Umuti w’ibibazo bya RDC witezwe kuva i Luanda

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 26 Ukwakira 2016 saa 09:42
Yasuwe :
0 0

Nubwo Leta ya Kinshasa n’abatavuga rumwe na yo bashyize umukono ku myanzuro y’ibiganiro hagati y’izo mpande zombi, ntibyatanze igisubizo kirambye ku bibazo bishingiye ku matora muri icyo gihugu, ari na yo mpamvu biza kugarukwaho mu nama y’abakuru b’ibihugu iteranira i Luanda muri Angola.

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 26 Ukwakira, i Luanda harateranira inama y’abakuru b’ibihugu n’aba za Guverinoma, yiga ku bibazo bya Politiki bishingiye ku matora y’Umukuru w’Igihugu muri RDC, yagombaga kuzaba mu mpera z’uyu mwaka ariko akimurirwa muri Mata 2018.

Iyo nama ishobora kutagira icyo ihindura ku byumvikanyweho n’impande zombi mu biganiro byashojwe kuwa 18 Ukwakira nk’uko Ikinyamakuru Le Potenciel kibitangaza.

Gikomeza kigaragaza ko iyo nama yatumijwe n’Umuyobozi wa CIRGL Eduardo dos Santos, uri ku butegetsi bwa Angola kuva mu 1979, bityo bikaba nta cyizere bitanga cy’uko yakumvisha Perezida Kabila kurekura ubutegetsi bwa RDC nyuma y’imyaka 15 gusa abumazeho.

Nyamara iyi nama yitezweho ibisa n’ibitangaza, ndetse umwe mu batavuga rumwe na Leta yabwiye RFI ati “Iyi nama ni bwo buryo rukumbi bwo kuvugutira umuti ibibazo bya Politiki muri RDC, gushishikariza Perezida Kabila kwirinda kuyobora manda ya Gatatu, ndumva izaba ari yo ntambwe ikomeye izaba itewe.”

Itangazo ryashyizwe ahagaragara n’imiryango 33 itari iya Leta muri RDC yahamagariye abateranira muri iyo nama i Luanda, gushyigikira gahunda y’ibiganiro bishya bidaheza, kandi bikurikije Itegeko Nshinga.

Ibyo ngo ni na cyo cyifuzo cy’abagize Sosiyete sivile ndetse n’abatavuga rumwe na Leta badashyigikiye imyanzuro yashyizweho umukono i Kinshasa kuwa 18 Ukwakira, ubwo hasozwaga ibiganiro byatumijwe na Perezida Kabila, byahuzaga uruhande rwa Leta n’abatavuga rumwe na yo.

Muri iyo nama y’i Luanda, Intumwa idasanzwe ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu karere k’Ibiyaga bigari, Tom Periello araza gusobanura icyifuzo cy’ibihugu by’u Burayi ndetse n’imiryango mpuzamahanga bihamagarira Leta ya Congo gutegura amatora y’Umukuru w’Igihugu mu 2017 aho kuba mu 2018.

Icyizere gike cy’ibiza kuva muri iyo nama y’i Luanda kinaturuka ku biherutse gutangazwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Angola, George Chicoti wavuze ko imyanzuro yemeranyijweho n’impande zombi ku bibazo bya Politiki ari byo bisubizo byiza bigomba gushyikirizwa Abanye-Congo ngo bayishyire mu bikorwa.

Iyo nama ntabwo iribugarukire ku bibazo bya Politiki muri RDC bishingiye ku matora y’umukuru w’igihugu gusa, ahubwo iriga no ku byo mu Burundi, Centrafrique ndetse no muri Sudani y’Epfo.

Ikibazo cyavutse kubera amatora y'uzasimbura Kabila kiri gushakirwa umuti

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza