Umuryango WaterAid wasabiye abakobwa batishoboye guhabwa ibikoresho by’isuku igihe bari mu mihango

Yanditswe na Habimana James
Kuya 6 Kamena 2019 saa 05:38
Yasuwe :
0 0

Umuryango mpuzamahanga ukora ibikorwa by’isuku n’isukura, WaterAid Rwanda, wahuje inzego zitandukanye kugira ngo baganire ku kibazo cy’abagore n’abakobwa batagira uburyo bw’isuku mu gihe bari mu mihango, ibintu ngo bigira ingaruka ku buzima bwabo n’igihugu muri rusange.

Ni inama yahuje inzego zirimo Minisiteri y’Uburezi, iy’ibikorwa remezo, Minisiteri y’Ubuzima n’abandi bafatanyabikorwa, ngo baganire ku buryo abagore n’abakobwa kubona ibikoresho by’isuku kandi bitabahenze n’aho bahindurira ibyakoreshejwe kandi mu buryo butagira ingaruka ku buzima bwabo.

Umuryango WaterAid uvuga ko leta yakoze ibikomeye mu gufasha abakobwa mu gihe bari mu mihango nko gushyiraho Icyumba cy’umukobwa mu mashuri, ariko haracyari ikibazo ku bakomoka mu miryango itishoboye.

WaterAid ni umuryango ufasha leta mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura, ubu ukorera mu turere twa Bugesera na Nyamagabe.

Umuyobozi w’uyu muryango mu Rwanda, Maurice Kwizera, yavuze ko bifuza ko muri ibi biganiro havamo imyanzuro yashyikirizwa abashinzwe gufata ibyemezo kugira ngo haboneke ibikoresho by’abakobwa n’abagore mu gihe bari mu mihango.

Ati “Nk’ubu urugo rurimo abana b’abakobwa ariko ugasanga rutishoboye rushobora gukenera amafaranga yo kwifashisha. Ariko se arava he? Ibi bituma twibaza ngo ese uru rugo rwo mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe, aya mafaranga barayabona? Niba tubasonera ubwisungane mu kwivuza, tugomba kumva ngo ese yayandi yo bayavane he?”

Yavuze ko iyo urwo rugo rudashobora kubona amafaranga yo kugura bya bikoresho by’abakobwa bari mu mihango, usanga ababyeyi bahisemo kubaha ibikoresho bitabahesheje agaciro rimwe na rimwe bakandura indwara.

Yagaragaje ko iki kibazo kiri no mu mashuri aho abana b’abakobwa benshi basiba iyo badafite ibikoresho byo kwifashisha mu gihe bari mu mihango.

Ati “Leta ikwiye gukora uko ishoboye ku buryo abana bari ku mashuri babona ibikoresho bikenewe byaba na ngombwa bakabona n’ibyo bajyana mu rugo. Ikindi hakwiye kurebwa ahantu hose hahurira abantu, urugero muri gare, muri banki n’ahandi n’ahandi.”

WaterAid inavuga ko umuryango uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe ukwiye guhabwa impapuro z’isuku, kugira ngo uwo muntu na we yumve amerewe neza.

Umuyobozi w’uyu muryango yanavuze ko abantu bafite imishinga myiza yo gukora izi mpapuro bakwiye kwegerwa bakerekwa ubuziranenge busabwa kandi bamara kubyuzuza bakemerwa gukora, kuko nta kindi gisubizo gihari, cyane ko izi mpapuro usanga zihenze.

Umutoniwase Solange wiga kuri Remera Catholic mu karere ka Bugesera, yabwiye IGIHE ko ikibazo bahura nacyo ku ishuri ari uko abakobwa batabona ibikoresho mu gihe bari mu mihango.

Ati “Nk’iyo ibikoresho byagenewe icyo gihe biri ku ishuri umwana bamuha (cotex) imwe, ugasanga bimubereye ikibazo kuko iyo bamuhaye iyo ku ishuri ntabwo baba bamuhaye iyo mu rugo kandi wenda ababyeyi be nta bushobozi bafite.”

“Icyo gihe iyo atashye arasiba ntagaruke kandi agakoresha twa dutambaro ababyeyi be bamuhaye. Usanga ari imbogamizi kuko niba umwana yambaye imwe ababuka, niba ababutse ugasanga ari bugire ikibazo cy’amatako.”

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi, yavuze ko leta igomba kuzirikana ubuzima bw’umukobwa, harebwa niba ibyo akeneye abibona.

Yagaragaje ko iki ari ikibazo gikomeye kuko iyo umuntu atabonye ibyo yagakoresheje, usanga aba bana basiba kwiga rimwe bakitwa abaswa kandi mu by’ukuri bitari ukuri, abandi bakaba bava no mu mashuri.

Yasabye ko bishobotse iki cyaba ikintu cyaganirwaho mu Nama y’Umushyikirano y’ubutaha kugira ngo umwana w’umukobwa uri mu mihango afatwe neza.

Umuyobozi mukuru ushinzwe ibikorwa by’ubuzima muri Minisante, Dr. Zuberi Muvunyi yavuze ko leta igomba kuzirikana ubuzima bw’umukobwa
Maurice Kwizera uyobora WaterAid mu Rwanda yavuze ko uyu muryango ufasha leta mu bikorwa by’amazi, isuku n’isukura, ubu ukaba ukorera mu turere twa Bugesera na Nyamagabe
Aba bana bagaragaje umukino uvuga uko abana b'abakobwa bari mu mihango bakwiye gufashwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza