Umupolisi yarohamye mu Kivu yitaba Imana

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 22 Ukwakira 2017 saa 06:19
Yasuwe :
0 0

Umupolisi muto witwa Ngirabatware Augustin wakoreraga kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi, mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru yarohamye mu kiyaga cya Kivu ubwo yari ari koga ahita yitaba Imana.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’I Burengerazuba, Inspector of Police (IP) Gakwaya Eulade, yabwiye IGIHE ko uru rupfu rwabaye ubwo uyu mupolisi yari muri siporo nubwo nta makuru menshi yari yamenyekana.

Yagize ati “Yego byabaye, yari muri siporo, turacyakurikirana ngo tumenye uko byagenze, byinshi biramenyekana nyuma y’iperereza.’’

IP Gakwaya yavuze ko umurambo w’uyu mupolisi wabonetse, ubu ukaba ukiri mu bitaro bya Gisenyi mu gihe hategerejwe kumenya neza icyamwishe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza