwa ko ikirego kimwe cyo kwinjira mu gihugu binyuranye n’amategeko kivuyeho, amusaba kuzagaruka tariki 4 Mata 2019 ari nabwo yaje ku rukiko yisobanura ko igihe cyose yinjiye muri Uganda yahinjiraga mu buryo bwemewe n’amategeko kandi afite ibyangombwa.

Hakorimana yanabwiye umucamanza ko arwaye, yakorewe iyicarubozo akamara amezi icyenda afunzwe mu buryo butemewe n’amategeko kandi afite umuryango munini yareberaga.

Umucamanza yateye utwatsi ubusabe bwe ahita amukatira imyaka ibiri y’igifungo cyangwa agatanga ihazabu ya miliyoni imwe y’amashilingi ya Uganda. Yahise asubizwa muri Gereza ya Ruzira.

Yaje kubona amahirwe y’undi muntu wari ufungiwe aho ngaho, atashye aza kumwishyurira ku wa 24 Mata 2019, arafungurwa. Yahise afata inzira n’amaguru ajya kuri Ambasade y’u Rwanda yaje kumwishyurira itike imugeza mu Rwanda.

Ibyo Hakorimana yafatanywe birimo mudasobwa, telefoni ebyiri n’amafaranga byose nta na kimwe yasubijwe.

Guverinoma y’u Rwanda ntihwema kugaragariza Uganda ko Abanyarwanda bakorerwa ibikorwa by’iyicarubozo, ariko iki gihugu kiyobowe na Museveni gisa nk’icyavuniye ibiti mu matwi.

U Rwanda kandi ruherutse gusaba abaturage barwo kutajya muri Uganda kubera impungenge z’umutekano wabo, kugeza igihe ibibazo bihari bizakemukira.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza