Umushinga wa Pasiporo ya EAC ushobora gushyingurwa igasimbuzwa iya AU

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 Kamena 2018 saa 09:20
Yasuwe :
0 0

Pasiporo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ni umwe mu mishinga yari itegerejwe cyane n’abaturage b’u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi na Sudani y’Epfo, nk’uzoroshya urujya n’uruza rw’abantu mu karere, gusa ushobora gushyingurwa utaratangira nk’uko bimwe mu bihugu byabyifuje.

Gutanga iyi Pasiporo ya EAC ni umwanzuro wemeranyijweho n’abakuru b’ibihugu bya EAC, yagombaga gusimbura isanzwe ikoreshwa muri buri gihugu kandi igatangira gutangwa muri Mutarama 2017 nubwo iyo ngengabihe itubahirijwe.

Yitezweho kongera urujya n’uruza rw’abantu mu karere, ikaba intambwe yo kubahiriza amasezerano y’isoko rusange atanga uburenganzira bw’imigenderanire hagati y’abatuye ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba.

Nubwo iyi pasiporo ya EAC ifatwa nk’iyizewe kurushaho ndetse ikaba igoye kwiganwa ugereranyije n’izari zisanzwe mu bihugu bigize uyu muryango, ishobora kudakoreshwa bitewe na Pasiporo Nyafurika.

U Rwanda rwifuje ko umushinga uhagarara

Ku wa Kabiri ubwo Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye, yabazwaga n’Abasenateri uko Pasiporo Nyafurika izakorana n’iya EAC, yasobanuye ko u Rwanda kimwe n’abandi benshi bafite igitekerezo cyo guhagarika Pasiporo ya EAC, hagakomeza iy’Afurika.

Yagize ati “Igitekerezo nkatwe dufite n’abandi benshi bashobora kuba bafite, ni icyo kuvuga ko iyi pasiporo y’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba yahagarara hagakomeza iya Afurika yunze Ubumwe.”

Uwizeye yavuze ko hari inama ya nyuma izabera i Nairobi yo kwemeza uburyo pasiporo Nyafurika izaba iteye n’uburyo izakorwa, aho ibihugu bizemerenywa uburyo izi pasiporo [iya EAC n’iya AU) zizakorana.

Iyi nama izafata umwanzuro w’uko zakoreshwa zombi cyangwa imwe igahagarara. Gusa Minisitiri Uwizeye ashimangira ko icyifuzo gihari ari uko abantu bashaka ko hakoreshwa Pasiporo Nyafurika yonyine.

Iyi pasiporo nyafurika yamurikiwe mu Rwanda mu nama y’Abakuru b’Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe yahabereye mu 2016, ku ikubitiro ishyikirizwa ba Perezida Paul Kagame na Idris Déby wa Chad wari unayoboye AU.

Hari ibihugu byamaze kuzitanga

Nubwo u Rwanda rugaragaza ko rwifuza ko iyi pasiporo ya EAC yahagarara, hari ibihugu byo mu karere byari bimaze gutangira kuyikoresha. Ku wa 29 Gicurasi nibwo u Burundi bwayitangije ndetse butanga imyaka ibiri ngo abafite izari zisanzwe babe bazihinduje.

Visi Perezida Gaston Sindimwo yatangaje ko iyo pasiporo izaba ifite igihe cy’imyaka 10 mu gihe iyari isanzwe yari ifite igihe cy’imyaka itanu. Yavuze kandi ko ushaka pasiporo nshya azajya ahabwa iya EAC.

U Rwanda rwari rugeze kure ishyirwaho ry’iyi pasiporo kuko muri Mata umwaka ushize, Inama y’Abaminisitiri yemeje ibirango by’inyongera ku rwandiko rw’inzira rw’abajya mu mahanga byari biteganyijwe ko ruzatangira gukoreshwa uyu mwaka.

Icyo gihe Umuyobozi Mukuru w’Abinjira n’Abasohoka, Col Anaclet Kalibata, yavuze ko uru rwandiko ruzaba ruhuriweho n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), rukazaba rufite ibirango bigaragaza isura y’u Rwanda byiyongera ku kirango cy’igihugu.

Ibyo birango birimo; ingagi mu kugaragaza ubukerarugendo bw’igihugu, ababyinnyi mu kugaragaza umuco w’u Rwanda, Kigali Convention Centre n’imigongo.

Kalibata yavuze ko izisanzwe zizakomeza gukora imyaka ibiri uhereye muri Mutarama 2018, aho ubishatse yakwaka inshya cyangwa akagumana iyo asanganywe kugera muri Mutarama 2020.

Gusa mu gihe iyi pasiporo yagombaga gutangwa muri Mutarama uyu mwaka, mu kwezi gushize IGIHE yifuje kumenya aho uyu mushinga ugeze, ariko ibiro bishinzwe abinjira n’abasohoka bivuga ko bikirimo gutegurwa.

Muri Mutarama uyu mwaka, Tanzania yatangije ikoreshwa rya pasiporo ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga ya EAC. Iki gihugu cyakurikiye Kenya yayitangije muri Nzeri umwaka ushize ndetse na Uganda, nk’uko inama ya 35 y’Akanama k’Abaminisitiri ba EAC, yari yasabye ibihugu binyamuryango gutangira kuzitanga bitarenze kuwa 31 Mutarama 2018.

Nubwo hari ibimaze gukorwa ariko, uyu mushinga wagiye ukererwa cyane kuko Kenya, Uganda n’u Rwanda zagombaga gutangira gutanga izi pasiporo za EAC, bitarenze Mata 2017, mu gihe Tanzania, yavugaga ko izatangira muri Mutarama 2018.

Umushinga wa Pasiporo ya EAC ugaragaza ko inyuma izaba imeze nk’izisanzwe, ariko ikagira akuma hagati (chip) kabika amakuru yose asa n’aba ku rupapuro rwa kabiri rwa Pasiporo, nk’amazina, itariki y’amavuko n’igitsina cya nyirayo.

Izi pasiporo byitezwe ko zizorohereza abagenzi gutambuka ahari ubushobozi bwo kugenzura ibyangombwa mu ikoranabuhanga “E-gates", ahari uburyo butanga impushya zo kwambuka umupaka hifashishijwe ikoranabuhanga kandi bikoroha kubafasha mu ngendo z’indege.

Mu makuru ya E-Passport kandi bihuzwa n’uburyo bwo gukoresha igikumwe cya nyirayo, ku buryo birinda umuntu gutunga pasiporo nyinshi bitewe n’impamvu zihariye.

Kugeza ubu ibihugu binyamuryango bya Afurika Yunze Ubumwe (AU), birimo kumvikana ku buryo pasiporo Nyafurika izaba iteye, amagambo azaba ayiriho, ibizaba biyigize n’ibindi. Nibyumvikanwaho ibihugu bizatangira kuzikora bizihe abaturage babyo.

Pasiporo Nyafurika izoroshya uburyo Abanyafurika bambuka imipaka bajya mu bindi bihugu ku mpamvu zinyuranye, ari gushaka ibyashara, kwiga, gushakisha imirimo no gutembera.

Biteganyijwe ko u Rwanda ruzatangira gutanga pasiporo nyafurika muri Mutarama 2019.

Minisitiri muri Perezidansi, Judith Uwizeye na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Munyeshyaka Vincent mu kiganiro nyunguranabitekerezo muri Sena y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza