Umupolisi mukuru mu bahawe impamyabumenyi y’ikirenga,PhD

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 29 Nyakanga 2016 saa 08:26
Yasuwe :
0 0

Mu banyeshuri basaga 8500 bahawe impamyabumenyi kuri uyu wa Gatanu, muri bo babiri bahawe iz’ikirenga, PhD, zihamya ko basoje ubushakashatsi bwabo barimo Umupolisi Mukuru.

Aba barimo Siméon Sebatukura, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda mu buvuzi bw’indwara zijyana n’imitekerereze ya muntu.

Yatangiye ubushakashatsi bwe mu 2011 akaba yigisha muri UR kuva mu 2009.

Ubushakashatsi bwe bw’ibanze ku kongerera ubushobozi abita ku barwayi bafite ibibazo byo mu mutwe kugira ngo babashe kwitabwaho mu buryo bufatika.

Bukubiye mu gitabo yise “Analysis of the Practice of Mental Healthcare in Hospitals of Rwanda” bivuze “ubusesenguzi ku mikorere ku buvuzi bw’indwara zo mu mutwe mu bitaro byo mu Rwanda” ugenekereje mu Kinyarwanda.

Arahabwa PhD mu buvuzi bw’indwara zijyanye n’imitekerereze ya muntu, Clinical Psychology.

Nubwo hakiri urugendo ngo mu Rwanda ubuvuzi bwo mu mutwe bugere ku rwego rukomeye, Sebatukura yavuze ko hari intambwe yatewe ugereranyije n’ibindi bihugu byo munsi y’ubutayu bwa Sahara kubera ko rwegereje abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’izi ndwara muri buri bitaro by’Akarere, aho usanga bifite agashami kazivura.

Ni mu gihe ngo mbere ya 2006, hari ibitaro bimwe bya Ndera gusa, bivura indwara zo mu mutwe.

Hagati aho ariko, Sebatukura avuga ko hagikenewe kongera umubare w’abaganga bavura izi ndwara no kubageza muri buri bitaro by’Akarere bagakorana n’abaforomo.

Mu bushakashatsi yakoze, ibibazo yabonye byiganje bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe birimo igicuri, agahinda gakabije, kubatwa n’ibyobyabwenge(Toxicomania), kwikanga ubusa(schizophrenia) no guta umutwe.

Undi wahawe PHD ni umupolisi, ACP Wilson Rubanzana mu bijyanye n’indwara n’ibibazo by’ubuzima.

Ubushakashatsi bwe bwibanze ku ruhare rw’ingaruka za jenoside mu gutuma habaho impfu zigambiriwe mu Rwanda nko kwiyahura.

Avuga ko bamwe mu biyahura n’ubundi bwicanyi mu miryango biterwa n’ingaruka za jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ariko kugeza ubu nta bushakashatsi bwari bwakabigaragaje.

ACP Wilson Rubanzana w’imyaka 52, ubushakashatsi bwe yabutangiye mu 2011 kugera mu 2013.

Siméon Sebatukura, Umwarimu muri Kaminuza y’u Rwanda
ACP Wilson Rubanzana ari buhabwe PhD nyuma y'ubushakashatsi yakoze ku bijyanye n'indwara n'ibibazo mu buzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza