Umusemburo wa gahunda izatuma buri Munyarwanda agira icumbi rigezweho (Video)

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 27 Ukuboza 2017 saa 07:52
Yasuwe :
0 0

Iyo usubije amaso inyuma mu myaka 23 ishize, ukitegereza urugendo abanyarwanda bamaze gukora mu bijyanye n’imiturire n’imitunganyirize y’Imijyi, ntibyoroshye kwiyumvisha uburyo ahari ibihuru n’ibihunyira ubu hatengamaye inyubako zihebuje, amashuri, amavuriro n’ibindi bikorwa remezo bifasha abaturage kwihutisha iterambere.

Imijyi ikomeje kwiyongera no kwaguka ubutitsa, Nyakatsi n’umurayi wazo byabaye amateka kuko ubu imiryango 124 671 yazibagamo iravuga imyato ibati, ari nako gutura ku mudugudu no korohereza buri Munyarwanda wese kugira icumbi bishyirwa mu mutima wa gahunda za Guverinoma y’u Rwanda.

Mu 2015 hemejwe politiki y’imiturire yibanda cyane ku korohereza buri Munyarwanda kubona icumbi, aho hamaze kubakwa imidugudu y’icyitegererezo muri buri turere ndetse iyi gahunda izakomereza no mu mirenge yose uko ari 416, kugira ngo ingo zigituye mu buryo butatanye no mu manegeka zituzwe neza ahari ibikorwa remezo nk’amazi, amashanyarazi n’ibindi nkenerwa.

Gahunda yo kubaka inzu ziciriritse zabasha kugurwa na benshi na yo yashyizwemo imbaraga ndetse Guverinoma y’u Rwanda yiyemeza kuyishyigikira hagamijwe korohereza abanyarwanda benshi gutura mu nzu nziza bifuza kandi baguze ku giciro kiboroheye.

Minisitiri w’ibikorwa remezo, James Musoni, yatangaje ko Leta y’u Rwanda yatuye umutwaro abashoramari watumaga inzu bazihenda kuko abubaka inzu zigerekeranye basabwaga kugeza aho bazubatse amazi, amashanyarazi, imihanda na internet. Ibi byari byihariye 30% by’igiciro cy’inzu, bizajya bikorwa na Leta.

Yagize ati “Leta yafashe icyemezo cy’uko ibi bikorwa remezo byose izajya ibishyiriramo umushoramari, ukaba ari umusanzu ukomeye kugira ngo igabanye icyo giciro.”

Yakomeje avuga ko Leta yaniyemeje gutangira gushaka ubutaka bwo kubakaho inzu ziciriritse mu Mujyi wa Kigali no mu Mijyi yunganira Umujyi wa Kigali, ikajya ibugurisha abashoramari ku giciro kigereranyije kizaborohereza. Ni nyuma y’uko bigaragaye ko ikiguzi cy’ubutaka kiri hejuru na cyo gituma bahenda inzu bubatse kuko baba bahenzwe ku butaka.

Ni muri ubu buryo Leta yaguze ubutaka mu Busanza, Kinyinya, Nyamirambo na Ndera mu Mujyi wa Kigali. Ubutaka bwo mu Busanza bwahawe abashoramari ba Kigali Heights bakazubaka inzu 800 zizimurirwamo abaturage batuye ahazwi nka Bannyahe, naho Ndera hakazubakwa inzu 5000 n’abashoramari bo muri Maroc.

Leta yanaguze ubundi butaka buzahabwa abashoramari mu Mijyi ya Nyagatare, Musanze, Rubavu, Huye, Muhanga na Rusizi, iyi gahunda izakomereza no mu turere twose.

‘Made in Rwanda’ ihanzwe amaso

Hashize imyaka ibiri hatangiye gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ‘Made in Rwanda’ yitezweho guteza imbere ubukungu. kongera inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi bizatuma abashoramari badahendwa no kubitumiza mu mahanga, bityo n’inzu bubaka zihenduke.

Inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi zikomeje kwiyongera ari nako zongererwa ubushobozi. Nk’uruganda rwa Sima, Cimerwa, ubu rushobora gukora ku kigero kiri hejuru cyane ugereranyije na mbere kuko rukora toni 600,000 ku mwaka zivuye kuri toni 100 000 rwatangaga kugeza mu 2015.

Ntitwakwibagirwa inganda nka ‘SteelRwa’ rukora fer à béton rwubatswe mu Karere ka Rwamagana, urukora amakaro mu Karere ka Nyagatare (East African Granite Industries), uruganda Strawtec Building Solutions Ltd rukora ibikoresho by’ubwubatsi birimo n’ibikoze mu bishishwa by’umuceri n’ingano.

Hari kandi uruganda rushya rwitwa ‘Afriprecast’ rukora ibikoresho by’ubwubatsi, nk’inkuta n’inkingi z’inzu ndende, dare z’ibiraro n’iz’inzu zikomeye cyane zikoze muri béton, inganda zikora ibikoresho by’ubwubatsi nk’amatara, ibikuta, amabati, ibyuma, imisumari, impombo z’amazi n’amashanyarazi n’izindi.

Leta n’abandi bafatanyabikorwa kandi biyemeje gushyiraho ikigega cya miliyoni 250 $ zizafasha abifuza gushora imari yabo mu bwubatsi bw’inzu ziciriritse kubona inguzanyo ku nyungu iri hasi (10% ugereranyije n’iyakwaga ubu ya 20%) bityo banazigurishe ku giciro gishobokera benshi.

Mu nama ya 15 y’Igihugu y’Umushyikirano yateraniye i Kigali kuwa 18-19 Ukuboza 2017, Minisiteri y’imari n’igenamigambi yatangaje ko Banki y’Isi yamaze kwemeza inguzanyo ya miliyoni 150 z’amadolari y’Abanyamerika, azashyirwa muri iki kigega mu kwezi kwa kabiri umwaka utaha.

Iki kigega kizafasha mu kubaka inzu zigenewe abantu nibura bashobora guhembwa amafaranga hagati y’ibihumbi 200 na 700 by’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi, nubwo hakomeje gutekerezwa ku buryo bwafasha n’abari munsi yayo.

Guverinoma ikomeje gufata ingamba zo korohereza buri Munyarwanda kubona icumbi rihendutse

Imidugudu y’Icyitegererezo yahinduye ubuzima

Gahunda yo guteza imbere imiturire myiza yagabye amashami mu kubaka imidugudu y’Icyitegererezo (IDP Model Villages), aho mu turere twose hubatswe iyi midugudu y’intangarugero igamije kongera ubwiza bw’inzu abaturage baturamo n’ikoreshwa ryiza ry’ubutaka.

Mu myaka ibiri gusa iyi gahunda itangiye hamaze kubakwa inzu 1400. Mu mwaka wa 2016/2017, ingo 32,301 ku 40,000 zari zituye zitatanye zatujwe mu midugudu naho izigera ku 2,707 zikurwa mu manegeka.

Abaturage batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo w’Urumuri, wubatse mu Kagari ka Ayabaraya, Umurenge wa Masaka, mu Karere ka Kicukiro, babwiye IGIHE ko ubuzima bwabo bwahindutse kuko baruhutse kubunza uturago, bakegerezwa ishuri ry’abana babo n’ivuriro.

Uyu mudugudu watujwemo imiryango 40 igizwe n’abantu 198. Buri muryango wahawe inzu ifite agaciro ka Miliyoni 11 z’amafaranga y’u Rwanda, ifite ibyumba bitatu n’uruganiriro (Salon) rurimo intebe n’ameza, ubwiherero n’igikoni. Ni umudugudu urimo isoko, ivuriro, inzu mberabyombi, amashanyarazi n’amazi.

Umwe mu baturage batujwe muri uyu mudugudu, Mukarugina Catheline wabaga mu Murenge wa Gahanga, yavuze ko guhabwa inzu byamukuye kure kuko yabeshwagaho no gucumbikirwa n’abagiraneza.

Yagize ati “Nta bushobozi bwo kwishyura inzu twari dufite twabagaho mu nzu badutije ugasanga bazidusohoyemo igihe bashakiye. Kuba twarabonye inzu biroroshye nta muntu uzongera kudusohora.”

Uyu mudugudu wegereye Urwunge rw’amashuri rw’Ayabaraya. Mbabazi Emmanuel avuga ko gutuzwa ahantu hegereye ishuri byatumye abana biga hafi, bakabona umwanya wo kwitegura amasomo no kuyasubiramo bavuye kwiga.

Yagize ati “Nka murumuna wanjye wiga aranyaruka akaza kurya mu rugo saa sita, ataha kare agahita agera mu rugo agasubira mu byo yize. Abana baratsinze, umuto wiga mu wa Gatatu yabaye uwa cyenda agira amanota 79%. I Gahanga nubwo atari umuswa ntiyigeze agira ayo manota.”

Muri uyu mwaka w’ingengo y’imari 2017/2018, ingo 17,249 zituye mu buryo butatanye n’izindi 3,905 zituye mu manegeka, Leta izazituza mu midugudu y’icyitegererezo. Mu ntego z’icyerekezo 2020, Guverinoma iteganya ko nibura 70% by’abanyarwanda baba mu byaro bazaba batuye mu midugudu yagenwe.

Ibi bizatuma hakemurwa ikibazo cy’imiturire mibi mu gihugu idindiza iterambere, rimwe na rimwe igateza ibiza cyane cyane ku batuye mu manegeka. Bizatuma kandi ubutaka bwubatseho buba buto kuko hari na gahunda y’uko aho kubaka inzu imwe ikabamo imiryango ine, hazajya hubakwa imwe ikabamo imiryango umunani.

Mu bice bitandukanye hakomeje kubakwa imidugudu ituzwamo abatishoboye
Buri mudugudu uba ufite ibikorwaremezo byose bikenewe
Abaturage batujwe mu mudugudu w’Icyitegererezo w’Urumuri, bubakiwe n'isoko
Bafite n'icyumba mberabyombi gishobora kuberamo ibirori cyangwa inama
Uruganda rwa Afriprecast rukora ibikoresho by'ubwubatsi
Strawtec yatangiye kuzuza inzu zo guturamo ziciriritse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza