Umutekano wabaye nta makemwa mu kwizihiza Noheli

Yanditswe na Bukuru JC
Kuya 26 Ukuboza 2017 saa 08:43
Yasuwe :
0 0

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege, yashimye imyitwarire n’imikoranire myiza Abanyarwanda bagize mu ijoro rishyira Noheli ndetse no kuri Noheli kuko nta mpanuka ikomeye cyangwa ikindi kintu cyahungabanyije umutekano.

Yaba mu ijoro rishyira Noheli n’umunsi mukuru wa Noheli, Polisi yemeje ko umutekano muri rusange wari nta makemwa.yari iminsi yaranzwe n’urujya n’uruza mu gihugu hose, irangira neza.

Yagize ati "Umutekano mu gihugu hose wari nta makemwa, nta cyawuhungabanyije. Ibi byose turabikesha imikoranire myiza isanzwe hagati ya Polisi y’u Rwanda n’abaturage, kuko berekanye ikinyabupfura na Disipiline imaze kuba umuco mu banyarwanda kandi bakaba baranubahirije bakanashyira mu bikorwa ubutumwa twabagejejeho bwabasabaga kuzizihiza iminsi mikuru mu mutuzo n’umutekano.”

Mu gihe hategerejwe n’ibyishimo byo gusoza umwaka no gutangira uwa 2018, ACP Badege yasabye abaturage kuzakomeza gukorana neza n’inzego z’umutekano no kwitwara neza.

Ati « Umutekano utangirira ku muntu ubwe. Turasaba abantu kwishimana n’inshuti zabo ariko bakirinda kurenza urugero, aho usanga bamwe bashobora kuzanywa inzoga bagasinda kandi bazi ko bari butware ibinyabiziga. Ni byiza ko uzumva yasinze yazareka gutwara ikinyabiziga ahubwo agashaka undi utanyweye akamutwara aho kugira ngo ashyire ubuzima bwe mu kaga.”

Yagiriye inama abaturage cyane cyane abajya gusenga no mu yindi myidagaduro, kutazasiga inzu zabo zidakinze cyangwa bakazagira undi bazisigaho wo kuzitaho kugira ngo hatazagira abajura bazabaca mu rihumye.

ACP Badege yanasabye ko aho abantu bazidagadurira hose bazirinde guteza urusaku rukabije kuko byaba ari uguhungabanya uburenganzira bwa bagenzi babo bazaba batagiye kwidagadura cyangwa bazaba bibereye mu bindi.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Theos Badege

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza